Perezantasiyo

Ijambo rya Perezida
Perezentasiyo ya site
Motivations zacu
Intwaro za demukarasi

Abakorana natwe 

Porogaramu

Ibigomba gukorwa  mu     nzego za:

   Politiki    Ubukungu

  Imibereho myiza Tekiniki

  Ubutabera    Uburezi  

Amakuru

Iriburiro(Introduction)
Uburenganzira bwamuntu
Ukwishyira ukizana

Amaserivisi

Ibikunze kubazwa
Uko mwatugeraho na mail
Izindi website

Urubuga rw'abashyitsi
Kutwandikira

Ibaruwa y'amakuru

    n'amatangazo

 Inscription à la lettre d'infos
 

Amateka

Amateka       Ubukungu

Ubutegetsi

Umurage wa demukarasi 

Gahunda zacu

Amatangazo
Gahunda zacu 

Paji ibanza

 

 

Gucapa

     Gufunga iyi paji

Umusanzu wanjye n'ibyo nakuye muri politiki narimo

 

Kuva tariki ya 1 y'ukwa cyenda 1990, ninjiye mu bya politiki shyira umukono kw'ibarwa, hamwe n'abandi banyarwanda 32, ibaruwa yari igenewe Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, imusaba gushyira mu bikorwa igitekerezo cy'amashyaka menshi cyari muri disikuru ye yo kuwa 5 Nyakanga 1990, atwemerera gushinga amashyaka ya politiki. Iyo baruwa twari twometseho itangazo ku byerekeye amashyaka menshi mu Rwanda, ntiyigeze isubizwa. Nafashe icyemezo, ibyo ntawabimpakanya, cyo gushinga mbere na mbere ishyirahamwe, hanyuma ishyaka rizaba MDR (Ishyaka riharanira demokarasi muri Repubulika).

Muri iryo shyaka niho nagaragarije ibitekerezo byanjye, n'amahame nkirwanira n'ubu. Narwanyaga ubutegetsi bw'umuntu umwe, ubutegetsi bw'igitugu mu yandi magambo, ubuhake, uguhezwa kw'abatutsi mu butegetsi, uburondakarere burenze kamere mu ngabo z'igihugu, mu burezi, no mu mirimo ya Reta ku buryo rusange, imikorere y'Akazu isimbura inzego z'ubutegetsi, hanyuma rero ruswa. Nyuma y'imyaka 17 y'ubutegetsi bw'igitugu, nashakaga ko Abanyarwanda, bahuriye mu nama y'Igihugu - Rukokoma, inama zari zigezweho icyo gihe muri Afurika ituwe n'abirabura (cyane muri Afurika y'iburengerazuba), bashobora kugaragaza ibitekerezo byabo, bagahamba burundu ibyo bapfa kandi bityo bagategura umuco mushya wa demokarasi. Umuryango wa FPR -inkotanyi wateye igihugu cyacu kuwa mbere Ukwakira 1990 bityo utatira umushinga w'Inama Rukokoma nyamara yari yayitumiwemo. Iyo nama yasimbuwe n'imishyikirano y'amahoro ya Arusha.

Kubera ko nari Perezida wa MDR kuva kuwa 31 Kanama 1992, natanzweho umukandida n'abanshyigikiye n'andi mashyaka ya politiki harimo na MRND, ku mwanya wa Minisitiri w'Intebe ugomba kuyobora Guverinoma y'Inzibacyuho ihuriweho na FPR (GTBE). Nemewe na FPR. Nyuma y'itsinda rya FPR, mbisabye bikomeye n'amahanga, kandi nanjye nifuza muri icyo gihe gukorera igihugu cyanjye, navuye mu Buburigi aho nari nahungiye kuva muri Gicurasi 1994, njya i Kigali kuyobora Guverinoma y'"ubumwe bw'Igihugu" hakurikijwe ibyari bikubiye koko mu nyuguti z'Amasezerano y'Amahoro ya Arusha. Nka Ministri w'intebe nibura kw'izina, narahiye kuwa 19 Nyakanga 1994, ubutegetsi bwigumira mu maboko y'"umuntu umwe ufite ingufu" n'ingabo. Nyuma y'ibyo natangarije rubanda bamwe babonye ibabangamiye, abandi babona inkwiranye n'igihe, nyuma y'Ubwumvikane buke buhoraho na FPR ku buryo rusange ku ngingo nyinshi, neguye mu gitondo cyo kuwa 28 Kanama 1995 nyuma y'amazi 13 zo gupfukiranwa byagendaga byiyongera.

Nasubiye mu Bubirigi aho maze inyaka 7 nitegereza. Muri icyo gihe cyose nagerageje ibishoboka byose kugira ngo abenegihungu bari mu gihugu n'abari hanze bashobore kumvikana. Nazitiwe no kutumvwa rishingiye kw'irondakoko bya bamwe muri bo.

Niba narahisemo, kuva muri Kamena 2001, kwirinda ibitangazwa mu bigezweho bya politiki y'igihugu, niba narahisemo kuba ncecetse, byatewe mbere na mbere no gucika intege, guta icyizere. Hanyuma nashakaga kuba njyenyine nkibaza, nkiha igihe cyo gusubiza amaso inyuma bikwiranye no kuzirikana mu mucyo kandi bifite inshingano.

Kuva mu mwaka wa 2001, nakomeje imibonano n'abanyapolitiki b'amahanga barimo abahagarariye rubanda mu Nteko zishinga amategeko, ba Minisitiri n'Abakuru b'ibihugu. Nasuwe n'abanyarwanda badashaka ko amazina yabo amenyekana, baturutse ahantu hanyuranye mu Rwanda, abahutu kimwe n'abatutsi, batazwi mu bya politiki, batagaragara mu binyamakuru kandi batarigera bagira ibyo batangariza kuri radiyo. Ibyo ntibibabuze kugira igitekerezo ku butegetsi buriho. Kuri bo, ibintu bikwiye guhinduka mu Rwanda, kuko igihugu cyasizwe iheruheru n'itsembatsemba n'ibyaha byibasiye inyoko muntu, nk'itsembabwoko, kiyobowe n'agatsiko, ubwirasi no gukoresha imbaraga by'ako mu gihugu no hanze bidindiza amajyambere mu bya politiki no mu by'ubukungu. Ibyo bigera ku Rwanda ariko kandi n'akarere k'Ibiyaga bigari.

Nyuma y'iyo mibonano n'Abanyarwanda ndetse n'abantu bakuru b'Abanyafurika, b'Abanyaburayi, b'Abanyamerika, nakuyemo amasomo kandi menya byinshi ku mahame ahuriweho n'abantu bose. Nzarengera iteka n'ahantu hose ubutabera, ukwishyira ukizana, ukworoherana, guhuriza hambwe ibitekerezo, ubufatanye mu bantu, uburenganzira bwo kugira amahirwe bungana kuri bose, umurimo nk'ishingiro y'ubwigenge bwite, uburezi nk'ishingiro ry'ubumenyi n'amajyambere yose, hanyuma n'urukundo rwa mugenzi wawe n'urukundo rw'igihugu.

Nzarwanya buri gihe ivangura n'irondakoko uko byaba biteye kose. Kugira ngo nshobore kurengera ayo mahame ni ngombwa kuba mu Rwanda rushya aho amahoro n'umutekano byishingirwa na Reta yubahiriza amategeko, n'inzezo z'ubutegetsi zihamye zishyizweho ku nzira ya demokarasi nyayo, itari iyishingiwe n'umuntu umwe cyangwa agatsiko. Nzubaha inzego zihamye, zikwiranya n'abaturage bacu, mbere yo kubaha abantu ku giti cyabo bakoresha iterabwoba, bambuza epfo na ruguru, bampoza ku nkeke yo kwiwa no gufungwa.

Igihe nari nkiri Minisitiri w'intebe, nahisemo kubera izo mpamvu, gukomeza kuvugisha ukuri, kubera kutagira ububasha nahabwaga n'Itegeko-Nshingiro, ryumvikanweho Arusha rigashyirwaho umukono muri Kanama 1993 nk'amasererano yumvikanweho, amasezerano yagabanijweho n'ibitangazwa mu rwego rwa gisirikari n'ubutegetsi buriho. Nari ninjiye muri Reta yiswe iy'ubumwe bw'igihugu kuko nari mfite amatwara yo kuyobora ku buryo buboneye bushoboka, yo kunga no gukubira hamwe abaturarwanda, ariko cyane cyane kuvugisha ukuri.

N'ubwo habaye itsembabwoko, nashakaga gushyira imbaraga zanjye zose mu kubaka Reta, kugarura ububasha bwayo, umutekano n'amahoro by'abaturage. Icyo nari ngamije cyari gutekereza no gushyira mu bikorwa, nta gahato no gukoresha ingufu, ibikorwa n'uburyo mboneza mikorere, bishobora guhuriza hamwe no gushora abanyarwandakazi n'abanyarwanda mu murimo wo gusana igihugu, kugarura icyizere no kurimbura ingeso yo kudahana.

Igitekerezo cyanjye kizira amakemwa ndacyacyemera n'ubu. Ariko kubura uburyo bwa politiki hakaba n'ababirwanya bakomeje badashaka kubyumva, byambujije bikomeye kubishyira mu bikorwa. Imishinga yanjye wo kurwanya umucyo wo kudahana iracyari ya yindi. Abicanyi bose ni bamwe kandi bakwiye ibihano bimwe.

Nkomeje kurwanya ibikorwa bidakwiye ikiremwa muntu kandi bigitesha umuntu agaciro birimo kwicwa urw'agashinyaguro hakoreshejwe ikiboko cyangwa inkoni kandi by'umwihariko hakoreshejwe "ingoyi" cyangwa "kandoya" (uburyo bwo kwica agashinyaguro bujyanye no kubohera amaboko imugongo y'uwicwa).

Icyo nemera mbikuye imuzi, ukuri bwanjye nyakuri ni uko Abanyarwanda bagomba kubana hamwe.

Uvuze uko ibintu biri, ntabwo hakiriho abahutu n'abatutsi nk'uko byari biri ku ngoma ya gikoronize na mbere yaho : ni ukuvuga abahutu n'abatutsi mu mibereho y'abaturage, bishyingiye ku nkomoko y'igice cy'abari mu rwego rumwe rw'imibereho cyangwa rw'umuryango.

Ubu ngubu hariho abahutu n'abatutsi bo mu buryo bwa politiki, ibice bibiri bigize igihugu akenshi bidatandukanwa n'isura, bishaka gukoresha imiterere y'ibice by'umubiri wabo, y'ibiranga buri wese, bitari ibitekerezo bya politiki kandi byubaka igihugu kugirango berekane ukuri kw'ibyo bisabira.

Ntitugomba gukoresha icyo turicyo kugira ngo duhinduke icyo tudashobora kuba ku bundi buryo. Ahubwo tugomba guhinduka icyo dushaka ko twahinduka dukoresheje ingufu ku murimo n'ubushobozi, kandi ibyo bikaba, n'ubwo duhura n'inzitizi.

 

Copyright 2003-2004- www.twagiramungu.net