Présentation

Mot du Président
Présentation du site
Nos motivations
Outils démocratiques

Partenaires 

Programme

Secteurs du programme:

  Politique     Economie

  Affaires sociales

  Technique

  Justice    Education  

Actualité

Introduction
Droits de l'homme
Démocratie

Services

Questions fréquentes
Addresser un courier
Les sites

Le livre d'or
Contacts

Lettre d'informations

 Inscription à la lettre d'infos
 

Histoire

Histoire      Economie

Politique et administration

Valeurs démocratiques 

Notre agenda

Communiqué de presse
Notre agenda 

Page d'accueil 

 

    Fermer la fenêtre

 

UMUKANDIDA TWAGIRAMUNGU FAUSTIN (RUKOKOMA)


Candidat Président rwandais:  Faustin Twagiramungu

              Indamutso ni MPORE! Intero ni AMAHORO!

RWANDA NGOBYI Y’ABANYARWANDA "MPORE TURAGUKUNDA"

Nzaharanira igihe cyose Ubutabera, Ubwigenge, Koroherana, Ubusabane, hagati y’Abaturarwanda, Kureshya, n’Amahirwe kuri buri wese, Umurimo wo shingiro ry’ubwigenge bwa buri wese, Uburezi bwo nkingi y’Ubumenyi n’amajyambere, Urukundo rw’Igihugu n’urwa bagenzi bawe. Nzaharanira iteka kandi guca Ivangura iryo ari ryo ryose.

Kugira ngo iyo migenzo myiza ihabwe intebe, nifuza kuba mu gihugu kirimo amahoro n’umutekano, aho amategeko yubahirizwa kandi akarengera buri wese uko bikwiye, aho Ukwishyira Ukizana biba Umwimerere, bidatangwa n’umuntu cyangwa se agatsiko.

Nzubahiriza inzego zitajegajega zibereye abaturage b’igihugu cyanjye, mbere yo kubaha umuntu utegekana Iterabwoba, akura umutima, akangisha kwica no gufunga abandi, nk’aho we "azarama ntapfe, agakiza ubugingo bwe ukuboko kw’ikuzimu."

"GIRA AMAHORO RWANDA RW’ABANYARWANDA."

IRIBURIRO

"Rwanda ngobyi y’Abanyarwanda, nti "MPORE TURAGUKUNDA RWANDA." Namwe, muti "GIRA AMAHORO MU RWANDA RW’ABANYARWANDA."

Aya matora tugiye gukora y’umukuru w’igihugu ni ikindi kimenyetso cy’amateka nyuma y’itsembabwoko n’itsembatsemba ryo muri 1994, n’akandi kaga kagwiriye Abanyarwanda mu gihugu imbere ndetse n’inyuma yacyo. Nyuma kandi y’imyaka irenze icumi, n’imyaka umunani namaze ishyanga, aya matora ntiyakagombye kuba imfabusa.

Nasanze kandi ntatenguha abantu banzi kandi bakankundira ubwitange bwanjye muri politiki, guharanira ukwishyira ukizana bindanga, ubwigenge, guharanira imiyoborere myiza, n’urukundo nkunda igihugu cyanjye n’abagituye, ntirengagije urugamba twarwanye rwo gukura u Rwanda ku ngoyi y’Igitugu yari yarahejeje abandi ishyanga. Muzirikane amasezerano y’ARUSHA, twitangiye akajya mu bikorwa kugeza ubwo benshi mu bo twari dufatanyije urwo rugamba bahasize ubuzima. Ni yo mpamvu ngira, nti "MPORE RWANDA TURAGUKUNDA, GIRA AMAHORO NGOBYI Y’ABANYARWANDA.

Dore amatora ngaya araje, ntemera bimwe bitari bike muri politiki iyobora kino gihugu y’Umuryango FPR-Inkotanyi, nkaba nifuza kubagezaho ingengabitekerezo yanjye ishingiye ku ngingo zikurikira:

-Gushakira Abanyarwanda imibereho myiza izira jugujugu.

-Kuvugurura Politiki yo kubohora u Rwanda isa n’aho yapfubye.

-Kwirinda ubutegetsi bw’igitugu bwa humiriza nkuyobore.

-Gushyiraho Politiki yo kurwanya ubukene no kurushaho kuzamura ubukungu n’amajyambere y’icyaro.

-Guteza imbere Umuco na Sport, gushimangira Politiki yo guteza imbere Urubyiruko kuko ari rwo Mizero y’u Rwanda mu gihe kizaza.

-Guharanira Iterambere ry’Abari n’abategarugori, bashyirwa mu nzego zifata ibyemezo kandi bahabwa ububasha buhagije mu guteza imbere uburinganire bushingiye ku bushobozi.

-Guharanira gushyiraho imisoro ishingiye ku bushobozi bw’Abaturarwanda."


NDAMUTSE NTOWE KANDI,
NZAHARANIRA:

-Ubwisanzure bwa buri wese.

- ko ikibazo cy’amoko gitandukanywa n’icya Politike.

-Nzaharanira Ubutabera bubereye buri wese.

-Nzaharanira kurushaho ko amateka n’ibitekerezo byacu bisobanuka kandi bigatera imbere, aho kurwanira amoko atanya Abanyarwanda.

-Nzaharanira kuyobora igihugu neza.

Ubwo niyemezaga kwiyamamaza ngo nshyire ibitekerezo byanjye ahagarara nifuzaga kandi nkifuriza Abanyarwanda ibyiza bizira ubusumbane, jugujugu, tugasangira urwagwa, amarwa, tugahana inka n’abageni, tukarahurirana, tugatabarana, tukarangwa no kuba Abanyarwanda bahuriye ku Rwanda rw’imisozi igihumbi, maze hagira ikitugora tukicara munsi y’ikigabiro cy’Umuvumu w’ingazamurumbu tugahuza urugwiro, tugafatana urunana, tukajya muri gacaca yaranze umuco w’Abanyarwanda aho gukamiranira mu kitoze, maze tugatera ishyari ryiza abaharanira kudutanya, bitiranya politiki n’ubwoko bw’Abanyarwanda. Bityo abasigaye ishyanga bagakira ubuhunzi.

-Tugaca burundu politiki y’amacakubiri, umuco mubi wo kudahana, kwica no kwikanyiza, bamwe bahunga kubera inzara mu gihe abandi basesagura, guharanira guca ubusumbane mu bana b’Abanyarwanda, mu mashuri no mu murimo.

-Nzaharanira amahoro y’Abanyarwanda, nshingira ku mutekano wa buri wese, ubusugire bw’igihugu, mparanira guteza imbere imibereho myiza y’ingabo n’inzego za gipolisi.

Nzarushaho guteza imbere ubutwererane hagati y’ibihugu duturanye, politiki y’imiryango mpuzamahanga yashingira ku bibazo bwite by’u Rwanda igashimangirwa n’ibyifuzo bishingiye ku kuzahura ubukungu n’imibereho myiza.

 

BITYO TUZABIGERAHO DUTORA UMUKANDIDA WIGENGA,

Faustin TWAGIRAMUNGU

 

Tumenye Umukandida Faustin TWAGIRAMUNGU

 

Nyakubahwa Faustin TWAGIRAMUNGU ni umugabo w’igikwerere. Yavukiye mu ntara ya Cyangugu mu Karere GASHONGA Umurenge wa KIRANGA.

Yavutse ku wa 14 Kanama 1945. Afite imyaka 58. Nyakubahwa Twagiramungu ni mwene GISHUNGU Jean Baptiste na NYIRAHAKUZUMWAMI Anysie. Yavutse mu muryango w’abakristu, akunda gusenga. Arubatse, yashakanye na Mme TAÏGGI Assumpta bakaba bafitanye abana bane.

RUKOKOMA ni Umuhanga mu bumenyi bunyuranye, akaba n’inararibonye mu mirimo yakoze no mu bya Politiki.

Amashuri abanza yayize i Mibirizi, kuva 1952 kugeza 1958, Ayisumbuye (Tronc Commun) yayize mu rwunge rw’amashuri ya Mutagatifu Andereya (1959-1963). Icyiciro gikurikiyeho yacyize muri Groupe Scolaire i Butare (1963-1968). Yakomereje amashuri ye mu gihugu cya CANADA 1969-1975 aho yakuye impamyabushobozi zihanitse mu byerekeye Politiki, relations internationales n’ubucuruzi.

IMIRIMO TWAGIRAMUNGU YASHINZWE.

Arangije amashuri mu mwaka 1975, Twagiramungu yagarutse mu Rwanda aho yakoze nanone imirimo Inyuranye.

TWAGIRAMUNGU Faustin azi uburemere bw’ibibazo by’imirimo no gutanga akazi mu Rwanda, akaba yizeza Abanyarwanda ko azaca akarengane nk’uko yabiharaniye kuva mu buto bwe. Mu buzima bwe ntiyigeze atinya kuvuga nta mususu ikimuri ku mutima. Twagiramungu Faustin uvugwa ni inshuti y’Urubyiruko, ibigwi bye bikaba bivugwa n’ababanye na we bose. Ubuto bwe ntiyabubayemo ikigwari, aho yize hose yabaye umuyobozi wa bagenzi be. Yarangwaga n’urugwiro, agasabana n’abandi. Ni yo mpamvu igihe cyose inzozi ze yumva yaraga abato u Rwanda ho igihugu cyiza. Ahora ashishikajwe no gutegurira iki gihugu imibireho myiza nk’uko abigaragaza muri programme Politiki ye.

Reka nkumbuze Urubyiruko n’Urungano rwe Umusore w’Intwari, batakwibagirwa. Ubakunda agakunda n’Igihugu cye kuko nta gihugu cyaruta u Rwanda. Ati "MPORE RWANDA TURAGUKUNDA", maze nimuhura muzamuhoberane urugwiro, muti "GIRA AMAHORO RWANDA RW’ABANYARWANDA." Uwavuga ibya Rukokoma ntiyabimara imuzi. Icyo tutakwirengagiza ni uko umuntu agera ku byiza bimugoye. Duhereye ku kibazo cy’imirimo hano mu Rwanda, Twagiramungu yibuka ko ubwo yari avuye kwiga muri Canada yakoze akazi k’ubu "Planton" muri Sosiyete y’ubwikorezi mpuzamahanga STIR. Abenshi byarabatangaje kubera impamyabumenyi yari atahukanye, ariko ntiyinubye. Yakiriye ibyo Imana yamugeneye, ukwihangana kwe kuza kumugeza ku mwanya wo kuyobora icyo kigo nk’Umuyobozi Mukuru, kugeza ubwo muri 1987 yafashe icyemezo cyo kwikorera ku giti ke. Yabitewe naya Politiki ya humiriza nkuyobore, yo kurenganya abandi, kuko na we hagati aho yabaye igitambo cy’agatsiko kabanyeshyari.

RUKOKOMA MURI POLITIKI (1990.)

Muramwibuka mwese mu ruhando rw’amashyaka menshi igihe yahanganye n’ibitekerezo bikomeye by’intagondwa zitemeraga Impinduramatwara. Turibuka kandi [kuko atari icyaha kwibuka] Amasezerano y’ARUSHA yatumye abana b’u Rwanda batahuka mu Rwababyaye. FPR irabyibuka cyane kuko yashyize Nyakwigendera Mme Agathe UWIRINGIYIMANA mu mubare w’intwari z’u Rwanda.

KUTIBUKA NI UBUGWARI

Mbe Banyarwanda, ko u Rwanda ari ingobyi ya-twese muteganyirije iki ibi bihe turimo ? Nimuze rero dusangire intango y’Amahoro mu kigabiro cy’Umuvumu, Duharanire Demokarasi izira ubusumbane, ubwikanyize, dusaranganye duke dufite, dukore, duce umuco w’ubunebwe udutera gusarura aho tutahinze.

RUKOKOMA yakoze Politiki abenshi bibwira ko ibibazo bishize ubwo yaramaze kuba Minisitiri w’Intebe. Ashwidaaa ! Uwari umaze kurusimbuka ubwo amashitani yigize abantu yayogozaga igihugu muri 94 ntiyashoboye kubona bwa buyobozi bwari mu nzozi ze, ari na byo byamuteye kujya mu buhungiro ataye igihugu yakundaga, ishyanga akaba yari ahamaze imyaka isaga Umunani. Twagiramungu rero agarutse uyu munsi aje guharanira Umwanya wa Perezida wa Repubulika. Aho rero bamwe, bati "Ni Rusahurira mu nduru." Ate se? Uretse ko kutibuka ari ubugwari, nitugire ubutwari bwo gutanga ubuhamya nibiba ngombwa dusobanuze ku bahuriye na we za Arusha, muri CND…amatsiko azashira.

Nguhishiye byinshi, ngwino duhurire muri gahunda mu ntara iwanyu, mu karere. Ntuziteshe kumva ukuri kandi amatwi ari cyo Imana yayaguhereye.

Ese ye ! Ubu butumwa urabubika iwawe, cyangwa urabwoherereza mugenzi wawe? Guhitamo kwanjye ni ukubuha utabubonye, kuko

"ABATAJYA IBWAMI BABESHYWA BYINSHI."

Direction de Campagne du Candidat Président Hon.

Faustin Twagiramungu.

Adresse de Contacts:

Kacyiru, MVK

C/O Résidence Prima 2000

Copyright 2003-2004- twagiramungu.net . Tous droits réservés