|
|
Guha icyizere gishya abaturage b'Abanyarwanda
mu guteza imbere ubukungu
Mw'izina ryo gukorera mu mucyo, abayobozi bashya
bafashijwe n'inzibacyuho ndende bihebuje y'imyaka 9, ntibahwemye kurunda ku
banyarwanda n'amahanga amagambo y'uburondogozi ndetse na za raporo z'ibyakozwe
zidasobanutse kandi zinyuranya, byavuyemo gusa gushyira umwijima ku mikorere
ivangura no gushyira ku mugaragaro ubushobozi buke bikabije mu gucunga ibya
rubanda. Turi abanyarwanda twese, ariko ntidufite amahirwe amwe.
None hakorwa iki? Ihinduka rya politiki ribaye ngombwa.
Nta kundi byagenda. Ntirikuka. (Il s'impose).
Mu bihe bimeze bitya, guhoza mu kanwa ushka ibitangaza,
kwifatanya no kwibumbira hamwe ntibishobora gushitura abantu kubera
uburemere bwo gupfukiranwa kw'imbaga y'abazira ihezwa no gushyirwa iruhande.
Abanyarwanda b'ingeri zose bo mu butegetsi bwite bwa Reta barifuza kugira
uruhari mu micungire y'igihugu cyabo, ariko bitari ku buryo bubonetse bwose,
ariko kandi ntibashaka kuba ba "Ndiyobwana" udupira baterana cyangwa
ibikoresho by'ubutegetsi.
Imbere y'ibyo byose bidahwitse, igihe kirageze cyo kugira
igikorwa cya politiki, cyo guha icyizere gishya abaturage b'Abanyarwanda. Ni
ngombwa kubasubiza ububasha bwabo bwuzuye kandi buhuje n'amategeko, umwanya
wabo w'ibanze n'ubwigenge bwabo.
Mu bihe bishize, Abanyarwanda bazirikanye ku buryo
bucukumbuye uko ibintu byifashe mu bya politiki n'imibereho myiza, mu
by'amateka, mu by'ubukungu n'iby'umuco w'igihugu cyabo, basesengura
iby'ubutegetsi bwa cyami n'ubwa Repubulika byagisimburanye mo.
Bazirikanye kurushaho ku kibazo cy'u Rwanda rw'ejo, cyane
nyuma y'itsembabwoko mu Rwanda ryo muri 1994, n'ibindi byaha byibasiye
inyoko-muntu, kimwe n'ibikorwa by'itsembabwoko byakorewe impunzi z'abanyarwanda
n'abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, yasahuwe ubukungu
bwayo mu gushaka guhanya politiki ya mpatsibihugu mu karere y'Ubutegetsi
buriho i Kigali.
Muri ibyo bitekerezo byose, umwanzuro wavuyemo n'uko
babeshywe, gushidikanya ku bihe biri imbere, kutizera ubutegetsi buhora mu
ntambara. Iyo bareba imiterere y'ibyo bibazo, Abanyarwanda bibaza bucece
ibibazo bitabonerwa ibisubizo. Barashaka abayobozi baberekera ibibategereje
birushijeho kuba byiza kandi bakabaha icyizere cyo kubaho mu mahoro arambye
mu gihugu cyabo.
Uko ibintu biteye ubu, amahanga yagombye kubona uko
ibintu biteye, akavana isomo mu marorerwa aherutse, agahitamo ku buryo
bugaragara kandi buboneye hagati y'inzira ebyiri : Demokarasi cyangwa
Ubutegetsi bw'igitugu.
Kubera ubushobozi buke, abo baturage bibwira ko ibyo
basaba bikwiye igisubizo kibaha amizero, kinyuze mu guhindura ibintu mu
nzira ya demokarasi n'amatwara mashya ya politiki. Uko biri kose, abo
baturage nibo bagomba kugira icyo bakora, bakagikora ku buryo buboneye,
atari ku nyungu z'igihugu cyabo gusa, ariko ari no ku nyungu z'abo basangiye
imibereho bose kugira ngo babonere hamwe ibisubizo bikwiranye n'imiterere ya
politiki ari mu gihugu imbere, ari mu karere, ari no muri rusange.
Iryo hinduka ntiryoroshye, igihe umwuka wa politiki y'ubu
werekana ibirere byijimye mu Rwanda, ngo rwabohowe, ariko ni ngombwa.
Imvugo, akenshi itaboneye, kandi yivuguruza, y'abashinzwe
kugena aho baganisha abanyarwanda, igamije guhindura amateka yabo. Nta
murage nyawo (repères) washingirwaho mu gushinga ibirindiro mu gihugu cyacu.
Kuri bo byose ni"itsembabwoko". Abayobozi bose ba Repubulika, uretse
Perezida uriho, Generari Major Paur Kagame, ntibabikwiye kandi ni abicanyi.
Kuri bo, nta mateka akiriho uretse ayabo. Ibyo rero ntawabyemera. Iyo mvugo
rero, akenshi, isesereza, yuzuye agasuzuguro, ku bigaragaza muri rusange
ibyabaye ku Banyarwanda, ndetse n'uko amahanga abibona, ihisha uburyo
budashobotse abantu bariho ubu ngubu kandi igatatira bikomeye ibihe bizaza,
bitagira icyizere kuva FPR yagera ku butegetsi.
Ibohorwa ry'u Rwanda ryaririmbwe n’'’abitwaza gukunda
igihugu" ba FPR ntiryabaye, risigaye ku "ntero gusa" idahuje n'uko ibintu
biteye. Nyuma y'iryo "bohorwa", abanyarwanda baratsembatsembwe batagira
kivurira, bitswa n'inzara, bahunga igihugu cyabo umusubizo. Muri abo bajya
hanze muri iyi myaka ya nyuma, harimo abashoramari mu bukungu bw'igihugu,
bananijwe n'uburemere bw'amahoro n'imisoro badashoboye kwihanganira,
bakirukankira mu bindi bihugu nka Marawi, Zambiya, Mozambiki, Angora ndetse
na Madagaskari bashakayo umunezero: iryo ni "ihunga ry'imari y'igihugu". Ni
intambara y'ubuzima igihugu cyabo kidagishoboye kubaha. Ni ishyano rwose !
Icyizere cyari cyashyizwe mu mitwe y' abatutsi bari mu mahanga n'abari mu
gihugu n'abahutu bakunda demokarasi bakunze kwita "modérés", mu gihe
cy'itsinda rya FPR ryo mu minsi yashize, cyasimbuwe buhoro buhoro no
kuzeyuka, gushidikanya no kwivumbura bucece muri iki gihe.
Inzira yo guhanya demokarasi yatangiye muri 1990,
imishyikirano yakurikiye intambara, ishingiye kw'igabana ry'ubutegetsi
hagati ya Reta y'u Rwanda na FPR, Itegeko-ngenga ryavuyemo, izo ntango z'amahoro
arambye ubu zarasibanganijwe n'urwitwazo rushiturana, ko "hahagaritswe
Itsembabwoko".
Nacitse kw'icumu, nkurikiranywe n'ubwo bugome, sinumva
ukuntu ubwo bugome bwakomeza kuba urwitwazo rwo gusobanura amarorerwa,
ukwirengagiza, n'ubundi bushobozi buke butihishira, bwagaragaye mu byakozwe
ubu na FPR.
Abaturage b'u Rwanda babeshywe na FPR. Yari yabijeje
demokarasi, yahereyeko ihindukamo ubutegetsi bw'igitugu. Umuco wa demokarasi,
washingiweho mu guca ingoma ya cyami n'ishyirwaho rya Repubulika, wugarijwe
mu gihugu n'amategeko atumvikana, ateye nk'aya Starine, yamunzwe impande
zose n'agakoko rurimbuzi k'inyungu za politiki zigayitse, iz'ibintu no
gutonesha.
Ku buryo budashidikanwaho, amarangamutima yigaragaza mu
mbaga y'abanyarwanda idakoma, yaganjwe n'ubwoba no gutinya kurigiswa, n'uko
inzira ya demokarasi yatangiye muri 1990 yemewe ityo n'amasezerano y'Amahoro
ya Arusha yo muri kanama 1993, yakamuwemo ibiyigize, yimukira imikorere ya
FPR. Ikaba yihishe inyuma y'Impuzamashyaka "FORUM des PARTIS", ubutegetsi
buriho ubu i Kigali burashaka kuyishyira mu Itegeko-nshinga kugira bibuze
uburyo bwose bwo kwishyira hamwe no gutangaza ibitekerezo bya politiki byaba
bitayinyuzemo.
Biragaragara ko ihinduka ryifujwe cyane na rubanda kuva
miri 1990 itazavanywaho n'amacenga yireba gusa, bitongeye na none gushyira
mu byago ibihe bizaza by'Abanyarwanda. Iyo mikorere ihuza byose hamwe,
yashaje muri iki gihe, yashyizweho ku gahato habanje gukorwa ubugome
bwacecetswe, bwuzuye ingaruka ziremereye. Ni ngombwa ko abantu babona ibyo
izahitana mu bihe biri imbere bya kure, keretse rero abantu bemeranijwe ko
inzira ya demokarasi muri politiki y'igihugu ari ngombwa. Iyo nzira isaba
ubutwari, yewe ndetse no kwigomwa ku bari ku butegetsi muri iki gihe, ariko
mu by'ukuri niyo igize umuti yonyine w'imibabaro y'igihugu cyacu.
Abanyarwanda barashaka kwipakurura uburyo bwijimye
bashyizweho ku ngufu n'ubutegetsi bwavuye mu miyonga y'imvururu bitari
mw'ipiganwa mu mahoro. Barashaka uburenganzira bwo kuvuga icyo batekereza,
uburenganzira bwo kwinjira mu ishyaka rya politiki bihitiyemo, uburenganzira
bwo gukora ibyo batekereje, bwo kwishyira bakizana, bw'ibitekerezo bwite. Mu
yandi magambo, barashaka ibikubiye mu Itegeko-Nshingiro, aribyo gushyiraho
uburenganzira bunyuze mu nzira ya demokarasi no kwipakurura burundu ishyaka
rimwe rukumbi, n'iyo ryaba ryiyoberanije cyangwa ryipfuritse.
Ikibazo cy'ibanze ubu ngubu si icyo kumenya, ko ari yego
cyangwa oya, ko habaye itsembabwoko mu Rwanda, isubiranamo ry'abaturage,
itsembatsembana ry'amoko cyangwa se intambara ya FPR irwanya Kongo yitwaje
ko irwanyayo abakoze itsembatsemba. Abanyarwanda bazira ibyo bibi byose
bafite inshingano yo kwizera ibihe biri imbere birushijeho kuba byiza, yo
gutegereza ibisubizo nyabyo ku mibabaro yabo inyuranye. Barashaka kubivamo
vuba kandi bemye.
Kuva ubu rero ikibazo cy'ibanze kigomba kwigwa ni
uguhamya ibyemejwe n'inzira ya demokarasi no kumenya niba imikorere y'uburyo
bwa politiki kandi bushingiye ku nzego z'igihugu, imitunganyirize n'imivugururire
y'ibya politiki, iby'imibereho byiza n'iby'ubukungu bihuje n'amahame remezo
y'imicungire mu nzira ya demokarasi, byifujwe cyane n'abanyarwanda,
hubahirijwe inshingano n'uburenganzira bya buri muturage nk'uko byahamijwe
n'ibyemezo byo mu gihugu cyangwa mu rwego mpuzamahanga byo kurengera
uburenganzira bw'ikiremwa muntu.
|