Umuryango Amnesty International uharanira uburenganzira bw'ikiremwa-muntu
urashinja guverinoma y’Urwanda kuba ngo irimo guteza icyuka cy’ubwoba mu
baturage mbere y’amatora yo ku wa mbere.
Mu itangazo uwo muryango waraye ushyize ahagaragara, wibaza ukuntu
Abanyarwanda bashobora gukoresha uburenganzira bwa poritiki bwabo mu bwisanzure
mu gihe abantu barimo gufatirwa gusa ko banze kujya muri meeting za FPR.
Amnesty Ivuga ko ishyaka FPR riri k’ubutegetsi i Kigali ngo ririmo gukoresha
iterabwoba, harimo gufunga abayoboke b’abatavuga rumwe na yo, kubashyira muri
FPR ku ngufu, no kubakura umutima kugira ngo bahurwe abatavuga rumwe na yo.
Amnesty International ivuga ko ingingo umukandida wa FPR, Paul Kagame,
yibanzeho m’ukwiyamamaza, ngo ari uko abandi bakandida bahanganye bateza
amacakubiri.
Amnesty inavuga ko abayoboke b’abakandida batavuga rumwe na FPR baba ngo
barafunzwe, bakarekurwa ari uko bemeye kureka kubashyigikira, bakanambara
ibimenyetso bya FPR. Ibinyamakuru, radio na television bya leta na byo ngo
byahagurukiye gusebya umukandida Faustin Twagiramungu, ari na we mukandida
ukomeye uhanganye na Paul Kagame wa FPR.
FPR ihakana ibyo Amnesty International iyishinja, ikavuga ahubwo ko Faustin
Twagiramungu ngo ari we uteza amacakubiri. Twagiramungu akomeje kuvuga ko nta
macakubiri yigeze.
Amnesty International yamaganye FPR iri k’ubutegetsi i Kigali hasigaye
iminsi 3 gusa ngo amatora ya perezida wa repuburika mu Rwanda abe. Ku wa mbere,
tariki 25 z’uku kwezi, ni bwo Abanyarwanda bazatora perezida wa repuburika bwa
mbere kuva muri 1994. Abakandida bapiganirwa uwo mwanya ni bane. Hari Perezida
Paul Kagame, Faustin Twagiramungu, Jean Nepomuscene Nayinzira na Dr. Alvera
Mukabaramba.