| Nyakubahwa
Président wa Répubulika y'u Rwanda, Faustin, tuzagutora kuko inzira yo
kwibohoza ubutegetsi bw'igitugu bwa FPR, tuzi ibyabwo kuko bwadukoreyeho
amahano. Ndetse n'inyandiko ikurikira, irabereka ko bamwe mu banyarwanda b'intwari
koko, bari baratangiye kwamagana akarengane k'imbaga nyamwinshi.
Iyo baruwa ifunguye uwihaye Imana yatiye
umukandida FPR yatanze muri aya matora azaba iragira iti:
"
Ntinyutse kwandikira Nyakubahwa
Prezida Kagame(Ibaruwa ifunguye)
Nyakubahwa Général KAGAME Pawulo, wowe
iyo mw’ijuru yahaye kuba umugaragu w’abavandimwe
bawe b’abanyarwanda, ngo uyobore iki
gihugu ukijyane aho kigana uko
Nyagasani ubwe abyifuza, ntinyutse
kukwandikira ngo nkwifurize ishya n’ihirwe
muri uwo murimo utoroshye.
Ndakwifuriza amahoro n’imigisha
by’Imana, kugira ngo iyi rnbaga
nyarwanda isonzeye ubutabera, amahoro
n’imiberebo myiza ikubonemo uzayifasha
kugera kubyo yifuza, nta n’umwe uhejwe,
nta n’umwe ukandamijwe kandi nta n’utakaye
azira ubusa.
Njye utinyutse kukwandikira, ndi
Umupadiri muto kuko imyaka ntirarenga
ibiri Yezu antoreye umurimo w’ubusaserdoti
n’ubwo ntari mbikwiriye. Nyamara iki
gihe gito maze cyampaye urnwanya wo
kumva byinshi mu byashegeshe imitima
y’abana b’Imana bari mu Rwanda, gusa
ikibabaje nuko benshi bategereje
umumaragahinda baraheba. Nibyo koko
ibyabaye muni iki gihugu byateye
benshi gukomeretswa n’ubugome
bw’abavandirnwe babo, nkaba ngira ngo
mvuge ko nazinduwe cyane cyane no
kuvugira abadafite ijambo, ba bandi
badatinyuka kwerekana agahinda kabo,
kuko bazi ko ntawabatega amatwi,
bibwira ko bumwe mu burenganzira
bw’ikiremwamuntu babuhejweho, ndetse
bamwe bakaba bibwira ko mu maso y’abandi
batakiri abantu, bitewe n’uko barnwe
mu bategetsi b’iki gihe babereka ko
ntaho ubuntu bwabo bushingiye.
Ngusabye kunyumva, kuko mfite
inshingano yo gutwara ku mutima
agahinda k’abo bavandimwe, nkabasabira,
kandi ngakora uko nshoboye nkabagereza
ibibazo ku bayobozi Imana yabahaye nta
bwoba. Ibyo nkumva atari ugutandukira,
kuko Yezu wantumye yantegetse
kumufasha mu butumwa bwe bwo kugeza
inkuru nziza ku bakene, gutangaza
ibohorwa ry’imbohe, uguhumuka
kw’impumyi , ibohorwa ry’abatsikamiwe;
kandi no gutangaza urnwaka w’impuhweza
Nyagasani. (Lk 4,18-19).
Jye ukwaridikiye singamije gushyushya
imitwe, singamije kukugezaho
ibitekerezo by’ubuhanga buhanitse
ntabyo niginira, si uko kandi mfite
amateka meza niratana ngo maze ijwi
ryanjye nirusheho kumvikana, navutse
mu gihe cya za Repubulika zahise,
nigishwa amateka mabi nk’uko ubu
bivugwa, ku buryo byenda hatabura
igitekerezo kitanoze cyaza mu
byo.mvuga, nkaba mbanje kwisegura.
Icyabikora mu buzima bwanjye numva
nifitemo inyota y’ukuri n’ubutabera,
kuba Kristu arnbwira ati:"Urahirwa",
bikaba binteye akanyabugabo. Nuko rero
Nyakubahwa, niwumve ijwi ryanjye
rigusaba kurengera abanyarwanda bose,
kuko ariyo nshinganouwaguhisemo
yaguhaye.
1. Nyamara akarengane karakabije
muri iki gihugu! Ndifuza ko umenya
ko akarengane kagirirwa abaciye bugufi
kandi badashoboye kwivugira gakabije,
kuko hariho abiyemeje kugenda
banyonyomba nk’aho nta burenganzira
bagira. Byumvikane ko bitameze kimwe
hose, kuko ntawabura kuvuga ko hari
bamwe mu bategetsi bakora uko
bashoboye kugira ngo abo bayobora
bagire a.mahoro. Gusa muri rusange
imbaga irarembye.
a) Abantu bacecetse
barashegeshwe!
- Abadafite uburenganzira bwo kwibuka
no kuririra ababo:
Abo barahari kandi ni ingeri zose. Abo
ni bamwe cyane cyane biciwe abantu n’ingabo
za F.P.R., mu burakari, mu guhora no
mu rundi rugomo. Abanyarwanda
bababazwa n’uko mu kuvuga ubwicanyi
hakunze kuvugwa uruhande rumwe gusa,
nk’aho mu bice byose nta nyangabirama
zihaboneka. Ese icyaha cy’ubwicanyi
cyaba gitandukanye bitewe n’uruhande
cyakorewemo? Kwica n’ukwicana byose
biragatsindwa. Nuko rero ubimenye,
abantu bazi neza ko biciwe na bamwe mu
ngabo z’inkotanyi, haba mu bitero byo
kuva muri 90, haba 94, aniko cyane
cyane muntambara yo muni Congo. Abo
bose mubimenye ntibagira uburenganzira
bwo kwibuka ababo, ntibagira
uburenganzira bwo kubaririra ku
mugaragaro. Ntibatinyuka gusaba
indishyi z’akababaro, kandi abo bantu
ni benshi. Iyo babonye bagenzi babo
bagize ibyago bimwe mu itsembabwoko
bibuka ababo (bikumvikana nabwo
génocicie si icyaha nk’ibindi), abo
bantu bumva mu by’ukuri batanganya
uburenganziran’abandi.
- Abagore bafite abagabo bafunze:
Abo bagore bamaze imyaka n’imyaka
indobo zarabumiye ku mutwe. Ntibagira
kirengera. Babona ibyo kurya biyushye
akuya, bakaba bagomba kubitungisha
abana no kugemurira abagabo badakora.
Nta mashyirahamwe y’abategarugori
abitaho. Ni nk’abapfakazi batemewe.
Barageragezwa n’abagabo b’inyangabirama
babashukisha kubafasha bakabandarika,
bababyarira abana ntibabiteho, ndetse
bamwe basigaye bajugunya abana babo.
Ibyo bigeragezo babifatanya n’ikidodo
cyo guhemukira bagenzi babo.-Abana
bafungiwc ababyeyi: Abo bana ni benshi
cyane. Bamwe bata amashuri kugira ngo
bafashe ba nyina mu mirimo ikomeye.
Abadataye amashuri biga nabi kubera
guhangayika. Hari ababyeyi benshi
bagiye bakura umwana mw’ishuri ngo
agemurire Se. Abo bana nta kigega
kibitaho ku buryo abatsindiye
ayisumbuye bamwe bayareka abandi
bakiga mu buryo butaboroheye. Izo
ndacumura zizira ba se zihorana
agahinda, cyane cyane ko zibona ntawe
uzitayeho, dore ko bamwe b’umutima
muke, ndetse bari no mu barezi
babobadatinya kubacyurira.
- Imfubyi n’abapfakazi baribwa imitsi:
Hateye abantu benshi bitwaza imfubyi
n’abapfakazi kugira ngo bibonere
amaronko. Ntibatinya kubaburabuza no
gushaka kwigarurira ibyabo, nyamara
kandi bakabitwaza bashaka ibindi.
Kwifuza bijyana kwirukira indishyi,
byatumye abo ha mutimamuke bashyira
ibifu byabo mu mutwe ubwonko butaha mu
nda. Maze si ugushora imfubyi n’abapfakazi
mu cyaha cyo gushinja ibinyorna no
kubeshyera rubanda bakora iyo bwabaga
nk’aho ari izindi mpuhwe. Nyamara
uretse uko kubashuka
ntibabegera ngo babafashe. Ikibazo
nuko usanga benshi muri abo bashukanyi
ari abantu baba ari abashoboye kugira
abo barokora mu miryango yabo, maze
ugasanga bamerewe neza, nyamara
bakarengera kuri izo ngorwa zahindutse
incike, bakazoshya gukora ibyaha
byokubeshya amagambo acisha imitwe.
- Abafunze bazira ak.arengane:Imyaka
itandatu igiye gushira hari abantu
benshi bafunze bazira ubusa. Ibirego
bivanzemo amarangamutima ndetse no
gufindura uko wishakiye ijambo
wumvanye nyanaka, ibyo byose biri mu
bihejeje abantu benshi mu mugozi. Abo
bose batumye umubare w’abafunze urenga
imyumvire, kandi abantu bakaba bafunze
mu buryo budakwiriye ikiremwamuntu
cyane cyane mu makomini. Ibyo
birushaho gushegesha imiryango y’abafunze,
kandi bigatera inzangano zihoraho
hagati y’abashinjabinyoinan’imiryango
yarenganijwe.
- Abakatirwa barenganywa:Muri iki gihe
ibyo bireze, ndetse bigiye no kuba
akamenyero ko ushyirwa mu rwego uru n
uru rw’abaregwa Génocide, cyangwa
ugakatirwa bitewe n’uko umutegetsi uyu
n’uyu abishaka, cyangwa nyanaka uyu n’uyu
wakomeye bitewe n’intambara yitwaza
agakandamiza rubanda. Urubanza
rw’urucabana rusigaye rubyara igihano
cyo kwicwa. Benshi mu bakatirwa ubu
baratungurwa, kuko ingingo z’urubanza
zicwa kandi zigasuzugurwa nkana.
Abacamanza b’ubu bazi neza ko urubanza
ruzagenda gutya cyangwa gutya
bikurikije icyo uri muri politiki
abivugaho. Hari abariye isoni basigaye
barabikiriyemo. Araza akerekana neza
uburyo dossier y’umuntu wawe ari nzima
n’uko iperereza ryerekana koko ko
umuntu nta kimuhama uretse umuntu uyu
n’uyu utamushaka. Hari n’igihe asaba
ruswa, bityo umuntu akarekurwa kuko
nta kiba kimuhama. Benshi barafungurwa
kuko hatanzwe ikintu, gusa ntihashira
igihe bamwe badasubiye muri Prison,
kuko inyoroshyo iba imaze kurangira
inda zongeye gushaka. Nta muntu
ufungurwa ngo yumve ko bishiriye aho.
Iyo wabaye inyangamugayo ntugire icyo
utanga guhera mu nzego zo hasi. Uba
uzawuheramo, detse ushobora gukatirwa
urupfu, dore ko byabaye nk’umukino.
Iyo wiguze, Corruption igakorwa guhera
mu nzego z’ibanze, ndetse nawe
ukabeshyera, icyo gihe umara kabiri
hanze ariko nabwo uriho mu bwoba, kuko
ba "mushoborabyose" bari hanze aha
bagukoresha icyobashatse.
- Abana bari ku rugamba ababyeyi
bafunze:
Hari abana bari mu ngabo z’igihugu,
ubu bari ku rugamba muri Kongo cyane
cyane. Abo bose bararwanira igihugu;
nyamara ba bandi bigize "bamushoborabyose"
bo hasi, ababyeyi babo babamariye mu
buroko babaziza ubusa. Bibwira ahari
ko baba babahaye moral iyobarenganyije
ababyeyi babo!
- Impunzi za kera:Bamwe mu batahutse
mu mpuzi za kera, ndavuga muri abo
baciye bugufi, nta mibereho ikwiye
bafite. Bamwe bariho basernbera mu
midugudu, nyamara nta buryo bwo kubaho
babonerwa, nta mirimo, nta butaka,
bityo bakaba batuye nabi kandi bari mu
butindi. Leta irasa n’iyahagurukiye
kwita ku kibazo cyabo, bikwiye
gukomeza kuko nta mwana w’u Rwanda
ukwiye kuvutswa uburenganzira bwe
bw’ibanze kandi afiteabasangiragihugu.
b) kurenganywa by’intangarugero:
Ibyo
mvuga noneho ni ibyo mperutse kubona
byanteye kwibaza aho tugana. Bikaba
ari iby’urubanza rwasomewe uwahoze an
Bourgmestre wa Commune Gafunzo i
Cyangugu mbere y’intambara, Bwana
KARORERO Karoli. Urwo rubanza rwasomwe
le 31/03/2000, rurangira uwo musaza
akatiwe urwo gupfa. Kimwe n’abandi
bari kumwe nta wigeze yita ku
kwiregura kwabo. Ku bazi uwo mugabo,
benshi bamuziho kuba inyangamugayo, ku
buryo intambara siyo yari guhita
imugira ishitani. Benshi bibaza ku
buryo yaba yaritwaye mu ntambara, dore
ko hari abakibona ko nta mutegetsi n’umwe
waba atari azi iby’umugambi w’itsembabwoko,
bakabifata gutyo nk’aho ari ihame.
lbyo nibyo Bourgmestre uriho, wabereye
Fonctionnaire Assistant uwa mbere
igihe kirekire, yahereyeho ashinja uwo
babanye badahemukirana, bigacibwamo n’intambara.
Kuba nero Bourgmestre w’ubu
yarakoranye n’uwahozeho, uw’ubu
arabyitwaza akamushinja ibinyoma, dore
ko anemeza ngo ko yarnuhize akamuhusha
kenshi, nk’aho hari aho yari amuburiye,
cyangwa yari yisize imiti ituma
adafatika. Iki gihugu cyaba kirwaye?
Guhernukirana kutagira ibitekerezo
kurajyana he abana b’iki gihugu? Nguko
uko Bourg w’ubu yahereyeko ashyira
icyapa cya "Ruharwa" kuri mugenzi we,
maze ntarnenye no kugira ubupfura,
yahura ntumutegarugori we indamutso ni
Mukaruharwa, yahura n’umwana ngo ni
mwene Ruharwa, ntasibe kujyana ibitero
kuri izo ngorwa zitagira uzirengera
ngo aje kugaba isambu yabonywe
bikurikije amategeko yitwaje ngo n’uko
ari iy’impunzi ya kera, akirengagiza
atyo amategeko yahawe gukurikiza.
Ahorana icyoba kidasanzwe bitewe n’uko
azi ko uwo yasimbuye yari umugabo w’ijambo
wari ukunze abatunage ayobora, bikaba
aribyo ahari bitera umutegetsi mushya
ubwoba yibwira ko atazayobokwa uko
bikwiye. None se wasobanura ute uburyo
yiyemeje gufunga umuntu wese w’umugabo
ukomoka mu muryargow’uwo yasimbuye? N’ubwo
mu gihe cy’intambana abantu bamwe
bitwaje amashyaka yo guhindura
amatwara bari bamaze kugandisha
abaturage batacyumvira umutegetsi
ibihararumbo aribyo bisigaye
byidegembya, Ntibyabujije KARORERO
kurwanya ubwicanyi yivuye inyuma mu
ntanginiro kugeza ubwo yafashwe n’indwara
akarernba. Abaturage bazi neza ko nta
wigeze amubona mu bwicanyi. Bazi neza
ko mu gihe cy’intambara abayoboke b’amashyaka
yashyushyaga imitwe bari bamaze
kujegeza ubutegetsi bwe, bamaze
kumusuzuguza abaturage, ku buryo mu
ntangiriro z’intambara bitamworoheye
guhosha abari basigaye bamuvangira
bari bamaze no kwihindurarno abicanyi,
nyamara akora uko ashoboye kugera aho
arwanye, nta wigeze amubona
yigisha itsembabwoko. No mu burwayi
bwe yamye atuma ku bantu ngo bareke
amakimbirane, ku buryo abicaga bari
basigaye bakora ibitero byo kumwicana
abantu babaga bihishe iwe. Ni muri
urwo rwego yasabaga abana be
guhungisha abantu mu buryo bari
bashoboye, bafatanije n’umupolisi
witwa SEKANYAMBO Philippe.
Ndibuka ko mu gihe yari aryamye ari
indembe hari umugabo bitaga Ngagi waje
kumushyiraho iterabwoba ngo natange
birnwe mu bintu by’abahigwaga byari
bibitse kuri Komini, umusaza agasubiza
nta mususu twese twumva, ko ibyo bintu
bigomba kubikwa, ko n’iyo ba nyirabyo
baba barapfuye, byazarengera abazaba
barokotse. Uwo mugabo utarabyumvaga
ataha yimyiza
imoso arakaye cyane. Ndibuka kandi ko
uwo musaza amaze koroherwa intambara
iri kurangira, ubwo yageze i Cyangugu
yari agiye kuraswa, ngo azira ko
atigeze agaragara mu ntambara yose,
ndetse ngo azira ko hari umuntu
yacikishije bashaka kumwica. (Ubwo
byagushaga ku musore witwa Grégor,
Abana ba KARORERO bashoboye kurokora
babifashijwemo n’umupolisi Sekanyambo,
bikaba byari byabyaye amahane akomeye).
Bourgmestre uriho rero we yakomeje
kwiyumvisha mu gitekerezo cye ko uwo
yasimbuye ari umugome byanze bikunze.
Nguko uko we n’ingabo ze biraye mu
mfubyi, abapfakazi n’abandi bacikacumu,
babafatanya n’amagorwa n’ukwifuza
bijyana, babategeka gushinja ibinyoma
mu izina ry’Imana ishoborabyose! Rimwe
mu bihe by’imanza ngo yaba
yarazamukiye mu kigo cy’abihaye Imana,
ngo ajya kubabwira uburyo bavuye
gushinja KARORERO, ngo atangaza ko
yiyemeje gufunga uziha gushinjura!
Nyakubyara se ayobewe ko ababikira
bihaye Imaria kandi ko banze bene ayo
macokori aturuka kuri Sekibi? Abonye
bigenda bimuyobera niko gushakisha
amadosiye ya administration y’uwamubanjirije,
ayakorera interprétation uko abishaka,
abacamanza nabo bati KARORERO
ttnabambwe". Nsabye ko hakoherezwa
abantu b’inyangamugayo, bagakora
Enquête iboneye, maze bakareba niba
ibihano bijyanye n’imanza zabereye mu
Gafunzo bijyanye koko n’ibyakozwe. Si
uwo navuze wenyine ,kuko nk’urugero
abantu bakubiswe n’inkuba bumvise
uburyo umusaza witwa Silas NSANZURWIMO
wari uzwiho ubukirisitu butangaje
yakatiwe urwo gupfa, icyo azira
gikomeye ngo ari ukuba yarishe
umucamanza witwa Tatien, mu by’ukuri
abantu bose bakaba bazi ko nta n’aho
ahuriye n’urwo rupfu. Ibyo bikaba
byaraturutse gusa ku kinyoma
umupfakazi w’uwo mucamanza yategetswe
kubeshya yizezwa ibitangaza, yibagirwa
ko yarokotse ahishwe n’abo arega, none
ngaha agiye kwisasira impanga y’umuntu.
Nyagasani utugirire impuhwe.
2. Akarengane karaturuka kuki?
- lngirwabayobozi ziriho zitobera
ubutegetsi
Hari abategetsi bo mu nzego zo hasi
bigize utwami duto, baniho bakora ibyo
bishakiye bitwaje ubutegetsi, nyarnara
batazi ko barimo babwangisha
abaturage.Ibyo bakora biteye isoni.
Bourgmestre araba ari umuntu udashyira
mu gaciro bigahererekana hasi, kugeza
kuri muri Défense locale, dore ko muri
abo harimo abigize nk’abarnotsi,
bakarya, bakambura bakanahutaza.
Birababaje kubona ijambo "inyangamugayo"risigaye
ryarataye igisobanuro cyaryo, kuko
benshi muri bene abo biyita ngo ni
inyangamugayo.-Abahutu b’ubupfura buke
n’inda nini Abo ni abantu biyemeje
guhakinizwa birengagije ukuri.
Ntibatinyuka kuvuga ukuri ku byabaye.
Benshi bahindutse .ababeshyi n’ibikoresho
by’abaharanira inyungu, bishakira
inyungu za ntazo. Kuri bo icyangombwa
ni icyo kwishyirira mu nda, ntibareba
ejo hazaza, bariikunda kuko bireba bo
ubwabo. Ntibajya inama ahubwo
bashyigikira amafuti, bakayobya
abayobozi nyamara bakaba nyambere mu
kugenda babasebya mu kinyegero. Nta
butwari bagira, ndetse aho kwemera
ibyaha bakoze mu gaciro, bemera ku
buryo bworoshye kuba ibikoresho
by’ababifitemo inyungu babasaba
gushinja babeshyera abo bashaka
kwikiza.
- Abatutsi bamwe bafashwe n’indwara
y’umururumbaw’ubutunzi Barakoresha
ijambo "Génocide" nka passeport, nuko
bagakora ibyo bashaka bakica bagakiza,
nyamara ibyo bashaka ari ugutunga ibya
mirenge, kuko usanga kurengera imfubyi
n’umupfakazi byarabihishe. Aho
bibabarije ni uko bakoresha imfubyi n’abapfakazi
mu manyanga yabo, babafashijwe n’ibyago
barimo. Barabarera nabi babica umutima,
kuko babatoza umuco wo gusarura aho
utabibye. Banabizeza gusubizwa ibyabo
binyu.ze mu nzira mbi zo kurihisha
ibyo warose gutunga byose. Ibyo birica
ubumwe n’ubwiyunge abantu batangiye.
Bariruka ku ndishyi z’ikirenga nyamara
ntibareba umukene n’umunyantege nke,
kuko barenganyarubanda.
3. Ingaruka z’ibi byose
Ntibikomeye guhanura ingaruka z’akarengane,
kuko nk’uko amateka abituganagariza
akarengane ntikaramba. Igitabo
gitagatifu kitwereka ko Imana ivana
amaboko ku urenganya wese. Urnugisha
uhabwa uwibuka umukene n’umunyantege
nke. Nta mugiranabi upfa neza kuko
kwitwa ruvumwa bitamuha amahoro.
Ingaruka ziva ku karengane ziriho
zigaragaza: Inzangano, umwuka mubi,
kwishishanya, kutizerana no kutizera
ubutabera, ibyo bitagaruriwe hafi
akari kera byazakurura umwuka mubi,
ibyago bikomeye, ndetse n’intambara!
Ako kabi abanyarwanda barakazinutswe,
Nyagasani naturinde.
4. Hakwiye gukorwa
iki?
Muri Bibliya dusoma mu gitabo
cy’abami (lBami 12) uburyo umwami
Roboamu wasimbuye ise Salomoni,
yumviye mama mbi bigatuma akora
ibidakwiye. Imbaga yaramubwiye iti: "So
yatugeretseho umuzigo uremereye
adukoresha imirimo y’uburetwa, wowe
rero ubu ngubu tworohereze iyi mirimo
ikaze, n’uwo muzigo ukaze so
yatugeretseho, maze tukuyoboke
tugukorere". Arabasubiza ati: "Nimugende
muzagaruke mu minsi itatu". Nuko
baragenda. Umwami Roboamu agisha inama
abantu bakuru bahoze bahatswe na se
Salomoni akiriho, arababaza ati: "Mwebwe
mungiriye nama ki yo gusubiza bariya
bantu?" Baramusubiza bat: "Uyu munsi
niwereka bariya bantu ko ubitayeho,
ukabashimisha kandi ukabasubiza mu
magambo meza, bazakomeza bakubere
abagaragu". Roboamu yanze kwemera mama
agiriwe n’abo basaza, ahubwo agisha
inama abasore babyirukanye nawe,
bamuhatsweho. Arababaza ati: "Mwebwe
mungiriye nama ki? Dusubize iki bariya
bantu bambajije ngo tworohereze
umuzigo uremereye So yadukoreye?"
Abasore babyirukanye bamusubiza bagira
bati: "Abo bantu bakubwiye ayo magambo
ngo so yatugertseho umutwaro uremereye,
ariko wowe uwutworohereze, uzabasubize
uti: Urutoki rwanjye rw’agahera
rurusha ubunini impyiko za Data! None
rero guhera ubu ubwo Data yabakoreye
umuzigo uremereye, njyeweho
nzabarushirizaho; kandi kubera ko Data
yabakubitishaga ibiboko, njyeweho
nzabakubitisha irnikoba ipfunditseho
ibyuma!" Umwami Roboamu yanze atyo
kumva inama y’abakuru, ahitarno inama
mbi z’abasore, ibyakurikiye turabizi,
ni aho igihugu cya Israheli cyahereye
cyicamo ingoma ebyiri, abari
abavandimwe bicarno amahari, abami
batangira kugomera Imana .kuko bari
barataye umurage wa Dawidi, ibyo
biturna bateshuka kw’isezerano
bagiranye n’Imana. Ibyago umuryango wa
Israheli wagize mu myaka yakurikiye
byaturutse kuri ubwo bwitandukanye,
kuko ban baravuye mu murongo w’umugambi
w’Imana. Ndacyakwibwirira Nyakubahwa
Prezida KAGAME, nti ibikorwa bijye
biruta Amagambo. Icyo Imana ishaka ko
gikorwa kiraganagara. Twagiye tugira
ubuyobozi bubi muri iki gihugu bwagiye
buheza bamwe mu bana b’u Rwanda.
Nyamara tujye twibuka bamwe mu babaye
ingenzi batubere urugero. Ndatekereza
ku murage mwiza w’umwami Mutara wa III
RUDAKIGWA. Ikivi yari yaratangiye cyo
kurengera abanyarwanda bose, yarinze
abizira ataragira
aho akigeza. Uwo yabaye intwari,
tukamwibukira kuri byinshi cyane cyane
kuba yarasize aturagije Kristu Umwami.
Nyakubahwa, kuba u Rwanda rwaramenye
Imana, abantu benshi bakayoboka Kristu,
hakaba hashize imyaka 100, bitwereka
ko Imana idufiteho Umugambi. Ngirango
nibyo Nyakugirimana uwo RUDAHIGWA yari
yarumvise, kugeza igihe apfiriye
nk’uwo yari yaremeye. Umurage we wo
kurengera abanyarwanda nukurange,
kandi uwutoze n’abo uzifashisha. Dore
ntacyo ubuze, Imana yagushyize hafi
Abepiskopi bacu ngo bakunganire cyane
mu kunga imitima. Wegere abo basaza
mujye inama maze mutuyobore. Ubundi
urnutegetsi arangwa n’impuhwe. Dufashe
guhimbaza Yubile utanga imbabazi
nk’uko Imana ibishaka. Duhere imbabazi
umushumba MISAGO, uwo mugaragu w’Imana
byenda yaba yaravuze nk’ijarnbo
ritanogeye bamwe bitewe n’imyumvire yo
mu bihe twavuyemo, nyamara rero urebe
umutima nk’uko uwagushyizeho areba mu
mitima, dutekereza ko nta mwepiskopi
wagira umugambi w’ubwicanyi, keretse
shari yarasaze (aho kandi umusazi
yafatwa nk’abasazi, akajyanwa mu bigo
byabugenewe). Abasaserdoti bafunze
bazira ko hari umuntu wafashe uko
abyumva akajambo aka n’aka bavuze nta
wundi mutima mubi nibafungurwe. Twese
uko turi ntituri ba Miseke igoroye,
ngo uwavuga ay’inzuki ntiyarya ubuki
buri wese yisuzumye mu byo yirengagije
gutunganya izi prisons ntizaboneka,
ahari no mu mazu twubatse
twakwifungiranamo. Nitwumve ko mu
myaka yashize ubwo F.P.R yateraga,
abantu bake nibo bari barayisobanuriwe.
Hanyuma rero hari n’abandi batigeze
bagira amahirwe yo kubisobanukirwa
kuko nta wabasobanuriye.
Ibyo byatumye
benshi bumva ko Inkotanyi
zahungabanyaga ubumwe bw’abanyarwanda,
cyane cyane abato batari bazi
n’ikibazo cy’impunzi uko giteye. Ibyo
bidutere kumvana no koroherana.
Icyakora hari bamwe, bayobowe cyane
cyane n irari ry’ibintu (ba
Rusarurirarnunduru) biraye mu
bavandimwe babica urubozo babitewemo
inkungan’abanyepolotiki babi.
Nyakubahwa Prezida KAGAME, nk’uko
Abepiskopi bacu babitangaje ku munsi
wo gutangira Yubile, dusabye imbabazi
tubikuye ku mutima, twizeza ko
tuzakora ibishoboka byose ngo
ntihazongere kugira umunyarwanda
urenganywa azira uko yivukiye. Nuko
rero abarengana nibarenganurwe, cyane
cyane abasaza n’abandi banyantege nke,
kandi niba ari ngombwa ko habaho
ibitambo ku byabaye, ndumva abakiri
bato twakwernera gufungwa.
tugakoreslwa imirimo y’amaboko yo
gufasha abahohotewe.
Ndagusabye rero ngo wumve ko ibyabaye
byabaye mu bihe bidasanzwe, udohore
maze umuntu azire koko ibyo yakoze,
ntihagire uzira ibitekerezo bye
cyangwa kuba atarashyigikiye F.P.R, n’abahanwe
bibe mu buryo bwo kubakosora ntibibe
guhora, inzu z’amabohero zigire
uruhumekero. Nk’uko ibyabaye byabaye
mu bihe bidasanzwe, nihafafatwe n’ibyemezo
bidasanzwe imbaga y’Imana yiruhutse
ihimbaze Yubi1e, maze abantu bishimire
abategetsi Imana ibahaye ubundi
Nyagasaniahabwe icyubahiro.
Bikorewe i Cyangugu, le 05 Mata 2000
Abbé Théophile MURENGERANTWALI
C/O Petit Séminaire de CYANGUGU
B.P. 05 CYANGUGU
" |