Présentation

Mot du Président
Présentation du site
Nos motivations
Outils démocratiques

Partenaires 

Programme

Secteurs du programme:

  Politique     Economie

  Affaires sociales

  Technique

  Justice    Education  

Actualité

Introduction
Droits de l'homme
Démocratie

Services

Questions fréquentes
Addresser un courier
Les sites

Le livre d'or
Contacts

Lettre d'informations

 Inscription à la lettre d'infos
 

Histoire

Histoire      Economie

Politique et administration

Valeurs démocratiques 

Notre agenda

Communiqué de presse
Notre agenda 

Page d'accueil 

 

 

Bienvenue sur le Livre d'Or du site twagiramungu.net!
 
 Pour laisser un message, cliquez ici !
NSHYIGIKIYE IBITEKEREZO BYAWE 12.08.2003
Nshyigikiye ibitekerezo byawe. Ariko mfite ikibazo . Nakunze kubona ko kenshi politike yawe iba ihanganye n'izindi z'amafuti ariko zifite ububasha bwose bwo gutsembatsemba abaturage b'u Rwanda. Ikindi kandi ukuri kwawe gutuma abantu barushaho kumara abanyarwanda uko bwije n'uko bukeye. None se bimaze iki gukora mu jisho intare maze ikakumarira abana? Urabona se nubwo watsinda amatora bizagenda gute? Nutanatsinda se wowe abakugiye inyuma ku mugaragaro uzasubira mu buhungiro ubajyanye? Ngibyo ibibazo njye nifitiye ni amaraso y'abana b'u Rwanda. Imana ikurinde irinde n'abawe bose.
 
Munyakuri Marlene
Munyakuri Marlene, Canada(Canada)

Intambara ni ndende

12.08.2003

Bwana Faustin Twagiramungu

U Rwanda rukeneye umuntu nkawe utabogamye, wavana abanyarwanda mu kangaratete  rwatewe n'ubutegetsi bw'amarangamutima kuva rwigobotora ingoma ya gihake. Hagomba ubutwari, ubushishozi ndetse n'ubwitange ntagererwa. Gerageza uko ushoboye wegere abanyarwanda bose ubagezeho imigabo n'imigambi yawe kandi ubumvishe ko kugushyigikira atari ugushidukira ku masitade gusa. "Ibanga ryabo basabe barihamishe k'umutima" hanyuma igihe cy'itora nikigera bazarikoreho!! Twizeye dukomeje ko uzatuvana mu ntambara z'urudaca, twiringiye ko imanza za genocide uzazihutisha maze uwamennye amaraso wese agahanwa, naho abandi barimo abashengukira muri mabuso bazira ibyabo cyangwa se uko bavutse bakarenganurwa. Twizeye ko n'abashinja binyoma bazagaragara maze gupfobya ibyatubaye ho twese tukabisezerera. Twizera ko abanyarwanda, imfubyi n'abandi bapfakazi bose Leta yawe izabaha ubushobozi bungana bwo kubaho bagahangana n'iihe bibi bibugarije. Duhanze amaso iterambere ry'umunyarwanda n'umunyarwandakazi kuburyo bw'umwihariko mu kuzamura igihugu cyamubyaye. Turagusaba dukomeje guhumuriza abanyarwanda bose kuko bakuwe umutima. "Nyakubahwa uzajye kubahumuriza maze ubereke ko ubuzima ari gatebe gatoki kandi ko bushobora gukomeza neza mu gihe kizaza. Tabara abanyarwanda bose cyane cyane abahahamuwe n'ibihe by'abacengezi n'ibitero bitagira icyo bisiga inyuma n'ifungwa ridafututse kubera ngo ko Sebarenzi yahunze n’abazira ibitekerezo byabo muri ibi bihe ndetse n’abahohoterwa bakuzira!! Ibi si ishyano koko? Nyabuna sobanura icyo domokarasi aricyo rubanda iruhuke.
Nyakubahwa "Rukokoma" rwose ntuzatezuke ku ntego yawe yo kunga no kunganisha abenegihugu. Tukwifurije ukwiyamamaza kwiza.

Habimana Chrisologue

Habimana, Raleigh (USA)


Tukurinyuma

12.08.2003

Monsieur Faustin,
Tukurinyuma, komeza ubwo butwari wavukanye kandi wagaragaje igihe cyose.

Hosea

Hosea Niyibizi , Windsor (Canada)

 


Tuzagutora

12.08.2003

Dear Faustin,
Mbanje gusimira Imana yatumye ugaruka mu Rwanda tukakubona nkumukandida wacu, tuzagutora kuko ibanga ryacu riri kumutima nubwo ubona tudasakuza cyane nukwanga amahane, ndagushyigikiye kandi nkaba nsabandi banyarwanda bose bakunda amahoro ko baguhundagazaho amajwi maze ugateza igihugu cyacu ukanadufungurira muzee wacu Pasteur maze igihugu cyacu gitembe amata n'ubuki.
yari Sadi Mukono-Byumba

Kamanzi, Mukono (RWanda)


Courage 11.08.2003
Komeza nta mususu
 
TIGANA YVES, BEZIERS(FRANCE)

Komeza ubwo butwari 11.08.2003

Ndakwifuriza gukomeza ubutwari wagaragaje, komeza utugezeho ibitekerezo bya demokarasi nyayo dukeneye kandi ukomeze kugaragariza bariya banyamakuru(cyane cyane Rutareka) ko ubuswa no kubogama ntacyo bimariye abanyarwanda.

Tuzagutora tutaguriwe kuko icyo tugutezeho nta kiguzi.

Uzatsinda bidasubirwaho

Twagirawowe, Kigali (Rwanda)

Guharanira ukuri! 10.08.2003

Igihe kirageze cyo guharaniranira ukuri. Niyo mpamvu abanyarwanda twese dukwiye kwifatanya tugaharanira AMAHORO. Mu by'ukuri buri wese arayakeneye ku giti cye. None rero buri wese ni ayashake ayashakire na bagenzi be aho bari hose n'igihe cyose ariko cyane cyane muri ibi bihe by'amatora ushaka kubigaragaza no kubigeza ku bandi najye inyuma y'umukandida utarahwemye kubiharanira mu mateka y'iki gihugu cyacu dukunda kandi kitwizihiye. Buri wese atore kandi atore neza nta gahato nta n'ubwoba ATORE FAUSTIN TWAGIRAMUNGU! Niwe Prezida w'ukuri n'ubutabera.

Giramahoro Dabani  Kigali ville(RWANDA)

Twarababaye 10.08.2003
Bwana Twagiramungu,nkwifulije amahirwe yo gutsinda.Nzagutora nagutoreshe ariko kuli 27/8/2003 uzumva itangazo rimbika ngo nishwe n'abagizi ba nabi.Ntibajya bamenywa na za nketi kuko aribo bazikoresha.Wavuze ibyabapfiriye muli Nshili nibuka umuryango wanjye.Ese tpir izafata abagizi ba nabi bose bigenze bite?
Akazu nako birenze akazu.Ba maneko baruta abaturage.UZABABWIRE NGO umunyukanyutsi w'igihugu yapfuye atakinogeje.
Nahimana Potel Butare (RWANDA)

Courage 10.08.2003
J'ai bcp apprécié votre programme en matière d'éducation surtout l'approche de l'excellence qui manque dans notre pays
 
Courage on est derrière toi
 
XX, Butare (RWANDA)

inkunga z'abanyarwanda baba scandinavie- Suède- Norvège- Danmark 10.08.2003

Abanyarwanda bose batuye Scandinavie bambwiye ko bagushyigikiye kandi ko bizeye intsinzi yawe bakabona gutaha mu rwababyaye. Bazaboneraho na bo guhamba mu cyubahiro ababo biciye mu mashyamba yo muri Zaire. Ariko ikibazo ni umutekano ku giti cy'umuntu ubundi twagombye kuza kuguha amajwi yacu.

Amahirwe masa.

Peter

Tumukunde Peter, Närke (SUEDE)

go ,go ,go 10.08.2003

Je viens de voir la première image de votre meeting à Nyamirambo. Maintenant je crois que c'est possible . Possible de gagner ahut la mainles législatives de septembre 2003 et une chance certaine pour les présidentielles de 2010 . Ce n'est pas long lorsque l'on sait par exemple que Richard Nixon a été 4 fois cndidats et que François Mitterand l' a éta trois fois avant de gagner.

 

michel rwimbo , Molembeek (Belgique)

Turagushyigikiye 10.08.2003

Ese ni gute tutagushyigikira uhora ufata iya mbere wereka abandi banyarwanda urugero rwa demokarasi, nkuko wabikoze uruhando rw'amashyaka rutangira muw'1991 wongeye kubikora ubu muri 2003. Yiba byashobokaga ngo abanyarwanda bashirike ubwoba bagutore maze ubakize inyota ya demokarasi bafite!

Uko nagayi nkurikirana politiki y'iwacu mbona ari wowe wari ukwiriye uriya mwanya, niyo utawubona kandi uzamenye ko abanyarwanda binyangamugayo bagushyikiye baba abahutu cg abatutsi kuko burya nkuko dusangiye umuco n'igihugu n'ibibazo ni ibyacu twese. Immana rero igufashe kandi ikurinde yo iguhora iruhande yayindi yagukijije muri 1994 ubwo byari bikaze.

Cynthia Uwase , Kigali (RWANDA)

Courage 10.08.2003
Je ne suis pas un expert en politique rwandaise comme certains de mes compatriotes qui le disent a haute voix. Ce que je jais cependant, c'est qu'il faut un courage extraordinaire pour faire ce que vous faites. Que dire d'autre? Courage.Monsieur le Président.

 

Nanterre, Bruxelles (Belgique)

Bazumirwa 08.08.2003
Nta wundi mbona, uretse wowe Faustin Twagiramungu wadukura mu kaga abanyarwanda dufite. Abo bazana amananiza banga kuguha urubuga rwo kubwira abanyarwanda uko uzadufasha kugabanya ibibazo dufite mu Rwanda, BAZUMIRWA kuli 25 Kanama 2003.
 
Ndumiwe Mathias, Loma Linda (USA)

UZATSINDA!!! 08.08.2003
U RWANDA n'abanyarwanda bakeneye umuyobozi uzi icyo democracy ari cyo ,
ukunda abaturage baba abahutu cyangwa abatutsi, maze akabigisha kubana no
kubahana.FPR yagaragaje ko byayinaniye kubanisha abanyarwanda, ku buryo haba
hariho abibwira ko baruta abandi. Ibyo nta ho bizageza abanyarwanda. Wowe
Faustin tuzi neza ko ibi uzabigeraho, kuko uzatsinda amatora.
 
KALITANYI LEON V.K, RETREAT
( S A

We are together 08.08.2003
Ntugire ikibazo kabisa reka FPR ikore meetings zayo tuyereke ko tuyiyobotse teramuke ariko ibitekerezo byawe ntibizapfa ;liberté d'opinion nigaruka tuzabiharanira tuburwanirire kabone naho wapfa ntuzapfane agahinda uko umaze kubibwira abanyamakuru.

Mugabo Emmanuel, BUTARE(Rwanda)


Pour laisser un message, cliquez ici !

[page suivante]   [1] [2] [3] [4] [5][6][7][8][9]

 

Copyright 2003-2004- twagiramungu.net . Tous droits réservés