|
|
Bienvenue sur le Livre d'Or du site twagiramungu.net!
Pour
laisser un message, cliquez ici !
Jyewe rwose nari nibereye aho
batoreraga iwacu mu karere kose nta nahamwe abaturage bigeze
bejye mu bwiherero barakwibye rwose ku buryo bugaragara.
Ndetse no kubara amajwi iryawe basangagamo bararitaga
bakarisimbuza irya Kagame kuko ntawe uguhagararira wari uhari
kandi abatoreshaga bose ari aba FPR
Komera ariko tukuri inyuma mu bwihisho
Bwana Faustin,
Ntabwo bitangaje ko amatora nkariya yaranzwe n'igitugu,iterabwoba
n'uburiganya yagenda kuriya....Icyo tugusaba ni ugukomeza umutsi
u Rwanda rukeneye abantu nkawe. Nk'uko abirabura muri Amerika
babonye Pasteur Martin L.King,Apartheid Mandela ariyirundura;Gandhi
abahindi nawe yabakuye kure.Nta gushidikanya ko nawe uri l'homme
qu'il nous faut pour le Rwanda.
Courage
| Hirwa Primien, Paris (France) |
| Nous sommes toujours ensemble |
26.08.2003 |
Malgré ce qui s'est passe dans
des élections d'hier nous restons derrière toi Il y a toujours
a faire c''est le debut du combat et nous te soutiendrons
Nous sommes derrière toi surtout les jeunes.
| Ubwoba bwa fpr |
25.08.2003 |
Nta kundi byagenda
fpr igomba gutsindwa kuko ifite ubwoba ko
izaryozwa ubwicanyi bwayo bwayirenze. Une occasion nous est
donnée pour les montrer d'une facon pacifique que nous en
avons mal d'eux,
| Twagiramungu ntavangura. |
25.08.2003 |
Bwana Twagiramungu
Faustin,nagerageje kugenda nkurikira uko uteye kugeza none nkaba
narasanze nta macakubiri ugira mu moko no muturere, muli 2ème
Rep warabigaraje uti abanyarwanda bose bagomba kumvikana,
wasabye inama rukokoma kenshi kugirango abanyarwanda baganire
babwizanye ukuri basabane imbabazi babarirane,aliko abumvaga
barageze iyo bajya kandi batifuza gusangira ntibabyemera bituma
abantu bicwa bazira ubusa nabo bamwe babigwamo,aho ubereye 1 er
Ministre wa 3ème Rep nabwo wanze akarengane bituma udakomezanya
na FPR kuko bo bakomeje ingoyi n'akarengane, none komeza ibyiza
watangiye, kandi wibuke ko umuntu mwiza ku isi adakundwa,Kagame
iyaba umunyakuri yari kugusaba imbabazi kuko ali wowe wenyinyine
wamubwije ukuli mwegeranye,abamubeshya rero bakabeshya n'abanyarwanda
iyo bashoboye kurenga u Rwanda uzi ibyo bavuga,none komeza
urukundo no kuvuga ukuri kuko ukuri ntigupfa, ntigufungwa! kandi
n'abaterwa ubwoba bazi ukuri kose, navuga byinshi aliko icyo
nakongeraho nu ko nutsinda utazamera nka Kagame, Bizimungu
nabandi bakoranye nabo bakamira ukuli nubutabera kuko Imana
yaguhana nkuko izira icyaha cyose! Kagame yanze isomo ryo
kudatandukanya abantu hakiri kare, gusa inama Rukokoma irakenewe
kugirango twinegure, kandi muteganye uburyo abantu bose
bakoroherana kuko abanyarwanda turarushye amacakubiri, gutinya
kujya iwacu, gutinya gushora imali iwacu, mudutabare.
Imana ibafashe.
Fidèle.
Faustin, Komera!!!
Ibi bihe birakomeye, bisaba abagabo bafite ubwitange nkawe.
Ihangane kuri uyu munsi w'amatora. Birashoboka ko amajwi yawe
bayiba, ntuzatezuke guharanira democratie mu Rwanda.
Komera!!!
| N 'hésitez pas |
25.08.2003 |
C'est la fin qui justifie les
moyens,il faut attendre jusqu'au bout.
Today is the last day and we do really support you.
| NIYO UTATSINDA CYANGWA BAKIBA AMAJWI UZAREKE DUKO |
25.08.2003 |
Monsieur le President Faustin
Twagiramungu,
Igihe kirageze ngo Twivune ingoma y'igitugu nuko rero komera
twese turagushigikiye nuramuka ubonye bakwibye
amajwi ntugacike intege ahubwo uzahite ushinga ishyaka
maze twese turijyemo ritubere uruvugiro ndetse n' abandi
banyarwanda bose bishwe n'ubwoba.
none nkaba ngusabye ngo nubona umwanya uzanyandiki kuri iyi
adresse kuko nabuze uko nkugeraho kuva ukigera mu Rwanda kandi
nanjye nkaba narababajwe cyane n' ibintu bikorerwa muri iki
gihugu.
Sinarangiza ntakwifurije gutsinda aya matora maze ukajyana u
Rwanda munzira ya democratie maze abantu bakisanzura.
Sugira Brian (Butare ville,etudiant a l'universite nationale du
Rwanda)
Muzagire ubuyobozi bwiza!
| Iby 'uyu munsi |
25.08.2003 |
Ese ko mbona nta muntu n'umwe
ugomba kukurebera niba amajwi batayiba kandi nkaba nabonye
abakora mu matora bose ari abanyamuryango ba FPR aho nti twaba
twaruhiye ubusa?
Ariko oya turacyabyizeye,gusa nubwo utatorwa,ibyo aribyo byose
hari icyo watwongereye mu mitekereze.Aha ndashaka kuvuga ko aho
uri hose tukuri inyuma,kandi biragaragara ko ubutaha ariho hari
amahirwe menshi.Reka tumureke ayobore iyi manda,ubwo ubutaha
nitwe,tuzaba kandi twarashirutse ubwoba.
Igikumwe nako ibikumwe twabiteye ho,kandi hano muri kaminuza twe
twizeye insinzi ariko atari nka yayindi y'inkotanyi.
Amahirwe masa!!
| TURAGUSHYIGIKIYE |
25.08.2003 |
Ndababaye kubera ibyo maze iminsi
nunva bakuvuga.ariko abanyarwanda si ibicucu bo
kubyemera.
abantu nka ibingira,nziza bakwiye gushakirwa ibihano uramutse
utsinze kuko aricyo nkwifuriza.
nkuri inyuma kandi komera.
louise
bravo kubera ubutwali bwawe bwo guhangana n'abakoresha
ingufu zitari demukarasi b'i kigali uko byagenda kose un jour tuzatsinda kandi
icyo gihe byose bizasubirwamo maze ibabane nto!!!!!!
ukore uko ushoboye gusa, ntibikumire, bene KANYARWANDA
turagukeneye nizere ko ubutwali bwawe butuma havuka izindi
ntwali nzirabwoba GIRA AMAHORO turi kumwe
umwe mu bagushyigikiye
| Il chante triomphe avant la victoire! |
24.08.2003 |
FPR yatangiye kuririmba
insinzi!Ariko se yaba izi neza ibiri mu mitima y'abanyarwanda
bose?
Humura rero tukuri inyuma kandi tuzatsinda,turabyizeye.
Ejo kare kare,igikumwe ni icyawe.
Amahirwe masa!!
| Emmanu el, butare (Rwanda) |
Abanyarwanda twese usibye ubwoba
turagukunda kandi tukuri inyuma.Hagati aho tukwifurije gutsinda
kandi ejo mu gatondo tuzabikugaragariza,nubwo FPR yadukanga
gute,tuzagutora
| Tu est vraiement le seul à choisir,à élire |
24.08.2003 |
Le courage et la détérmination
vous en avez en masse,
il ne reste que notre choix.Il n'ya plus d'autre peronne que
celui qui n'a plus peur de parler.c'est bien toi,et demain matin
nous allons te le montrer.
Amahirwe masa!!
| Dernier Sprint |
23.08.2003 |
Komera ku rugamba rwa Demokrasi
Amatora ni nko kwiruka ahantu harehare cyane abatabizi bakicwa
no kuvuduka cyane bahuzagulika batazi n'iyo
berkeza.Ntagushidikanya ko uzegukana intsinzi ku rugamba rwo
gukunda igihugu na demokrasi ubwo watabaraga aho benshi
batinya.Gukoresha iterabwoba,ubwicanyi n'ubutiriganya sibyo
bizatuma abaturage batibohoza.Ubu inkundarubyino n'inkomamashyi
zimaze kwahagira ahasigaye abaturage bagiye kwiherera berekane
ko bahumutse.Guhera uyu munsi dutangiye dernier sprint.Gusubika
kwiyamamaza kugirango abicanyi badakomeza guhohotera rubanda
nibwo buryo bwiza bwo kugaragaza ko ubakunda.Komera turi kumwe
twese twese.
| Courageux candidat Faustin Twagiramungu! |
22.08.2003 |
Ntiduherutse kumva ijui lyawe.
turagushyigikiye uko bizagenda kose.
Turagukumbuye Imana ikudukomereze .
Bonne Chance!!
Kabba Gérard
| Kabba, Lessines (Belgique) |
MUBYEYI WACU FAUSTN
TURABASHYIGIKIYE RWOSE.
22.08.2003
Turabashima cyane ko mugikomeye ku ntego yo kurenganura abanyarwanda n'uRWANDA.
Ikibabaje ni uko abanzi ba demokarasi batabemerera uko bikwiye kwiyamamaza hirya nohino mu gihugu uko bikwiye.
Ntacyo ariko demokarasi ntinigwa amaherezo izahabwa icyicaro ikwiye.
Muri iyi minsi ya nyuma y'inkundura turagirango tubagezeho ibyifuzo bikurikira:
_Mukoreshe ibishoboka byose amaradio mpuza mahanga:rfi,BBC,ijwi ry'Amerika n'andi yose yageza ijwi cyane muRWANDA KUYIYAMBAZA.Mukageza ku banyarwanda bose aho bava bakagera imigambi yanyu cyane ko mwebwe ubwanyu bwite hari ahomushobora kutagera hirya nohino mugihugu mugaragaza amatwara yanyu.
_Gukomeraku ubumwe bw'abanyarwanda bose;ni imwemuntwaro mpuza mahanga mu gutsinda._Kwegera abandi ba candidats barwanya ingoma y'igitugu mugashyira hamwe mumugambi wo gutsinda.
_Kureba byihutirwa uburyo amatora yahagararirwa n'imiryango mpuza mahanga myinshi kandi itabogamye;
_kwirinda ko abasirikari baRPF bazashyira igitugu kubaturage igihe cy'amatora. _umuturage utazi gusoma agomba guhabwa ibimenyetso bihagije bigaragaza aho amazina cg case y'uwo atora biherereye nta kujijinganya cg ngobamuyobye aho ateraigikumwe hatariho. _Gucunga neza ibisanduku birimo amajwi hato batabihinduza ibyateguwe mbere cg se bakaba babyongera mo izindi mpapuro zateguwe. _Gutegura abashinzwe umutekano batabogamye bagafatanya na communauté internationale hamwe n'imiryango mpuzama hanga itabogamye mu ibarura ry' amajwi.Ibyo kandi mu gihugu hose.
MUKOMERE KU NTEGO GUTSINDA NI IHAME.....
SAFARI EMMANUEL.
Ndakubwiye nti Humura kandi Mpore
NTWALI yacu,ibihe urimo birakomeye,urubaka babisenya ,ntacyo
niyo utatorwa kubera ibirimo bikorwa buri wese abona , nababajwe
nuko uwurega ariwe uregeraho ,ubundi rero buri wese yibaze
impanvu ari wowe uvurwa gusa kandi ,muri bane!!!!nuko mubyukuri
niwowe ugaragara,uhanganye na Prezida Kagame,abandi
baraherekeje!!!!
Byibura bikweretse aho uhagaze muri Politike,uhagaze wemye
kabisa!!!!Unva nkubwire ari uwo mwashakanye,ari abana wabyaye
ari twese tugukunda tuge twicara tunezerwe,Imana yaduhahaye
umugabo mubagabo ,intwali mu ntwali,Imana ikugumisheho ukuboko
kwayo.
Je saisis de l,occasion pour vous
exprimer mon vif souhait de' bonne chance',que tout vous soit
comme vous le souhaitez,nous autres qui sommes si loin,n,avons
qu,a prier afin que le bon Dieu vous aide a avoir le courage et
la force necessaire pour gagner et apres diriger ce peuple en
desesperance.N,ayez pas peur,Nous sommes derriere vous. BONNE
CHANCE.
| Congratulations |
20.08.2003 |
For TWAGIRAMUNGU THE CHALLENGER
For your excellent team
For our beloved country
For all freedom-loving Rwandans.
1. Immana ibarinde aho muli hose
2. Niyo Twagiramungu atatsinda, kuba yaremeye kwiyamamaza muli
aya matora, byonyine ni akarusho. Kuli jye ni intwari mu zindi.
Yaduhaye urugero twese. Yatanze UMUGANDA munini wo kubaka u
RWANDA muli Demukarasi, Amahoro n'Umutekano.
3. Nyuma y'itora, muzarebe niba bishoboka gukomeza gukoresha
internet. I must shift in english to express myself, sorry!
My wish is, if it is possible afterwards, to transform your
wonderful site in a kind of an "On-line school on democracy
and rural development". Generally speaking, how is it
possible to use internet for education in our country. Maybe
through a small Twagiramungu-Fundation!
Murabeho murambe.
Uwanyu Christine Uwamahoro.
| Un seul regret |
19.08.2003 |
Aucune mention envers personnes qui ont donne leur
vie pour la democratie et qui furent des compagnons de route de
Twagiramungu! Sinon dans l`ensemble j`approuve sa demarche et admire
son courage.
(Réponse: Au stade régional de
Nyamirambo, on a fait mention de ces personnes qui ont donné leur
vie pour la démocratie au Rwanda jusqu'à la perdre)
Guhangana n'abo bantu biraruhije nta kindi nabwira
umugabo nkawe kitari Courage. Turagushyigikiye.
| HABYALIMANA, ETTERBEEK (BELGIQUE) |
Chapeau! tu es vraiment courageux.....
| Meilleurs voeux |
18.08.2003 |
Monsieur Faustin TWAGIRAMUNGU,
Je vous souhaite le succès dans votre combat pour la démocratie au
Rwanda et la libération des peuples d'
Afrique centrale par des régimes tyraniques et oligarchiques qui
menacent toute la sous régions.
Mes sincères encouragements et que le bonheur soit avec toute votre
famille et entourage.
Kandi.
| Kandi, Bruxelles (belgique) |
Nous te soutenons.
Robert.
| Rwaje, Amsterdam (The Netherlands) |
Cher Faustin ,vraiment tu vas réussir?
Je ne sais pas .De toute les facons ,il faut essayer.
N.B:Ici à Yaounde,on te loue !!!!!!
Coup de chapeau pour le noble iniciative, tu as
épatè le monde des peureux. Victoire pour vous l'opréssion
n'a jamais vaincu l' universel.
| mugenzi, pointe noire (congo) |
| Nishimiye iyi site |
17.08.2003 |
Mbanje nshimira umukandida Faustin Twagiramungu
wiyemeje guhangana n' ubutegetsi bw'igitugu bwugarije u
Rwanda.nibyo u Rwanda rukeneye umuntu ufite ubushishozi nka
Twagiramungu kugira ngo ruve mu bibazo rufite.igihe kirageze
ngo Abanyarwanda bahitemo neza maze bagatora Twagiramungu u
Rwanda rukongera rukaba igihugu kizima.Murakoze.
| Fais attention!!! |
17.08.2003 |
Saches que les tudiants de l'UNR qui se sont presentes chez vous
pour vous aider sont envoys par FPR ils vont vous decevoir ils ont ete amenes
par un certain Alexis de Cyangugu c'est lui qui a denonce Depute Seberame qui
s'est rendu hier SVP fais ettention!!!
Tu ne me connais pas mais jete soutient 100% tu me connaitra peut etre mais
quand meme du courage au moins toi tu parvient a affronter le danger
Si tu fonde ton parti politique je nvais y adherer et c'ast dans ces jours que
tu me connaitra fais moi un peu de temps ndangize kwiga tubohore iki gihugu.
Je te dirai qui je suis
Je fais calendestinement ta campagne et Les gens me comprennent
Courage.
| NYAKUBAHWA Prezida |
16.08.2003 |
FAUSTIN,Nari mubaje kukureba kuri
stade,ntakubeshye twatashye twese twanyuzwe,mbega ngo uravugana
ishema nisheja,hari umugabo twari twegeranye wavuye muri ZAIRE
yaragize ati; njye ndi KAGAME uyu mugabo namugarura tugakorana
,Akemera abamwereka amakosa ureke bariya bamubeshya iyo
biherereye bamuvuma,baba bamuri imbere bakamubeshya ko Ariwe
ukwiye RWANDA ,ati yatangirira hafi ataraba aka Habyara akazu
kataye mukaga n;ubuvivi bwe buzasomaho!!Ubwo naranyarutse ngo
mwitegure aho ibutebo Abaturage ibihumbi ni bihumbagiza baraye
ku kababa nuko ,biba biranyonzwe ,nihahandi ngo
bazagutora,utubabarire gusa ushake undi mwanya,maze tukwereke
uko tuguhagaze inyuma.
| Ishimwe, kiyovu-KIGALI (Rwanda) |
Imana iguhire
15.08.2003
Kuri Twagiramungu Faustin,
Imana iguhire muri gahunda yawe go
guhuza abanyarwanda bose.
Turagushyigikiye hano muri Kenya
bamwe ku mugaragaro abandi mu ibanga. Numara gutorwa uzibuke
ko Imana ariyo ihakugejeje uyubahe kandi uyubahishe.
TUZAGUTORA TWESE TWESE ABAHUTU N'ABÁTUTSI NDETSE N'ABATWA BAKE
BAHARI.
GOD BLESS YOU
Ntitwivugizina Godwin, Kenya (Kenya)
| Présidentielles... |
14.08.2003 |
Que l'on ait des
opinions divergentes ou non, il est un fait que l'on ne
peut s'empêcher d'admirer le courage qui vous a
poussé, Monsieur Twagieramungu, à vous lever et
défendre vos convictions politiques, ce que
manifestement très peu oseraient faire.
Quelle que soit
l'issue de ce scrutin, vous nous aurez donné une leçon
de clairvoyance et de courage, le courage de refuser de
se replier sur soi, se lamenter sur son sort et se
considérer comme un peuple sacrifié, privé de son
droit à un quelconque idéal.
|
| Nteziryayo
A, Mtl (Canada) |
| Arrêtez le
harcèlement, FPR! |
14.08.2003 |
Cher Monsieur Faustin Twagiramungu, candidat
Président,
Vu le caractère du FPR qui vise avec détermination et publiquement à
faire taire et au besoin exterminer tout opposant politique par son
biais de harcèlement et de terreur, envers vous et tous ceux qui
soutiennent votre politique convenable à notre pays; vu le sabotage
malicieux et raciste dans cette campagne électorale, je demande, au FPR,
d'arrêter ce harcèlement. Diviser les Rwandais par son "divisionnisme"
qu'il renvoie aux autres alors qu'il est sien et son outil, Ce FPR vise à créer une
radicalisation des Rwandais.
Quand le peuple se sera levé, tôt ou tard, pour se défaire d'un régime
fusilcratique (démocratie basée sur le fusil), il n'en tirera pas
profit. Le FPR doit faire preuve de maturité politique en
apprenant sur l'Afrique du Sud, le Libéria, le Burundi, le Rwanda de
1990, etc.
Néanmoins, Monsieur Faustin, malgré les obstacles tendus à cette voie
démocratique, je te souhaite le succès dans ces élections et la fidélité
à ta politique qui es utile pour notre pays et toute la région.
J'espère que mon message apparaîtra.
Kamanzi Placide
|
|
Placide Kamanzi , Byumba (Rwanda) |
| Tubere
inyenyeri itumurikira |
13.08.2003 |
Nyakubahwa Bwana Twagiramungu,
uje mu gihe abana b´Urwanda bari bagukeneye;
nyabuna tubere inyenyeri itumurikira utuvane muri iri curaburindi.
Urakaza neza i Rwanda, humura ubutwari bwawe buzatuma utsinda umubisha.
Imbaraga zawe ni twe; Humura tukuri mu bitugu, kandi n´aho imbunda
zavuga amasasu ntazakugeraho. Imana yakuduhaye izagukingira ikibaba,
maze udukure muri aka kangaratete tumaze mo imyaka icyenda yose.
Dukize ubutegesti bw' atumaze ho abacu, inshuti, abavandimwe ababyeyi
n´abana. Bwahekuye u Rwanda rwose, humura tuzagutora pe! Ikibabaje n´uko
amajwi yawe bazayitiza, kandi atabagenewe.
Umurava, Ubugabo no Gushirika ubwoba urabifite
kandi ni cyo Kiranga UMUGABO w´Ukuri. Humura uzatsinda udakoresheje
igitugu n´itera bwoba.
|
|
Intwari Itazibagirana,
Rwanda(Rwanda) |
|
Nkunda umugabo ntacyo ampaye!
|
13.08.2003
|
Bwana Twagiramungu,
Ari abagushyikiye kumugaragaro, ari abafite ubwoba bwo kwigaragaza, bose
bakubonamo ikinyabugabo kidasanzwe.
Nashimye cyane mitingi yawe yo kuri uyu wa gatandatu i
Nyamirambo.Turagushyigikiye kabisa!
|
Rucakatsi, Nyakinama (Rwanda)
|
|
Tu as notre soutien !
|
13.08.2003
|
Je suis de très près les evenements
politiques au Rwanda. Je suis originaire de la RDC. Je soutiens ton combat et
voudrais véritablement que tu gagnes ces elections pour arreter la folie qui
s'est abattue sur le Rwanda depuis 1990 conduisant au genocide donc depuis l'avenement
du FPR. Cette catastrophe doit être arretée et je sais que tu pourrais le
faire.
Cette région tourmantee d'Afrique a besoin de personnes qui croient en l'autre.
J’ai lu ta presentation et j'aime ce que j'ai dit.
Keep up, the victory is just around the corner !
|
Iyi ni intangiriro
|
12.08.2003
|
Bwana Twagiramyngu,
Muri iki gihugu kuvugisha ukuri. Narindi muri meetingi wakoreye kuri stade
Nyamirambo. Witwaye neza ngereranyije na meetingi y’umukandida wa FPR.
Wahagereye isaha, uvuga neza kandi usobanurira abanyarwanda program ya politiki
uzagenderaho mu gihe umukandida wa FPR yaduhejeje ku kibuga tumutegereje amasaha
ane yose, ibyo byerekanye agasuzuguro afitiye abo yagombye guhagararira;
anahageze aza arwanya abashakira amahoro abanyarwanda n'igihugu cyabo. Abantu benshi turi inyuma yawe, kuko
icyangombwa ni ikiri ku mutima wacu, nubwo ibarura ry’amajwi rishobora
kutazoroha kuko ingene zo kuziba amatora zaba
zararangije gutegurwa. Ntugatatire politiki yawe.
Imana ikurinde hamwe n'abagushyigikiye bose n’u Rwanda.
Kandale.
|
Kandale, Kigali-Ngali (Rwanda)
|
|
We suport your democratic fight
|
12.08.2003
|
We are many thousands of lower lower
people to be with you in the upcoming elections.We appreciate the way you
conduct your campaign peacefully. We will be behind you and we ensure you that
the victory is on our side(you and us)
Good bless you
Glover,Butare August 13 2003
|
ISENGESHO KU RWANDA
|
12.08.2003
|
Wanze gukoreshwa, wanga kuba umuhakwa wabo
twakwita(AKAZU GASHYA) bityo abanyarwanda tukaba tutakwemera gusubira mubuhake
buvanze n'iterabwoba bijyanye no kwikanyiriza kwa bamwe, banyunyuza imitsi y’abenegihugu,
biba igihugu, akaba aribyo twarwanyije kandi tukirwanya.
Nkaba ngushimira kuba uri umwe mubanyarwanda batinyutse kwereka ku mugaragaro
abigize indahangarwa bose ko hari abanyarwanda batekereza kurwababyaye bityo
ibitekerezo byawe bizabe umurage kuri twe nabazadukomokaho bose bityo uzatere
muryaba LUMUMBA,SANKARA, RWIGEMA,
KWAME NKRUMA, N'INZINDI NTWARI Z'AFRIKA.
HARAKABAHO URWANDA N'ABANYARWANDA IMANA IDUHE URUKUNDO HAGATI YACU BITYO
UMUGISHA WABAKURAMBERE BACU TWONGERE TUBANE NAWO.
NKABA MBIFURJE UGUTSINDA NO KURANGIZA INSHINANO ZANYU MUMIRIMO ITOROSHYE MUGIYE
GUTANGIRA MUBIHE BIKOMEYE.
|
kayihura, bwiza/ bujumbura
(burundi)
|
Komera kandi turagushigikiye, déjà félicitation
kuba waratinyutse kujya kwiyamamaza ubwo abenshi mu banyapolitiki bakunda gukoma
amashyi no kuvuga nta porograme baha abanyarwanda , wowe tuzagutora!
Pour
laisser un message, cliquez ici !
[page suivante]
[1] [2] [3]
[4] [5][6][7][8]
[9]
|
|