Décès de Monseigneur Augustin Misago
MANIFESTATION MVUGURUZAKINYOMA
Ni ngombwa gukora « MANIFESTATION MVUGURUZAKINYOMA ».F. Twagiramungu
Luwiza Mushikiwabo yahindutse Semuhanuka ryari ? Wagira ngo kubeshya nibyo afitemo impamyabushobozi n’uburambe! Gusa azabeshye ikindi : iki cyo kiranyagisha!!
Guceceka, gutanga amatangazo y’amaganya cyangwa y’ibihozo ndetse no guhungira mu masesengura y’urudaca, ntabwo ari bwo buryo bukwiye bwo guhangana n’« Ikinyoma mpuzamahanga » kirusha uburiganya ibindi binyoma byose byo mu kinyejana cya 21. Amaherezo ariko kizaba nka kimwe cya Semuhanuka kinyagisha !
1. Iki kinyoma cyemeza ko Abahutu bishe Perezida Habyarimana cyahimbwe n’ubutegetsi bw’i Kigali, maze Ministri Luwiza Mushikiwabo yishingira kukinyanyagiza mu mahanga, mu masosiyete y’itangazamakuru (agences), mu ibinyamakuru binyuranye byo hirya no hino ku isi no mu bacurabinyoma b’abanyamahanga babigize umwuga bakabihemberwa.
2. Igisubizo si amagambo gusa, igisubizo ni ibikorwa. Igisubizo cy’ibanze ni ukujya mu muhanda. Nimuhaguruke dukore MANIFESTATION iruta incuro eshanu iyabereye i Paris kuri 14 Nzeri 2011, twereke Abafaransa n’Abagenzacyaha babo ko dushaka ukuri ku byabaye mu gihugu cyacu.
3. « DOMAINE MILITAIRE » (twakwita isambu yahariwe ibya gisirikare) iri muri Komine yahoze yitwa KANOMBE, uko yakabaye, Ministri Mushikiwabo yayihunduye « Camp militaire » y’i Kanombe ! Yemeje, nta soni, ko igisasu cyahanuye indege ya Habyarimana ariho cyaturutse. Ati niba cyarahaturutse ubwo cyarashwe n’Abahutu (yita intagondwa). Perezida Habyarimana warashwe, ubu ubutegetsi busigaye bumwita « moderé ». Ndetse ngo burashakisha Abahutu bamwishe. Nta rwenya dushaka mu bintu bibabaje.
4. Kuba Luwiza Mushikiwabo yarasomye macuri « Raporo » y’impuguke mbere y’uko ijya ahagaragara ku itariki ya 10 Mutarama 2012, ntibimuha uburenganzira bwo KUBESHYA. Ibyo yatangarije amahanga si byo « Raporo » ivuga. Ntaho ivuga ko Habayrimana yishwe n’Abasirikare b’Abahutu bamurindaga.
5. Iyi huti huti y’ubutegetsi bw’i Kigali yerekana ko iki kinyoma gishingiye ku bintu byo gupapira, kuyobya uburari, kujijisha abanyamahanga no gukanga Abanyarwanda kugira ngo bucye kabiri.
6. Nyamara ni ay’ubusa. Tugiye guhagurukana ingoga, ubushake, n’amatwara yo gushyira hamwe, maze iki kinyoma tukirwanye, kandi aho bigeze tuzagitsinda, uko bizagenda kose. Kuba Abanyamahanga, bo batazi gutandukanya Kanombe na « Camp militaire de Kanombe » si byo byatuma abashinjabinyoma ba Leta ya Kigali bavuga ko Perezida Habyarimana yishwe n’Abahutu ! Ntabwo ubwoko bw’abishe Perezida Habyarimana ari cyo kibazo nyamukuru. Ikibazo ni ukumenya neza uwamwishe: Uretse abaryoherwa no gusebanya bishingikirije ubwoko bwabo (complexe de supériorité), umwicanyi ni umwicanyi gusa, nta bwoko agira! Ubwoko bwe ni umugiziwanabi. Erega muri « domaine militaire de Kanombe » nta munyarwanda wari ubujijwe kuhajya, cyangwa kuhanyura. Kuba igisasu cyararashwe giturutse i Kanombe, ntibyatuma umusirikare w’Inkotanyi waba akirashe ari muri « domaine militaire » ahinduka, nko mu buryo bwa maji, uw’Inzirabwoba (umuFAR), cyangwa ngo ahinduke Umuhutu yari Umutusti kubera ko arashe Umuperezida w’umuhutu ! Imvugo nk’iyi igamije gucengeza mu mitima y’abato no mu mitwe y’abanyamahanga ko Abahutu aribo bicanyi gusa.
7. Iyi politiki ishingiye ku bwoko ni mbi, yashenye u Rwanda kandi iracyakomeza kurusenya. Igihe kirageze ngo tuyange, icike burundu mu Rwagasabo. “U Rwanda ruzubakwa n’amaboko y’abana barwo bose”, nk’uko Habyarimana yakundaga kubivuga.
8. Igisubizo cy’Abanyarwanda bose kuri iki kinyoma cya Leta y’Urwanda iriho ubu, ni uko twashyira hamwe tugaharukira rimwe nka « Benemugabumwe » tugakora « manifestation mvuguruzakinyoma », bikabera abanyamahanga, abacurabinyoma, n’abafatanije n’abo bacancuro ikimenyetso kibereka ko dushaka UKURI ku Banyarwanda bapfuye muri jenoside. Turashaka kumenya umugizi wa nabi (yaba Umuhutu, Umututsi,Umutwa cyangwa se umunyamahanga) wakomye imbarutso yabaye « Nyirabayazana », yatumye twomongana mu mashyamba ya Congo, aho twasize abacu batabarika banitse ku gasi. Nta wundi muti w’amahano keretse tumenye uwarashe indege ya Habyarimana.
9. Nta kindi kizarangiza ibibazo Urwanda rufite niba tudashatse ukuri. Abubakira politiki yabo ku binyoma ni abashaka kongera gukurura amahano mu Rwanda. UKURI niko kuzaca burundu agasuzuguro, ubwibone, ubwirasi, agashinyaguro, no gutesha abandi agaciro. Niba tutabonye UKURI, tuzakomeza duhangane. UKURI niwo musingi (fondation) w’amahoro n’ubumwe bw’Abanyarwanda. Ukuri, niko shingiro ry’amateka y’ Abanyarwanda n’ubutabera mu Rwanda no kubaturarwanda bose.
Umwanzuro
10. Igihe cyo kwibohora kirageze kandi u Rwanda ruzabohorwa n’amaboko y’Abana barwo nibashyira hamwe.
Abazungu bavugira ubutegetsi buriho mu Rwanda, ntabwo ari uko bakunda u Rwanda. Barashaka indoke bavana yo, muri make ni abacancuro. Ibyo bavuga kuri TV barushanwa gusakuza no kubeshya barabihemberwa.Nabo dukwiye guhaguruka tugahangana nabo ndetse byaba ngombwa tukabageza imbere y’inkiko. Nta burenganzira na buke bafite bwo gukina Abanyarwanda ku mubyimba, biha guteta mu bikomeye.
11. Amashyirahamwe y’Abanyarwanda bari mu mahanga nahaguruke afate iya mbere, bitarenze ukwezi kwa Gashyantare 2012, atumire Abanyarwanda bose ataretse amashyaka n’abayoke bayo, twese twamagane ubutegetsi buri mu Rwanda muri iki gihe, maze, twese twumve ko tugomba kugira uruhare kugira ngo Manifestation dushaka yo kurwanya IKINYOMA itegurwe neza .Udashaka kumenya ukuri ni uko azi ibyo yakoze.
12. “Uratinya nturamba”, kandi ngo “Wima igihugu cyawe amaraso akazanyobwa n’imbwa”. Banyarwanda, Banyarwandakazi mukunda ukuri, nidukomeza kwigira agatebo tuzayora ivu.
Nimuhaguruke rero dushoze urugamba rudasesa amaraso rwo kwibohora ku ngoma y’ikinyoma kandi tujye duhora twibuka ko gushyira hamwe ari byo bizasezerera politike y’irondakoko n’ivangurabwoko yahawe intebe mu Rwanda.
F.Twagiramungu
Perezida wa RDI Rwanda Rwiza.
APPEL A L’UNITÉ DES RWANDAIS POUR LA RECHERCHE DE LA VÉRITE SUR LEUR HISTOIRE
APPEL A L’UNITÉ DES RWANDAIS POUR LA RECHERCHE DE LA VÉRITE SUR LEUR HISTOIRE
1. Il est temps pour que les Rwandais oublient tout ce qui les divise pour se rassembler autour d’un objectif impératif: l’unité et la vérité, pour défendre le peuple rwandais malmené et l’histoire de leur pays manipulée et torpillée depuis l’époque coloniale jusqu’aujourd’hui.
2.Si la conclusion du Rapport d’expertise commandé par le Juge français Trevidic sur l’assassinat du président rwandais, correspondait exactement aux informations publiées par les médias, selon lesquelles le missile fatal (de fabrication russe) utilisé pour abattre l’avion présidentiel le Falcon 50, dans la nuit du 6 avril 1994, aurait été tiré du camp militaire de Kanombe (et non de Kanombe tout court), et qu’en conséquence les extrémistes hutu seraient responsables, cela ne relèverait alors que de la manipulation de la communication et non de la science physique en général et de la balistique en particulier.
3. Aucun argument de cause à effet, ne peut exister en physique et de surcroit en balistique entre le lieu du tir dudit missile et l’identification automatique des extrémistes hutu, si telle était la conclusion du rapport d’expertise scientifique sur l’assassinat du Président Habyarimana. Il faut aller plus loin dans la recherche de la vérité.
4. Fort heureusement, le procès suit son court et nous continuons d’espérer que la justice finira par rétablir la vérité.
5.Il appartient désormais au juge antiterroriste Trevidic de faire la lumière non seulement sur le lieu du tir, mais aussi sur l’identification exacte des responsables de ce crime qui a déclenché le crime majeur qu’est le génocide rwandais.
6. Connaissant la situation de notre pays à l’époque des faits, les responsables de la Mission des Nations Unies au Rwanda, MINUAR, qui était responsable de la surveillance de toutes les opérations militaires dans la ville de Kigali, en ce compris le quartier général des militaires du FPR au CND, devraient fournir plus de renseignements sur les auteurs de l’attentat. De plus, dans la recherche de la vérité, il importe aussi d’interroger certains proches du président Kagame, notamment son ancien bras droit, le Major Dr Théogene Rudasingwa dont la déclaration du de 1er octobre 2010 nous parait cruciale dans cette affaire, ainsi que d’autres témoins rwandais qui en savent plus que les experts de la balistique et l’aérodynamique.
7. Le tir de deux missiles à partir du camp de Kanombe ou de Masaka n’est pas la fin de l’histoire de notre pays, la date du 6 avril 1994, est plutôt le début de la saga dont Paul Kagame est le principal acteur en tant que responsable du déclenchement du génocide dans son propre pays.
8. Je réitère mes sincères condoléances aux familles rwandaises et burundaises des victimes directes de cet acte terroriste qui sont régulièrement blessées par des atermoiements de la justice internationale qui n’est pas encore prompte à rendre un verdict clair.
8. En conclusion, rappelons-nous toujours qu’il n’appartient pas aux étrangers de « réécrire » à leur goût l’histoire de notre pays. L’histoire du Rwanda appartient aux seuls Rwandais qui, aujourd’hui plus que jamais doivent, des Bahutu comme des Batutsi et des Batwa, se lever comme un seul homme pour combattre les manipulations et la politique de désinformation du dictateur rwandais ainsi que ses supporteurs de tous bords qui ne sont intéressés que par l’exploitation de la région des Grands lacs en se servant de leurs agents se trouvant au Rwanda.
C’est seulement en acceptant d’assumer la vérité de notre histoire que nous parviendrons à nous unir pour déraciner, tous ensemble, le mal rwandais et envisager un avenir plus pacifique et davantage prospère.
Faustin Twagiramungu.
Président du RDI-Rwanda Rwiza.
Rwanda Dream Initiative (RDI) – Initiative du Rêve Rwandais – Umugambi Rwanda Rwiza
Rwanda Dream Initiative (RDI) – Initiative du Rêve Rwandais – Umugambi Rwanda Rwiza:
Introduction
Le présent document fait suite aux multiples sollicitations dont nous avons été l’objet de la part de nos compatriotes rwandais après la diffusion de l’appel que nous avons lancé en date du 10 août 2010. En effet, il ressort des messages reçus que de nombreuses personnes ont accueilli positivement cette invitation à soutenir le nouveau courant politique qu’est «l’Initiative du Rêve Rwandais» et qu’elles souhaitent en savoir plus sur le contenu de ce principe révolutionnaire, notamment en ce qui concerne les objectifs visés. Certains ont même fait preuve de leur ardent désir de connaître au plus vite les modalités d’adhésion à cette initiative qu’ils qualifient de salutaire en ces temps de crise où le Rwanda a cruellement besoin d’un leadership compétent et expérimenté, apte à imprimer un nouveau souffle au processus de changement politique tant attendu, et à mettre un terme définitif au régime dictatorial du président Kagame et du Front Patriotique Rwandais (FPR). D’autres nous ont fait part d’avis et de considérations hautement constructifs, avec le vœu qu’une structure organisationnelle soit rapidement mise en place, en vue de canaliser efficacement toutes les idées et les actions de nature à faire avancer la lutte politique contre le régime sanguinaire qui sévit au Rwanda depuis juillet 1994.
Il a donc fallu répondre aux attentes des uns et des autres, en précisant, dans ces quelques pages, notre vision du «Rêve Rwandais» dont les valeurs de liberté, de vérité et de justice constituent les principaux axes. Ce rêve est celui d’un peuple uni, décidé à vivre harmonieusement dans son beau et petit pays. Sa réalisation procurera des bienfaits inestimables au peuple rwandais, qui sera alors fière de retrouver sa dignité et surtout de jouir à nouveau des droits fondamentaux dont il est privé depuis plus de 15 ans par un régime liberticide et criminel.
Par ailleurs, le document est assorti d’une déclaration à laquelle voudront adhérer tous ceux qui partagent cette vision d’un Rwanda nouveau et qui sont décidés à œuvrer à sa concrétisation, dans le cadre d’une organisation politique dénommée Initiative du Rêve Rwandais (en abrégé RDI, de l’anglais Rwandan Dream Initiative; Umugambi Rwanda Rwiza en kinyarwanda).
Lisez le document complet: Rwanda Dream Initiative: version finale Novembre 2010
ainsi que le Projet de declaration constitutive de ‘Rwanda Dream Initiative’
Itangazo rigenewe Abanyarwanda ku bwicanyi bwa Kagame
Kuvuga ko Perezida Paul Kagame ari umwicanyi w’Abanyarwanda b’inzirakarengane ntabwo ari ibanga. Inkuru ubu yabaye kimomo, perezida w’Urwanda ni umwicanyi, niko bivugwa, kandi bizandikwa no mu mateka yacu ko perezida Kagame yari umwicanyi kabuhariwe. Muri iki gihe biravugwa cyane kubera ko na nyirubwite nawe yabyamamaje akabigira icyivugo cy’ubutwari agira ati: “Abanze ko tubacyura (ku ngufu), twarabarashe (twarabishe)”. Abagabo bandi se ni ab’iki ko abyiyemerera? Uwabifungirwa ari uko abivuze mu ruhame, yaba azize ubusa.
Ubu, agashya muri ubwo bwicanyi ni uko mu cyegeranyo cyashyizwe ahagaragara ku itariki ya 1 z’Ukwakira 2010, LONI yerekanye uburyo perezida Kagame n’abasirikari be bakoresheje bica Abanyarwanda b’impunzi z’abahutu barenze ibihumbi 200.000 bari mu makambi ya Congo. Babishe umugenda, bakoresheje ubugome bwabo busanzwe, busa n’ubwo bakoresheje mu Rwanda: bararashwe, baratemwe, bamenwe imitwe (n’iy’ abana) bakubiswe udufuni cyanga inyundo. Abandi imibiri yabo yaratwitswe bagisamba, abandi bakavanwamo amara maze imirambo yabo ikajugunywa mu migezi, abenshi bajugunywe mu byobo (bimeze nk’ingarani) barenzwaho ubutaka. Abenshi muri bo uduhanga twabo n’amagufa yabo biranamye, binyanyagiye nk’amabuye muri ayo mashyamba ya Congo. Dutegereje ko Kagame, ubumuntu bwamuzamo, we, n’abamushyigikiye bakemeza ku mugaragaro ko abo Banyarwanda bishwe ako kageni bakorerwa imihango y’ikiriyo, bakibukwa, bagashyingurwa mu cyubahiro.
Igihe Perezida Paul Kagame na Ministrikazi we, Louise Mushikiwabo, bavuzaga induru ndede, bakangata ko bazavana ingabo zabo muri Darfour (Soudan), bagiraga ngo batere Loni ubwoba, kugira ngo (nkuko yari isanzwe ibikora) idashyira ahagaragara icyo icyegeranyo cyerekana ko Paul Kagame yakoze jenoside. Ubwo barasakuje cyane ko ngo Kagame n’ingabo ze bahagaritse jenoside, ko byonyine bisa n’aho byabahaye uruhusa rwo kwica abahutu igihe bashakiye. LONI yasanze urwo ruhushya ( permis, cyanga licence) rwo kwica abahutu rushaje. Bateye imbabazi biratinda, ariko ntibyabuza LONI kwitandukanya na bo, yerekana amarorerwa n’amahano yakorewe abahutu muri Congo, ubu hashize iminsi 10 isi yose imenye ko Paul Kagame ari umwicanyi. Ariko si bariya bahutu b’impumzi yishe gusa, hari abandi LONI izi kandi nabo bagomba gutangazwa kugira ngo niba Kagame agomba kuregwa, aregerwe rimwe, acirwe urubanza rimwe, afungwe rimwe, kandi afungirwe ahantu hamwe. Niba kandi asabye imbabazi, abikorere rimwe, nabwo aziherwe rimwe.
Ubundi ntibisanzwe ko LONI yatetesha perezida Paul Kagame, kuva yica perezida Habyarimana, dore hashize imyaka 16, yamurega ubwicanyi ndengakamere yakoreye muri Congo gusa. LONI yahishe ibyegeranyo bitatu bindi byerekeranye ubwicanyi Paul Kagame n’abasirikare be bakoreye Abanyarwanda. Turasaba LONI ko yashyiraho URUKIKO RWIHARIYE byose bikajya ahagaragara:
- LONI yahishe icyegeranyo kw’iyicwa rya Perezida Habyarimana na mugenzi we perezida w’Uburundi, Cypriano Ntaryamira, cyari cyakozwe na “enqueteur” witwa Hourigan wakorera ga LONI, kandi niwe ubyivigira;
- LONI yahishe icyegeranyo cyakozwe n’umugabo witwa Gersony w’umunyamerika, cyerekeye abantu bishwe na Kagame mugihe cya jenoside na nyuma y’aho gato, barenga ibihumbi mirongo. Ibi biravugwa n’ikinyamakuru gikomeye cyo muri Amerika, cyitwa The New York Times cyasohotse tariki ya 30 z’ukwa Nzeli, 2010.
- LONI yaburijemo icyegeranyo cyerekana ubwicanyi bwa Kagame i Kibeho mu kwa kane 1995. Ni ngombwa ko LONI yakoresha indi ankete, ikerakana neza uruhare rwa Perezida Kagame muri buriya bwicanyi bwakorewe hagati mu gihugu LONI ibireba, ibishyigikiye, bigakorwa ku bwende bwa Kagame n’abasirikare be, gouvernement itabizi.
Byaba ibyo muri Congo, byaba iby’iyicwa rya perezida Habyarimana na mugenzi we perezida w’Uburundi, byaba iby’Abahutu bishwe muri jenoside y’abatutsi, na nyuma ya ho, byaba iby’abavanywe mu byabo n’intambara (les deplacés) biciwe Ikibeho, byose birahama Perezida Kagame. Kugira ngo azabivemo abe umwere biraruhije cyane, mbese bizamugora. Mbona n’inshuti ze z’abazungu ntacyo babikoraho. Nta Bill Clinton, Tony Blair, Clara Short, Baroness Chalker, Roger Winter, Donald Payne, Philip Gourevitch, Rick Warren, n’abandi benshi ntacyo babikoraho. Ahubwo bagiye kumwitaza, bamugendere kure. Ntabwo abazungu bajya bemera gusangira ibyaha n’Abanyafurika. Iyo biba bibaho, abazungu benshi b’Ababiligi n’Abanyamerika baba barapfanye na Mobutu Sese Seko wa Zaire, bashutse ngo niyice LUMUMBA, igihugu bakakinyunyuza, hanyuma bakaza kumuvanaho bakoresheje les fameux “Leaders de la nouvelle generation africaine”. Ubwo rero Kagame niyumvire ho.
Muri ibi bihe bikomereye umuyobozi w’igihugu cyacu, ni byiza ko twamugira inama ya kigabo. Jye iyo mbona ni uko yasaba Abanyarwanda imbabazi yarangiza akegura. Imbabazi akazihabwa, ndetse akabafasha gushyiraho uburyo bushya bwo kumvikana ku miyoborere mishya y’Urwanda.
Aramutse atabyemeye ni uko twese twafatanya, twese Abanyarwanda, tugasaba ko afatwa agacirwa imanza z’ubwicanyi yakoze, cyangwa yakoresheje mu Rwanda no muri Congo.
None se byakumvikana bite ko Slobodan Milosovic wo muri Serbia, waregwaga kuba yaricishije abantu ibihu bitandatu (6000) by’Abayislamu, mu mujyi wa Srebrenica ho muri Bosnia-Herzegovina, yafatwa agafungwa, uwitwa Charles Taylor wo muri Liberia agafatwa agafungwa, naho Kagame wakoze ibyaha by’ubwicanyi bw’imbaga y’Abanyarwanda, agakomeza kuzerera mu bihugu by’Uburayi na Amerika nk’aho ari umwere. Niba ateguye nafatwe.
Ese irya anketi ikorwa n’uriya mujuji w’Umufaransa, ko izashyirwa ahagaragara bitarenze ukwezi kwa gatatu 2011, yo izamusiga ubuhoro? Icyaha kizamuhama. None se azabigenza ate? Azakomeze ategeke ku ngufu? Nzabandora.
Bikorewe i Burusseli, tariki ya 11 Ukwakira 2010
Fawusitini Twagiramungu
Wahoze ari Minsitiri w’Intebe mu Rwanda
President Kagame said: “I killed those who resisted repatriation”
par Faustin Twagiramungu
PRESIDENT KAGAME SAID IT: “I KILLED THOSE WHO RESISTED REPATRIATION”
Those words “I killed those who resisted repatriation” were proudly uttered by President Paul Kagame, in his mother tongue, Kinyarwanda, on April 13, 2010 while officiating at the swearing-in ceremony of his army officers, before members of both chambers of the Rwandan Parliament. Those officers that were appointed to their highest responsibilities among them was the notorious Major General Kayonga, appointed general Chief of Staff of he Rwandan Defense Forces.
Excited as he arrogantly pronounced those tragic words, President Kagame wanted Rwandans and the World to take him seriously as a man of action. Killing Hutu refugees in former Zaïre is among those actions he has been bragging about the way he brags about “halting the tutsi genocide”. It will be remembered that General Kagame triggered the genocide when he assassinated his predecessor, Juvenal Habyarimana in April 1994. Other proud actions of General Kagame include the overthrowing of President Mobutu Sese Seko of Zaïre, now the Democratic Republic of Congo, with his intention to conquer this huge and rich country where he has been waging a war that has led to several millions of dead civilians: more than five million people were killed according to human rights organizations.
Those above are gloomy achievements General Kagame tries to cover with a fake layer of development and transformation of Rwanda, poverty alleviation, fight against corruption and so forth. It is rather cynical and shameful that, in his speech, when he said he massacred Hutu refugees, President Kagame was interrupted by loud applauds close to standing ovation by all his lackeys invited at the ceremony in the Parliament. In a modern civilization, President Kagame and MPs who applauded, would instead have been suspected to be mentally ill, unfit to lead peacefully a country that still traumatized by its past. Assessing such a situation, there is a reason to believe that something is wrong in Rwanda and in Rwandans’ behavior. I think it is rather time for change, now.
Again, during the 2007 genocide commemoration ceremony, President Kagame almost cried regretting emotionally why he did not kill all the Hutu who fled the country to find refuge in former Zaïre, adding “yes I was short of means”. At the same time, he regretted for not having killed the former catholic bishop of Kabgayi Diocese, and later Archbishop of Kigali, Mgr. André Perraudin of Suisse origin, who managed to flee the country and got back to his homeland in the wake of Tutsi invasion of Rwanda in 1990. The virulent criticisms of the current regime towards Mgr. Perraudin stem from the simple reason that the latter was friendly to Hutu revolutionaries in the 60s.
General Kagame was caught up in the trap of his own lies while he bitterly told CNN’s Becky Anderson on September 17, 2010 that accusations of genocide on Hutu refugees by Rwandan troops in Congo as alleged in a UN Report were absurd. He was quoted as saying: “If it happened, if it ever happened, that would be a problem”. He went on adding “As far as I am concerned, I know, and the Rwandan people know that it did not happen”. (End of quotes). Does General Kagame ignore his April 13, 2010 statement is on record?
By denying the genocide against Hutu refugees in the DRC in 1996-1998, President Kagame is simply proving he is a highly qualified hypocrite in the context of Rwandan “Ubwenge” or ingenuity. What he said five months ago in Kinyarwanda is not what he is saying in English today. In Kinyarwanda he killed those who resisted repatriation (Abanze gutaha narabarashe), and in English, he did not kill anyone and his army did not massacre Hutu refugees in the DRC. This is of course a big lie, unbelievable and shameful statement for a statesman like Paul Kagame, once recommended by the powerful American Pastor, Rick Warren, of Saddleback Church as one of the TIME magazine’s 100 positively influential people in the World. Mr. Gourevitch, a well known American journalist and writer, whose admiration for President Kagame has exceeded the acceptable limits should think twice before giving his view that: the genocide accusation is “sensational” and “that the standard of evidence used by UN investigators was beyond minimalist.” I think that Rwandans know better. On this particular issue of mass killings of innocent people in the DRC in 1996-1997, we do not need African experts or commentators either to teach or to tell us who killed who and who did not. Enough is enough.
Time has come to give Rwandans some space and chance to reveal and explain to the entire World who Paul Kagame is. It is time for all Rwandans who love their beautiful country and who believe in a peaceful future for their children to stand up and tell the truth. Only truth, freedom and peaceful coexistence of all people of Rwanda will save the tiny and immensely beautiful country. Not Paul Kagame, who believes in a “development and social transformation”, before he believes in the life of his own countrymen he betrayed by killing them “en masse”, as if he was killing animals. For me it is time that General Kagame be arrested right now in New York.
Brussels, September 22, 2010
Faustin Twagiramungu
Former Prime Minister of Rwanda.
Les crimes de génocide commis par le FPR ne seront pas dissimulés
par Faustin Twagiramungu.
Communiqué de presse pour publication immédiate.
Bruxelles, le 13 septembre 2010. Comme on dit en anglais, « enough is enough ». Assez c’est assez. La dissimulation et la tolérance des crimes du général Kagame depuis 1994 jusqu’au moment où j’écris le présent communiqué sont scandaleuses. Les Nations Unies et les amis de Paul Kagame en Occident devraient assumer la responsabilité de l’impunité dont jouit ce criminel de général président, qui a assassiné les présidents du Rwanda et du Burundi en avril 1994, d’autres hommes politiques rwandais, et beaucoup de religieux ; il a massacré plus d’une centaine de milliers de citoyens innocents au Rwanda et des centaines de milliers de réfugiés hutu en la République Démocratique du Congo, RDC et a pillé les richesses de cette dernière etc.
Malgré les frustrations et les peines des Rwandais suite à l’impunité flagrante de leur chef de l’Etat, ils espèrent que les Nations Unies et les puissances qui le soutiennent mettront rapidement un terme à leur complicité avec un président aux « mains sales », et qu’enfin de compte elles rendront justice aux centaines de milliers de ses victimes. Car, face au mépris et aux humiliations entretenues pendant plus de 15 ans à l’égard de ces victimes, il est temps d’agir. Et, in fine, il est temps de défendre nos droits inaliénables et notre dignité humaine. Le silence pour couvrir un criminel devrait cesser pour éviter un mal plus destructeur.
Dès lors, colère noire calculée, chantage élaboré avec hypocrisie, « ubwenge » ou « amayele » du général Paul Kagame, ne pourront plus, sans conséquence, balayer d’un revers de la main deux ans d’enquête ayant démontré avec certitude les crimes commis sur des centaines de milliers de réfugiés hutu en RDC par son armée.
Aucune manipulation par les puissances ne sera plus tolérée pour occulter la vérité. Plus de 15 ans de mensonges et de protection d’un criminel, ca suffit. La sécurité des intérêts économiques occidentaux dans la région des Grands Lacs ne devrait pas exiger tant de sang d’innocents, plutôt victimes d’un acharnement d’un criminel assoiffé de pouvoir pour des raisons de sa propre gloire et de son enrichissement personnel. La sécurité dans la région, le développement économique et politique, la réconciliation fondée sur la vérité, et la transformation sociale notamment au Rwanda ne sont pas l’apanage d’un seul homme, nommé Paul Kagame. Il existe beaucoup d’autres personnes plus humaines et plus conciliantes pouvant sécuriser davantage notre pays et contribuer à la cohabitation pacifique et au bien-être des populations de la région.
Il est temps pour que la communauté internationale établisse un mandat d’arrêt international en bonne et due forme contre le général Kagame afin qu’il puisse répondre de ses crimes commis au Rwanda et en RDC devant une juridiction habilitée.
Nous estimons que le secrétaire général de l’ONU Ban Ki-moon, a commis une erreur, en se rendant à Kigali presque incognito mardi le 7 septembre 2010 pour amadouer le colérique président qui menaçait de punir l’ONU par le retrait de ses 3,550 soldats rwandais faisant partie des forces de maintien de la paix au Darfour, au Soudan.
Ce chantage visant à intimider les Nations Unies est inacceptable de la part d’un président accusé de crimes graves contre l’humanité au Rwanda, et en République Démocratique du Congo, crimes mainte fois couverts par quelques décideurs des hauts lieux de la communauté internationale.
Aujourd’hui, il est démontré, preuves à l’appui, que ces crimes ont été commis par l’armée du Front patriotique rwandais en RDC contre plus de 200.000 réfugiés hutu, de 1996 à 1997. Et rien au monde ne peut être négocié sur ces crimes. Il ne peut jamais être question de marchander ni d’échanger plus de 200,000 innocents massacrés contre « l’honneur » de 3,550 soldats d’une armée accusée de les avoir exterminés.
A Kigali, selon le journal Le Monde du 10 septembre, le Secrétaire général de l’ONU, Ban Ki-moon, a déclaré que : « Les forces rwandaises sont bien équipées, hautement disciplinées et respectées partout pour leur importante contribution à la paix et la sécurité dans la région ». Et de plus, il ajoute selon le même journal : « moi-même et le président sommes déçus par la fuite du projet de rapport ».
Nous espérons que cet hommage non mérité rendu par le Secrétaire des Nations Unies aux « forces rwandaises « disciplinées et respectées » ne vise pas à chercher une voie de sortie pour modifier le contenu du rapport préliminaire sur « les crimes de génocide commis par l’armée rwandaise » sur ordre de Kagame. Ce serait inadmissible, et ce serait aussi une perte automatique de crédibilité et de prestige de l’ONU dans le monde.
Fait à Bruxelles, le 13 septembre 2010
Faustin Twagiramungu
Ancien Premier Ministre du Rwanda
Téléphone : 0032 473 210 512.
Itangazo rigenewe Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi
par Faustin Twagiramungu.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Ejo taliki ya 6 Nzeli 2010, kuri “Stade Amahoro”, Perezida Paul Kagame watowe abinyujije mu nzira y’uburiganya (afitemo ubuhanga buhanitse), yirengagije ko yicishije Andreya Kagwa Rwisereka wa Green Party, ko yafunze abo yagombaga guhangana nabo mu matora, Victoire Ingabire Umuhoza wa FDU, Bernard Ntaganda wa PS-Imberakuri, aratinyuka azamura akaboko adafunze ingumi nk’uko asanzwe (yerekana ikigaza), arahira nta soni, imbere y’imbaga y’Intore ze na Rucagu, ko azongera kuyobora u Rwanda indi myaka irindwi.
Ubu rero bubaye ubwa kabiri, Perezida Kagame, yemeza Abanyarwanda yafashe nk’abana, ababwira ko yatsinze amatora. Ibyo noneho yanabivuze hari abayobozi batari bake bo muri Afurika barimo abandi banyagitugu, n’inshuti ze zikomeye, cyane nka Pasteri w’umunyamerika, Rick Warren wa “Saddleback church”, kugeza ubu ufata Perezida Kagame nk’umukiristu utarangwaho icyaha, yamusengeye avuga ko ngo abamurwanyiriza ko ari umwicanyi ngo SIBO MANA. Pasteri Rick Warren yaguye mu mutego wa Perezida Paul Kagame; ariko ntazatinda kumenya ko yibeshye.
Nibyo, bubaye ubwa kabiri Perezida Kagame arahira imbere y’igihugu n’amahanga ko azayobora u Rwanda ku bushake bw’Abanyarwanda, kandi azi neza ko ntashingano bamuhaye babivanye ku mutima, kubera ko bamuziho ibyaha akangari, n’ubugome yakoreye Abanyarwanda muri rusange. Uretse kwihisha inyuma y’imvugo ye isanzwe agira ati “nahagaritse jenoside, nazanye n’amajyambere”, Perezida Kagame azi neza mu mutima we ko ibyo aregwa bitatuma ayobora Abenegihugu.
Uku kurahira kwa kabiri kubaye mu bihe bikomeye cyane, ibihe Abayarwanda benshi barenga 93% batifuzaga ko, mu by’ukuri, Perezida Paul Kagame atakongeye kuyobora u Rwanda. Twese turahamya ko nta Munyarwanda n’umwe utazi ko gutora ari uguhitamo, ko kandi gutora no gutoreshwa ku ngufu bitandukanye. Kuvuga ko habaye “mobilisation” idasanzwe, ntabwo byatubuza kuvuga ko iyo “mobilisation” yabaye hakoreshejwe ingufu zidasanzwe, hakoreshejwe iterabwoba mu nzego zose z’ibanze, hakoreshejwe igitsure ku bayobozi, cyane kandi ko hakoreshejwe icengezamatwara rishingiye ku “ingengabitekerezo” y’ishyaka rimwe rukumbi rya FPR-Intore. Imikorere y’ishyaka rimwe rukumbi twarwanyije mu bihe byashize turayizi, kandi ntitwayibagiwe. Ubu muri iki gihe, iyo mikorere niyo yaragarutse, kandi igarukana amayeri menshi n’ubukana budasanzwe, kenshi burimo n’ubugome ndengakamere.
Impamvu zituma Abanyarwanda b’ingeri zose batagishaka ko Perezida Kagame akomeza kubabera umuyobozi w’igihugu cyabo, ni nyinshi, ariko twavuga iz’ingenzi:
1. Perezida Paul Kagame yanize demokarasi twarwaniye, demokarasi twatangiye ibitambo bitagira ingano, ahamba ishyaka MDR, maze amashyaka asigaye ayica urubozo, ariyo PSD na PL. Naho amashyaka mashya avuka ayica atarashinga intege, afunga abayobozi bayo, abandi arabica, abandi bakizwa no kumuhungira mu mahanga.
2. Perezida Paul Kagame nta n’ubwo yagize isoni zo gusenya FPR-Inkotanyi, imwe yashinzwe na yo ivuga ko ishaka demokarasi, ikanabyemeza mu masezerano ya Arusha. Ariko ikaza guhitamo intambara n’ubwicanyi, kubera ko aribwo buryo bwari buyibereye bwo gufata ubutegetsi mu Rwanda. Ubu Perezida Kagame yayishyize iruhande, kimwe n’abari bayirimo bataha mu Rwanda. Yayihinduye iye bwite, ayigira ishyaka ry’ubucuruzi ngo n’amajyambere. Ubu abari bagize FPR-Inkotanyi, uretse bake nka Madame Inyumba na Bwana Tito Rutaremara bemeye kujya muri FPR-Intore, abenshi baricajwe, abandi barafuznwe, abandi barishwe, ababishoboye baracitse akenshi bagakurikiranwa n’iyo bahungiye (Seth Sendashonga na Generali Nyamwasa).
3. Ubu Abanyarwanda bari mu gihugu cy’u Rwanda, Perezida Paul Kagame yabagize imbohe z’ubutegetsi bw’igitugu birenze urugero, mbese ubutegetsi bubi butari bwarigeze bubaho kuva u Rwanda rwitwa igihugu.
4. Kuva imyaka 16 ishize, Perezida Paul Kagame yiyemeje gutegekesha iterabwoba no guhahamura Abaturarwanda, maze ibyo kwica abo batavuga rumwe abigira intego idakuka mu Rwanda; u Rwanda ubu ayobora nk’isambu ye. Ibi ntabwo ari ugusebanya, na Perezida Kagame arabizi kandi ntabihakana. Kubera uyu mugambi wo kwica abamurwanya (mu gihugu no hanze), byatumye Abanyarwanda bamutinya ku buryo budasanzwe, none abenshi bahindutse ba “Nsekambabaye”.
5. Perezida Kagame yagaruye ibibazo by’amoko, abikora mu cyayenge n’iterabwoba bigeza aho adusubiza inyuma mu rwego rwo kubanisha Abanyarwanda nta buryarya. Kandi ibi abikora nkana yitwaje “jenoside yakorewe abatutsi gusa”, ubu akaba yarayigize igikoresho cye muri politike mpuzamahanga, akayigira n’intwaro ya “kirimbuzi” ku Banyagihugu cyane abitwa Abahutu bivugwa ko bose bafite icyaha cy’inkomoko kirangwa na “virus” bihariye y’ingengabitekerezo ya “jenoside”.
6. Perezida Paul Kagame yakoze amahano menshi kandi ndengakamere, iyo umubona agenda yidegembya nkaho nta cyaha arangwaho, wibaza niba aba ku isi.
Dore amwe mu mahano y’ubwicanyi inshuti ze z’amahanga zikomeje guhishira:
A) Perezida Paul Kagame, yishe, yabigambiriye, Perezida Yuvenali Habyarimana w’u Rwanda, na Perezida Cypriano Ntaryamira, hamwe n’abo bari kumwe mu ndege. Paul Kagame yabahanantuje igisasu cyitwa “missile”. Ibi kandi Perezida Kagame we ubwe yarabyiyemereye kuri TV ya BBC.
B) Ku itariki ya 20 Mata 1995, Perezida Kagame yatanze itegeko ryo gusenya inkambi y’Abanyarwanda bavanywe mu byabo n’intambara (deplacés, displaced) yari muri Nyaruguru ahitwa i KIBEHO, mu cyahoze ari Gikongoro, bari baranze gusubira iwabo kubera ko nta cyizere bari bafitiye Leta ya FPR. Bararashwe, abasirikare ba FPR bicamo abarenga ibihumbi 6.000 nk’uko byavuzwe n’uwari ahagarariye LONI, abagore batwite, abakecuru, abana, abasaza n’abandi batashoboye kubona uko bakwiruka.
C) Kuva mu Ugushyingo 1996 kugeza muri Kanama 1997, Perezida Kagame yateje intambara igamije gufata Congo, yitwaje gusenya inkambi z’impunzi z’Abanyarwanda, no kuzicyura ku ngufu, impunzi zitemeye gutaha mu Rwanda ku ngufu zarakurikiranwe, ziricwa; ku buryo abasirikare be biciye mu mashyamba ya Congo Abanyarwanda batari munsi y’ibihumbi 150.000. Kandi we ubwe yarabyigambye mu nteko ishinga amategeko avuga ko yacyuye impunzi ku ngufu, izabyanze akazirasa, ari nabwo abadepite (barwaye) bamuhaye amashyi y’urufaya.
D) Abandi bishwe ni Abihayimana banyuranye, Abesipanyolu, n’Abanyakanada, n’abandi banyamahanga bihaye Imana bari mu maparuwasi yo mu byaro. Yishe kandi n’abanyapolitike bari mu mashyaka anyuranye nka Emmanuel Gapyisi wa MDR, Felesiyani Gatabazi wa PSD, Seth Sendashonga wa FPR, Martin Bucyana wa CDR, depite Rwambuka wa MRND, Assiel Kabera wa PL, Dr. Hitimana wa MDR. Abandi barafunzwe nk’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Pasteur Bizimungu, na Ministri Karoli Ntakirutinka, abandi barahunze nka ba Perezida babiri b’Inteko ishinga amategeko, aribo Sebarenzi na Mukezamfura, n’abaministri b’intebe, n’abaministri banyuranye, cyane nk’ uw’ingabo n’uw’umumutekano w’igihugu.
E) Perezida Paul Kagame yicishije abasirikare benshi, bari mu rwego rwa ba “officers” (officiers) harimo na Major witwa Francis Rwagasana mwene Rwagasana wagizwe Intwali (wari umukarani mukuru wa UNAR); abandi barahunze, ariko ntibibuza Perezida Kagame kubasanga iyo bahungiye ashaka kubarimbura n’imiryango yabo.
Umukuru w’igihugu ubundi yakagombye kurangwa n’ubutabera, akagira urugwiro n’urukundo rw’abo ashinzwe kuyobora, akagira ibiganza byera, ibiganza bigaba amariza. Perezida Kagame abagaragu be biyita ko ari n’abagaragu b’Imana, bamwita Salomoni (mwene Dawudi), ariko babimwita bamubeshya kuko mu by’ukuri bazi neza ko atabikwiye.
Kurahirira imbere y’Abanyagihugu, n’Abanyamahanga ntabwo ari igihe cyo kwiyama abavuga ko Kagame ari umwicanyi, no kwemeza ko yazaniye Abanyarwanda amajyambere, nk’aho nta majyambere yari mu Rwanda mbere y’uko FPR itera u Rwanda muri 1990. Ntabwo ari bwo bwa mbere u Rwanda rubaye intangarugero muri Afurika. Ubutegetsi bwariho mbere, ari nabwo bwashwanyagujwe na FPR, niba bwari butarazana za “mudasobwa” ni uko zari zitarabaho. Mbona ibyo ntawabikangisha.
Icyo dushaka si amajyambere gusa.
Turashaka “amahoro ku giti cy’umuntu”,
Turashaka “umubano mu bantu”,
Turashaka ko ikibazo cyo guhunga igihugu cyacu kirangira burundu,
Turashaka demokarasi twaharaniye kuva kera.
Turashaka demokarasi twatangiye ibitambo. Demokarasi ntibanzirizwa n’amajyambere, demokarasi ibanzirizwa n’ubworoherane. Nta demokarasi itagira ubutabera. Demokarasi ijyana no guhana abanyabyaha bose, n’iyo baba ari ba perezida. Nta mwicanyi uhana abandi bicanyi. Nta mwicanyi dushaka ku butegetsi. Ayo majyambere uko yaba ameze kose azasenyuka, igihe tutazaba twishyira kandi ngo twizane mu gihugu cyacu, igihugu ubu tutakigiramo ijambo, ngo keretse tubaye INTORE za Rucagu.
Ntabwo kuba Perezida Kagame ejo yararahiye imbere y’abandi bategetsi b’igitugu b’Abanyafurika, ntabwo aribyo bimuhindura umwere. Nta n’ubwo aribyo bizatuma ibibazo u Rwanda rufite birangira. Ntabwo kurahira ariko kuzura abo Perezida Kagame yatsinze mu mashyamba ya Congo. Byose bizarangizwa n’uko Perezida Paul Kagame yemeye ibyaha yakoze, akabihanirwa, cyangwa akabiherwa imbabazi.
Bikorewe i Bruxelles, tariki ya 07 ukwa Nzeli, 2010
Faustin Twagiramungu
Wahoze ari Minisitiri w’Intebe
Le régime de Kagame doit être combattu
La politique de Kagame, Président du Rwanda, fait sourire ceux qui connaissent bien la problématique rwandaise. Pour tromper l’opinion nationale et internationale, le gouvernement rwandais fait semblant d’épargner l’association de défense des droits de l’homme, LIPRODHOR (la ligue pour la promotion de la défense des droits de l’homme au Rwanda) alors que le parlement du FPR recommandait sans mobile apparent sa dissolution, il y a plus d’un mois.
Pour une fois le régime bien connu pour sa violence fait preuve de clémence. Après avoir banni, l’année passée, le parti, MDR, pour les mêmes raisons de divisionnisme et d’idéologie génocidaire, sa deuxième cible devait être cette association qui s’imposait dans le pays comme une véritable institution « de voix des sans voix » et de protection des citoyens contre l’arbitraire et la violence d’un régime impopulaire. Les Rwandais ne sont pas dupes. Ils savent que cette décision survient après que la LIPRODHOR ait été vidée de sa substance, vidée en réalité de tous ces éléments reconnus pour leur neutralité et leur dévouement corps et âme pour défendre toutes les composantes de la société rwandaise. Ainsi donc et comme toujours le FPR récupère l’association pour la confier sur un plateau d’argent à ses dévoués et humbles serviteurs. Tout doit être FPR : le pays, les citoyens, le patrimoine, l’histoire, et nous devons tous penser et devenir FPR. Mais, jusque quand ? Et la liberté c’est pour quand?
J’invite les Rwandais à sortir du tunnel de la peur dans lequel voudrait les confiner en permanence le pouvoir des « oligarchies » militaires et claniques qui fondent leur existence et leur politique sur le mensonge, l’hypocrisie, la corruption, les assassinats, la destruction des familles, l’expropriation violente des paysans de terres de leurs ancêtres, la consolidation de leur politique d’un apartheid déguisé sous prétexte de combattre le génocide, les manipulations des bailleurs de fonds, et la politique hégémonique et de pillage à l’égard de la République Démocratique du Congo. Il faut se libérer.
Rwandais, « réveillez-vous » et « debout citoyens » pour combattre l’arbitraire. Il faut suivre le chemin tracé par MAHTAMA GHANDI, MARTIN LUTHER KING et NELSON MANDELA pour mettre un terme à ce cafouillage soutenu par les associations du néocolonialisme moderne. Les menteurs ne doivent pas être au pouvoir. Et aucun Rwandais ne devrait se plier en deux devant les autorités actuelles pour que sa vie soit sauve dans son propre pays.
Faustin TWAGIRAMUNGU
Categories
Calendar
May 2012 M T W T F S S « Mar 1 2 3 4 5 6 7 8 9 10 11 12 13 14 15 16 17 18 19 20 21 22 23 24 25 26 27 28 29 30 31
Recent Posts
-
- Décès de Monseigneur Augustin Misago
- MANIFESTATION MVUGURUZAKINYOMA
- APPEL A L’UNITÉ DES RWANDAIS POUR LA RECHERCHE DE LA VÉRITE SUR LEUR HISTOIRE
- Rwanda Dream Initiative (RDI) – Initiative du Rêve Rwandais – Umugambi Rwanda Rwiza
- Itangazo rigenewe Abanyarwanda ku bwicanyi bwa Kagame
- President Kagame said: “I killed those who resisted repatriation”
- Les crimes de génocide commis par le FPR ne seront pas dissimulés
- Itangazo rigenewe Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi
- Le régime de Kagame doit être combattu
- Faustin Twagiramungu
Archives
-
- March 2012 (1)
- January 2012 (2)
- December 2010 (1)
- October 2010 (1)
- September 2010 (3)
- March 2010 (2)

