|
« Nzarengera iteka n'ahantu hose ubutabera, ukwishyira
ukizana, ukworoherana, guhuriza hambwe ibitekerezo, ubufatanye mu bantu,
uburenganzira bwo kugira amahirwe bungana kuri bose, umurimo nk'ishingiro y'ubwigenge
bwite, uburezi nk'ishingiro ry'ubumenyi n'amajyambere yose, hanyuma n'urukundo
rwa mugenzi wawe n'urukundo rw'igihugu. Nzarwanya buri gihe ivangura n'irondakoko
uko byaba biteye kose. Kugira ngo nshobore kurengera ayo mahame ni ngombwa
kuba mu Rwanda rushya aho amahoro n'umutekano byishingirwa na Reta
yubahiriza amategeko, n'inzezo z'ubutegetsi zihamye zishyizweho ku nzira ya
demokarasi nyayo, itari iyishingiwe n'umuntu umwe cyangwa agatsiko. Nzubaha
inzego zihamye, zikwiranya n'abaturage bacu, mbere yo kubaha abantu ku giti
cyabo bakoresha iterabwoba, bambuza epfo na ruguru, bampoza ku nkeke yo
kwiwa no gufungwa. »
Ibikubiyemo
1. Ibuririro
2. Guskashaka
ubutegetsi burambye
3. Kuburiramo ko
"kwibohoza"
3.1 Ubutegetsi
bubuze icyizere
3.2 Amahanga
yashutswe
3.3 Ubutegetsi
bwizamura kandi bw'igitugu
3.4 Ubutegetsi
butazirikana abaturage
3.5 Intambara
ififitse yo kurwanya ubukene
3.6 politiki "mparaniragihugu"
itagiye umujya umwe
4. Ibyo nemera n'ibyo
nkesha politiki zabanje
4.1 Perezida w'Ishyaka
M.D.R. na Ministri w'Intebe
4.2 Amasomo
navanye mu kuzirikana ku buzima bwanjye
4.3 Kurandura
burundu umuco wo kudahana no kugarura
ubwizerane mu Banyarwanda
5. Ibyo nemera
muri politiki
5.1 Kudapfukirana
abahutu n'abatutsi
5.2 Kurwanisha
ibitekerezo
5.3 Gutegeka ku
bundi buryo ( Guhindura imitegekere)
6. Ikinteye
guhagurukira politiki
6.1 Guhindura
imiyoborere ikagira ireme
6.2 Porogaramu ya
politiki ikomatanya
6.3 Guhanya
uburenganzira bwo kwishyira hamwe no
kuvuga icyo
umuntu atekereza
6.4 Gusimburana
mu butegetsi n'uruhare rw'amahanga
7. Ibyerekezo n'inzira
yanyurwamo mu kuzahura u Rwanda
8. Umwanzuro.
1. Iriburiro
Amatora ya Perezida n'ay'Inteko ishinga amategeko azaba
mu Rwanda mbere y'impera y'umwaka wa 2003. Amatangazo ya Guverinoma y'u
Rwanda ariko cyane cyane ibyatangajwe na Parezida w'u Rwanda mu kinyamakuru
"Le soir", ubwo yari mu ruzinduko rw'akazi kuva kw'itariki ya 7 kugera ku ya
10 Ukuboza 2002, i Buruseri birasobanutse : ayo matora azaba mu kwezi kwa
Nyakanga kandi akazabanzirizwa na Kamarampaka ku mushinga w'Itegeko-Nshinga.
Ibigamijwe bizajya mu mateka. Nyuma y'itsembabwoko mu
Rwanda ryo muri 1994 n'amakuba abantu babayemo ari mu gihugu ari no hanze
yacyo, nyuma y'Inzibacyuho ikabakaba imyaka icumi, ayo matora ntiyagombye
guhita gutyo gusa adahawe agaciro akwiye.
Ndumva ngomba kwitaba Abanyarwandakazi n'Abanyarwanda
bazi intambara yanjye ya politiki mu Rwanda, no ku buryo rusange abakunda
Domokarasi, ukwishyira ukizana kandi bifuza ihinduka rya politiki n'imiyoborere
y'igihugu, nizo mpamvu zinteye kwiyamamaza muri ayo matora. Nishoye ku
bwende bwanje, nkaba nterwa imbaraga n'uko niyemeje gutunganya uwo murimo w'ubukunda-gihugu
no gukorera igihugu cyanjjye nkunda.
Nyuma y'imyaka irindwi nitoza ibya politiki mu mahanga,
igihe kirageze cyo kugaragara mu rubuga rwa politiki y'Igihugu.
Ariya matora azagaragaza icyerekezo cy'imibereho y'abaturage
bacu bifuza kubaho mu mahoro no mu mutekano hamwe n'abaturanyi babo kandi
bakabaho mu mutuzo bishyira bizana bashingiye ku burenganzira-nshingiro.
Abaturanyi bacu b'Abanyekongo, Abarundi, Abaganda, Abanyatanzaniya, n'amahanga
muri rusange, barashima ubutegetsi buriho kuba bwaragize igitekerezo cyo
kuyategura. Bose barifuza ko yaba mu mutuzo kandi akarangwa n'ukuri n'ubwisanzure.
Muri iyi nyandiko ndiyereka abaturage bacu kandi
nkagerageza kubumvisha intego yanjye y'ubumwe bw'Abanyarwanda kandi
nkabasaba kuntera inkunga kugira ngo twese hamwe dushobore gusana no guteza
imbere igihugu cyacu cyiza.
Nintorwa, nziyemeza kugarura ubutegetsi bwa demokarasi mu
gihugu cyanjye no kugarura ubusabane bwuje amahoro mu karere k'Ibiyaga
Bigari.
Byongeye kandi nshingiye ku bumenyi nkesha imirimo ya
politiki, mfite ubushobozi bwo kubonera umuti mu mutuzo ibibazo by'amoko, n'ibindi
by'inyungu rusange mu bice binyuranye by'Ubukungu n'imiterere ya politiki y'Igihugu.
Isubiranamo ry'abaturage kandi rigamije kwigarurira
abandi, ubukene, indwara, ruswa, kubura uburenganzira bwo kwishyira ukizana
bya buri muntu, ubwoba, kuramya umuntu, ubutegetsi bw'agatsiko bugizwe n'"akazu"
bwagarutse, bizarwanywa mu gihe nzaba niyamamariza aya matora kandi, nimara
gutorwa, ibyemezo bikomeye bizafatwa kugira ngo biveho burundu.
Muri iyi nyandiko ndiyamamaza nk'umukandida ushaka
ihinduka ry'ibintu, umukandida ushaka ihinduka ry'imitekerereze, n'uw'icyizere.
Kurwanya ingeso yo kudahana, kugarura demokarasi mu gihugu cyanjye no
gushyiraho ingufu zanjye zose mu gutsura amajyambere yacyo agiye umujya umwe
mu bice by'ubukungu n'imibereho myiza, hubahirizwa Inzego z'Ubutegesi
zihamye kandi bishingiye ku bushake bw'Abanyarwanda : niyo ntego yanjye.
2. Gushakisha uburyo burambye
Mu bihe bishize, Abanyarwanda bazirikanye ku buryo
bucukumbuye uko ibintu byifashe mu bya politiki n'imibereho myiza, mu
by'amateka, mu by'ubukungu n'iby'umuco w'igihugu cyabo, basesengura
iby'ubutegetsi bwa cyami n'ubwa Repubulika byagisimburanye mo.
Bazirikanye kurushaho ku kibazo cy'u Rwanda rw'ejo, cyane
nyuma y'itsembabwoko mu Rwanda ryo muri 1994, n'ibindi byaha byibasiye
inyoko-muntu, kimwe n'ibikorwa by'itsembabwoko byakorewe impunzi z'abanyarwanda
n'abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, yasahuwe ubukungu
bwayo mu gushaka guhanya politiki ya mpatsibihugu mu karere y'Ubutegetsi
buriho i Kigali.
Muri ibyo bitekerezo byose, umwanzuro wavuyemo n'uko
babeshywe, gushidikanya ku bihe biri imbere, kutizera ubutegetsi buhora mu
ntambara. Iyo bareba imiterere y'ibyo bibazo, Abanyarwanda bibaza bucece
ibibazo bitabonerwa ibisubizo. Barashaka abayobozi baberekera ibibategereje
birushijeho kuba byiza kandi bakabaha icyizere cyo kubaho mu mahoro arambye
mu gihugu cyabo.
Uko ibintu biteye ubu, amahanga yagombye kubona uko
ibintu biteye, akavana isomo mu marorerwa aherutse, agahitamo ku buryo
bugaragara kandi buboneye hagati y'inzira ebyiri : Demokarasi cyangwa
Ubutegetsi bw'igitugu.
Kubera ubushobozi buke, abo baturage bibwira ko ibyo
basaba bikwiye igisubizo kibaha amizero, kinyuze mu guhindura ibintu mu
nzira ya demokarasi n'amatwara mashya ya politiki. Uko biri kose, abo
baturage nibo bagomba kugira icyo bakora, bakagikora ku buryo buboneye,
atari ku nyungu z'igihugu cyabo gusa, ariko ari no ku nyungu z'abo basangiye
imibereho bose kugira ngo babonere hamwe ibisubizo bikwiranye n'imiterere ya
politiki ari mu gihugu imbere, ari mu karere, ari no muri rusange.
Iryo hinduka ntiryoroshye, igihe umwuka wa politiki y'ubu
werekana ibirere byijimye mu Rwanda, ngo rwabohowe, ariko ni ngombwa.
Imvugo, akenshi itaboneye, kandi yivuguruza, y'abashinzwe
kugena aho baganisha abanyarwanda, igamije guhindura amateka yabo. Nta
murage nyawo (repères) washingirwaho mu gushinga ibirindiro mu gihugu cyacu.
Kuri bo byose ni"itsembabwoko". Abayobozi bose ba Repubulika, uretse
Perezida uriho, Generari Major Paur Kagame, ntibabikwiye kandi ni abicanyi.
Kuri bo, nta mateka akiriho uretse ayabo. Ibyo rero ntawabyemera. Iyo mvugo
rero, akenshi, isesereza, yuzuye agasuzuguro, ku bigaragaza muri rusange
ibyabaye ku Banyarwanda, ndetse n'uko amahanga abibona, ihisha uburyo
budashobotse abantu bariho ubu ngubu kandi igatatira bikomeye ibihe bizaza,
bitagira icyizere kuva FPR yagera ku butegetsi.
3. Ibohorwa ryapfubye
Ibohorwa ry'u Rwanda ryaririmbwe n’'’abitwaza gukunda
igihugu" ba FPR ntiryabaye, risigaye ku "ntero gusa" idahuje n'uko ibintu
biteye. Nyuma y'iryo "bohorwa", abanyarwanda baratsembatsembwe batagira
kivurira, bitswa n'inzara, bahunga igihugu cyabo umusubizo. Muri abo bajya
hanze muri iyi myaka ya nyuma, harimo abashoramari mu bukungu bw'igihugu,
bananijwe n'uburemere bw'amahoro n'imisoro badashoboye kwihanganira,
bakirukankira mu bindi bihugu nka Marawi, Zambiya, Mozambiki, Angora ndetse
na Madagaskari bashakayo umunezero: iryo ni "ihunga ry'imari y'igihugu". Ni
intambara y'ubuzima igihugu cyabo kidagishoboye kubaha. Ni ishyano rwose !
Icyizere cyari cyashyizwe mu mitwe y' abatutsi bari mu mahanga n'abari mu
gihugu n'abahutu bakunda demokarasi bakunze kwita "modérés", mu gihe
cy'itsinda rya FPR ryo mu minsi yashize, cyasimbuwe buhoro buhoro no
kuzeyuka, gushidikanya no kwivumbura bucece muri iki gihe.
Inzira yo guhanya demokarasi yatangiye muri 1990,
imishyikirano yakurikiye intambara, ishingiye kw'igabana ry'ubutegetsi
hagati ya Reta y'u Rwanda na FPR, Itegeko-ngenga ryavuyemo, izo ntango z'amahoro
arambye ubu zarasibanganijwe n'urwitwazo rushiturana, ko "hahagaritswe
Itsembabwoko".
Nacitse kw'icumu, nkurikiranywe n'ubwo bugome, sinumva
ukuntu ubwo bugome bwakomeza kuba urwitwazo rwo gusobanura amarorerwa,
ukwirengagiza, n'ubundi bushobozi buke butihishira, bwagaragaye mu byakozwe
ubu na FPR.
3.1 Ubutegetsi butacyizewe n'abaturage.
Abaturage b'u Rwanda babeshywe na FPR. Yari yabijeje
demokarasi, yahereyeko ihindukamo ubutegetsi bw'igitugu. Umuco wa demokarasi,
washingiweho mu guca ingoma ya cyami n'ishyirwaho rya Repubulika, wugarijwe
mu gihugu n'amategeko atumvikana, ateye nk'aya Starine, yamunzwe impande
zose n'agakoko rurimbuzi k'inyungu za politiki zigayitse, iz'ibintu no
gutonesha.
Ku buryo budashidikanwaho, amarangamutima yigaragaza mu
mbaga y'abanyarwanda idakoma, yaganjwe n'ubwoba no gutinya kurigiswa, n'uko
inzira ya demokarasi yatangiye muri 1990 yemewe ityo n'amasezerano y'Amahoro
ya Arusha yo muri kanama 1993, yakamuwemo ibiyigize, yimukira imikorere ya
FPR. Ikaba yihishe inyuma y'Impuzamashyaka "FORUM des PARTIS", ubutegetsi
buriho ubu i Kigali burashaka kuyishyira mu Itegeko-nshinga kugira bibuze
uburyo bwose bwo kwishyira hamwe no gutangaza ibitekerezo bya politiki byaba
bitayinyuzemo.
Biragaragara ko ihinduka ryifujwe cyane na rubanda kuva
miri 1990 itazavanywaho n'amacenga yireba gusa, bitongeye na none gushyira
mu byago ibihe bizaza by'Abanyarwanda. Iyo mikorere ihuza byose hamwe,
yashaje muri iki gihe, yashyizweho ku gahato habanje gukorwa ubugome
bwacecetswe, bwuzuye ingaruka ziremereye. Ni ngombwa ko abantu babona ibyo
izahitana mu bihe biri imbere bya kure, keretse rero abantu bemeranijwe ko
inzira ya demokarasi muri politiki y'igihugu ari ngombwa. Iyo nzira isaba
ubutwari, yewe ndetse no kwigomwa ku bari ku butegetsi muri iki gihe, ariko
mu by'ukuri niyo igize umuti yonyine w'imibabaro y'igihugu cyacu.
Abanyarwanda barashaka kwipakurura uburyo bwijimye
bashyizweho ku ngufu n'ubutegetsi bwavuye mu miyonga y'imvururu bitari
mw'ipiganwa mu mahoro. Barashaka uburenganzira bwo kuvuga icyo batekereza,
uburenganzira bwo kwinjira mu ishyaka rya politiki bihitiyemo, uburenganzira
bwo gukora ibyo batekereje, bwo kwishyira bakizana, bw'ibitekerezo bwite. Mu
yandi magambo, barashaka ibikubiye mu Itegeko-Nshingiro, aribyo gushyiraho
uburenganzira bunyuze mu nzira ya demokarasi no kwipakurura burundu ishyaka
rimwe rukumbi, n'iyo ryaba ryiyoberanije cyangwa ryipfuritse.
Ikibazo cy'ibanze ubu ngubu si icyo kumenya, ko ari yego
cyangwa oya, ko habaye itsembabwoko mu Rwanda, isubiranamo ry'abaturage,
itsembatsembana ry'amoko cyangwa se intambara ya FPR irwanya Kongo yitwaje
ko irwanyayo abakoze itsembatsemba. Abanyarwanda bazira ibyo bibi byose
bafite inshingano yo kwizera ibihe biri imbere birushijeho kuba byiza, yo
gutegereza ibisubizo nyabyo ku mibabaro yabo inyuranye. Barashaka kubivamo
vuba kandi bemye.
Kuva ubu rero ikibazo cy'ibanze kigomba kwigwa ni
uguhamya ibyemejwe n'inzira ya demokarasi no kumenya niba imikorere y'uburyo
bwa politiki kandi bushingiye ku nzego z'igihugu, imitunganyirize n'imivugururire
y'ibya politiki, iby'imibereho byiza n'iby'ubukungu bihuje n'amahame remezo
y'imicungire mu nzira ya demokarasi, byifujwe cyane n'abanyarwanda,
hubahirijwe inshingano n'uburenganzira bya buri muturage nk'uko byahamijwe
n'ibyemezo byo mu gihugu cyangwa mu rwego mpuzamahanga byo kurengera
uburenganzira bw'ikiremwa muntu.
3.2 Amahanga yarabeshwe
Ku bwanjyye mbona ko ibyakozwe byose mu Rwanda, kuva
1994, bitashoboye kugerwaho n'ubutegetsi buriho ubu, hatabayeho umusanzu,
kungurwa ibitekerezo cyangwa se ukwivanga kutigaragaza kw'ibihugu
by'amahanga. Nyamara aya mahanga ntiyigeze ahangayikishwa no gusaba bimazeyo,
mu gihe nyacyo, ko abafite ubwo butegetsi bagendera mu nzira ya demokarasi,
cyangwa ko bagaragariza rubanda ibyo bakora. Igihugu kiyoborwa nk'umutungo
bwite wa Perezida wa Repubulika ushyiraho kandi agakuraho ba minisitiri,
abadepite, abayobozi b'intara n'abandi bakozi bakuru ba Reta, uko
abyishakiye. Uko ibintu biteye ntawabyemera. Ni ngobwa rwose ko habaho
ihinduka mu nzira ya demokarasi n'uburyo bwo kuyobora igihugu bugahinduka.
Nta kwibeshya : ugucengera kw'ibihugu by'amahanga
bigendera ku matwara ya demokarasi, byifashisha muri ibi bihe ubuyobozi
bufite ingufu za gisirikari, ariko zitanogeye abaturage, muri aka karere
kugira ngo barengere inyungu zabo mu karere k'Ibiyaga Bigari. Ibyo bihugu
ubwabyo bifunga amaso iyo demokarasi inyonzwe, ihinduriwe isura, igatana,
biturutse ku kutihanganirana, kwegezayo abandi, iterabwoba no kutita nkana
kenshi ku burenganzira bw'ikiremwa muntu.
Si njye njyenyine ubona uko kwirengagiza. Mbihuriyeho n'abanyarwanda,
n'Abanyekongo, n'Abarundi, batumva icyerekezo cy'inkunga ibihugu bimwe
bigendera ku matwara ya demokarasi biha buriya butegetsi bw'igitugu kandi
bw'agatsiko. Ibyerekezo by'inzira ya demokarasi bicirwamo buri gihe n'ibintu
bibonwa na bose ( mu Rwanda muri 1990, mu Burundi muri 1993 no muri Kongo
muri 1996 no muri 1998) n'iterabwoba ry'ubutegetsi buriho.
Muri iki gihe ibihugu bikunda demokarasi, bishyigikiye
ubutegetsi buriho mu Rwanda, byagombye kwiyemeza kugarura abayobozi bacyo mu
nzira iboneye yo kubaha inzira ya demokarasi, aho kubashyigira mu gukomeza
politiki yabo yica ibintu y'"ishyaka rimwe", bashora amafaranga mu matora
afite umuco utaboneye abaturage. Bidafashe icyemezo kigaragara ku ruhande
rwabo ku bibazo biriho ubu, abanyarwanda bazahera ku ngoyi y'agatsiko
kanezerewe, kizeye kuguma ku butegetsi barengera inyungu z'ibihugu bikomeye,
bibangamiye abanyarwanda.
Hagomba gushyirwaho igitugu kugira ngo uko gutana riteye
ibyago rikorwa ubu, rigamije kuduha ku ngufu demokarasi y'igice binyujijwe
mu Itegeko nshinga ryikorewe n'abari ku butegetsi ubungubu, rihagarara.
Ntawe uyobewe ko kujarajara mu nzira ya demokarasi n'inzego z'ubutegetsi nta
handi byatujyana uretse kukomeza gupfundikira abantu bizakurikirwa n'ingaruka
zinyuranye.
3.3 Ubutegetsi busuzugura kandi bw'igitugu
Umuntu yakumva ate ibyo bagayaga MRND, ishyaka rimwe
ryariho muri 1990, niba ubungubu bahishiriye ibigayitse byagomba kubwirwa
FPR, ishyaka rimwe naryo ku buryo bwaryo, kubera uburyo bukaze burangwa na
demukarasi nkeya ikoresha ihanganye n'abaturage kugira ngo igume ku butegetsi.
Benshi bazavuga batibeshya ko ubutegetsi bwa FPR burusha
ububi ubwa MRND. Nanjye ubwanjye ndabyemera kandi ndahamya ndanguruye ijwi
ibyo abandi banyarwanda benshi bavuga buhoro, kuko byatumye nta icyizere
cyane. Kenshi nibaza niba twaremeye, ntawe uvuyemo, ibitambo by'ubuzima
bw'abantu bingana kuriya kugira ngo dukomeze kujya turara dushigakurika :
kutihanganirana, ibintu bitaboneye, intambara, ubutegetsi bw'agatsiko,
ubutegetsi bw'igitugu akarengane, uburyarya, iterabwoba, ubuhubutsi, guheza
abandi, no gutonesha muri politiki.
Kimwe n'Abanyarwanda benshi, ndarebana agahinda uko
ingoma ya cyami- Repubulika igenda ivuka, yiyubaka ku mirambo y'abahutu n'abatutsi,
y'inshuti zanjye, y'abavandimwe banjye n'abaturanyi banjye, kugira ngo
inyungu z'agatsiko nta wundi mushinga w'ibanze, uretse uwo kurimbura
abahinyura ubutegetsi bwayo.
Gushaka gushyiraho ubutegetsi busumba abandi bukomeye,
gushaka kwinjiza mu bandi imitekerereze ya politiki idahwitse, kuko ari
iy'igitugu, hitwaje ko hahagaritswe itsembabwoko (ariko kandi ku buhe buryo
!), gushaka cyane kubikora ubu urebye umwuka uriho igihe tugamije twese
ihinduka rya politiki isa n'iya Starini bigaragara, ikagana politiki
ikurikira inzira ya demokarasi, ntabwo byemewe na busa.
3.4 Ubutegetsi butitaye na gato ku baturage.
Ubukene, ubutindi, indwara, agahinda, ubwoba, gutinya
kurigiswa, kudindira mu majyambere bikwiriye kuri bose si inenge idakira, si
n'ibyatugwiririye, cyangwa se umuvumo ku baturage bacu. Ibyo twavana ku
myaka ya 1970 na 1980, imyaka y'ikuzo mu burumbuke bwacu, byerekana ku buryo
buhagije ukuntu abanyarwanda ari abakozi kandi bafite ubuhanga bwo gukora
kandi ko bashobora kwegura umutwe baramutse bahawe amahoro n'umutekano. Ni
koko igihugu cyacu ntigifite umutungo kamere wagereranywa n'uw'ibihugu
bituranye, ariko umutungo kamere w'ibanze n'ubwenge, ni umwete ku murimo
by'abaturage barwo.
Dushobora guha abo baturage umutuzo, kubunga burundu no
kubarinda ibyonyi birwanira imyanya kandi bikarangiriza intambara yabyo mu
muvu w'amaraso ?
Yego, ndabona igisubizo kimwe gusa : kubahiriza ubutabera,
no gusubiza ubutegetsi bene bwo aribo abaturage b'u Rwanda.
3.5 Kurwanya ubukene bidahwitse
Ikindi gisubizo kiri mu ntambara yo kurwanya ubukene.
Imibare itangwa n'ibarura yerekana, ariko akenshi ku buryo bukabya,
amajyambere yagezweho n'ubutegetsi buriho. Ikigereranyo cy'ubwiyongere
bw'ubukungu kiri hejuru, kirenga kenshi 8%! Iyo mibare ikozwe ku buryo
bwikinira iri ukwayo n'uko ibintu bimeze mu by'ukuri bikaba ukwabyo. Kugira
ngo turwanye ubukene tugomba guteza imbere icyaro. Iyubaka ry'amazu
ashashagirana sibyo biranga cyangwa ngo bibe igipimo cy'amajyambere yacu.
Nahitamo kubona kiyosiki ziyongera, utuzu two gucururizamo utuntu tunyuranye,
amaduka, n'amashyirahamwe aciriritse y'ubukorikori nyongerabukungu
byiyongera umubare kurusha amazu abengerana n'amavatiri atabonana.
Twakwizera dute kugera ku majyambere ahanye niba umwenda
wa Reta wo hanze ari 0,8% by'umusaruro wose mu gihugu muri 1990, ubu ngubu
urenze 1,6 %, n'ukuvuga ko umwenda wikubye incuro 2 mu gihe cy'imyaka 10,
ubwo kandi niko ubutindi mu baturage b'u Rwanda bwiyongereye, bigaragazwa na
raporo y'Ishami ry'Umuryango w'abibumbye wita ku majyambere " PNUD", ku
gutera imbere kw'ikiremwa muntu mu mwaka wa 2001. Urwobo rwacukuwe n'intambara
yo muri 1990-1994 n'ugusenwa kwa Reta n'abarwanaga bombi (APR na FAR)
ntibihagije gusobanura iryo rindindimuka ry'ubukungu.Gutagaguza umutungo wa
Reta mu ntambara yo muri Kongo na ruswa ni bimwe mu byemeza iryo yongera
rikabije ry'umwenda w'igihugu cyacu.
Iyo miterere irushaho gutera ubwoba iyo nta gahunda igiye
inzira imwe yo kuzahura ubukungu yigeze ishyirwa mu bikorwa. Gucuruza nta
mahoro ku biva hanze, (guguruza magendu) bisa n'ibishyigikiwe n'ubutegetsi,
gusenya ubukungu bwa Kongo, kwegurira amasambu n'ibigo bya Reta
abanyamahanga akenshi ntacyo batanze ku kiguzi cya nyirarureshwa kandi
gisekeje. By'agahebuzo, mu mirimo ya Reta, gushingira ku bushobozi,
ugutunganya akazi n'imyifatire byasimbujwe guhitamo kugendera kw'ihakirizwa
bya politiki, bivuga kimwe no kwicungira aho imyanya ibonetse bitanga
umugayo, biboneka ko umuco wo guharanira kuba indatwa ku murimo ari imihango
cyangwa ibyifuzo gusa, nyamara bihozwa mu kanwa n'abategetsi bariho.
3.6 politiki yo gukunda igihugu idafashije
Niba politiki y'iringaniza y'ubutegetsi bwabanjirije
uburiho bwaratoneshaga ibishingiye ku karere, bugaheza abatutsi mu mirimo ya
Reta ku buryo buteye isoni, politiki yo gukunda igihugu y'ubutegetsi bw'ubu
bwa FPR ishora igihugu mu nyenga yo guheza abandi ku buryo butigeze bubaho.
Twisubiriye mu gihe cy'ubukoronize n'ingoma ya cyami bitavugirwamo. Twese
turabizira : abari mu buhungiro kimwe n'abasigaye mu gihugu, bahinduwe
ibiragi mu gihugu cyabo.
Mw'izina ryo gukorera mu mucyo, abayobozi bashya
bafashijwe n'inzibacyuho ndende bihebuje y'imyaka 9, ntibahwemye kurunda ku
banyarwanda n'amahanga amagambo y'uburondogozi ndetse na za raporo z'ibyakozwe
zidasobanutse kandi zinyuranya, byavuyemo gusa gushyira umwijima ku mikorere
ivangura no gushyira ku mugaragaro ubushobozi buke bikabije mu gucunga ibya
rubanda. Turi abanyarwanda twese, ariko ntidufite amahirwe amwe.
None hakorwa iki? Ihinduka rya politiki ribaye ngombwa.
Nta kundi byagenda. Ntirikuka. (Ir s'impose).
Mu bihe bimeze bitya, guhoza mu kanwa ushka ibitangaza,
kwifatanya no kwibumbira hamwe ntibishobora gushitura abantu kubera
uburemere bwo gupfukiranwa kw'imbaga y'abazira ihezwa no gushyirwa iruhande.
Abanyarwanda b'ingeri zose bo mu butegetsi bwite bwa Reta barifuza kugira
uruhari mu micungire y'igihugu cyabo, ariko bitari ku buryo bubonetse bwose,
ariko kandi ntibashaka kuba ba "Ndiyobwana" udupira baterana cyangwa
ibikoresho by'ubutegetsi.
Imbere y'ibyo byose bidahwitse, igihe kirageze cyo kugira
igikorwa cya politiki, cyo guha icyizere gishya abaturage b'Abanyarwanda. Ni
ngombwa kubasubiza ububasha bwabo bwuzuye kandi buhuje n'amategeko, umwanya
wabo w'ibanze n'ubwigenge bwabo.
4 Umusanzu wanjye n'ibyo nakuye muri politiki narimo
Kuva tariki ya 1 y'ukwa cyenda 1990, ninjiye mu bya
politiki shyira umukono kw'ibarwa, hamwe n'abandi banyarwanda 32, ibaruwa
yari igenewe Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, imusaba gushyira mu bikorwa
igitekerezo cy'amashyaka menshi cyari muri disikuru ye yo kuwa 5 Nyakanga
1990, atwemerera gushinga amashyaka ya politiki. Iyo baruwa twari twometseho
itangazo ku byerekeye amashyaka menshi mu Rwanda, ntiyigeze isubizwa.
Nafashe icyemezo, ibyo ntawabimpakanya, cyo gushinga mbere na mbere
ishyirahamwe, hanyuma ishyaka rizaba MDR (Ishyaka riharanira demokarasi muri
Repubulika).
Muri iryo shyaka niho nagaragarije ibitekerezo byanjye,
n'amahame nkirwanira n'ubu. Narwanyaga ubutegetsi bw'umuntu umwe, ubutegetsi
bw'igitugu mu yandi magambo, ubuhake, uguhezwa kw'abatutsi mu butegetsi,
uburondakarere burenze kamere mu ngabo z'igihugu, mu burezi, no mu mirimo ya
Reta ku buryo rusange, imikorere y'Akazu isimbura inzego z'ubutegetsi,
hanyuma rero ruswa. Nyuma y'imyaka 17 y'ubutegetsi bw'igitugu, nashakaga ko
Abanyarwanda, bahuriye mu nama y'Igihugu - Rukokoma, inama zari zigezweho
icyo gihe muri Afurika ituwe n'abirabura (cyane muri Afurika y'iburengerazuba),
bashobora kugaragaza ibitekerezo byabo, bagahamba burundu ibyo bapfa kandi
bityo bagategura umuco mushya wa demokarasi. Umuryango wa FPR -inkotanyi
wateye igihugu cyacu kuwa mbere Ukwakira 1990 bityo utatira umushinga w'Inama
Rukokoma nyamara yari yayitumiwemo. Iyo nama yasimbuwe n'imishyikirano y'amahoro
ya Arusha.
4.1 Perezida w'Ishyaka MDR na Minisitiri w'Intebe
(1994-1995)
Kubera ko nari Perezida wa MDR kuva kuwa 31 Kanama 1992,
natanzweho umukandida n'abanshyigikiye n'andi mashyaka ya politiki harimo na
MRND, ku mwanya wa Minisitiri w'Intebe ugomba kuyobora Guverinoma y'Inzibacyuho
ihuriweho na FPR (GTBE). Nemewe na FPR. Nyuma y'itsinda rya FPR, mbisabye
bikomeye n'amahanga, kandi nanjye nifuza muri icyo gihe gukorera igihugu
cyanjye, navuye mu Buburigi aho nari nahungiye kuva muri Gicurasi 1994, njya
i Kigali kuyobora Guverinoma y'"ubumwe bw'Igihugu" hakurikijwe ibyari
bikubiye koko mu nyuguti z'Amasezerano y'Amahoro ya Arusha. Nka Ministri w'intebe
nibura kw'izina, narahiye kuwa 19 Nyakanga 1994, ubutegetsi bwigumira mu
maboko y'"umuntu umwe ufite ingufu" n'ingabo. Nyuma y'ibyo natangarije
rubanda bamwe babonye ibabangamiye, abandi babona inkwiranye n'igihe, nyuma
y'Ubwumvikane buke buhoraho na FPR ku buryo rusange ku ngingo nyinshi,
neguye mu gitondo cyo kuwa 28 Kanama 1995 nyuma y'amazi 13 zo gupfukiranwa
byagendaga byiyongera.
Nasubiye mu Bubirigi aho maze inyaka 7 nitegereza. Muri
icyo gihe cyose nagerageje ibishoboka byose kugira ngo abenegihungu bari mu
gihugu n'abari hanze bashobore kumvikana. Nazitiwe no kutumvwa rishingiye
kw'irondakoko bya bamwe muri bo.
4.2 Amasomo navanye mu kuzirikana, no kw'ijwi
ry'umutima-nama, mu mibonano ni "ukurwanya ihezwa mu rya bamwe mu gihugu"
Niba narahisemo, kuva muri Kamena 2001, kwirinda
ibitangazwa mu bigezweho bya politiki y'igihugu, niba narahisemo kuba
ncecetse, byatewe mbere na mbere no gucika intege, guta icyizere. Hanyuma
nashakaga kuba njyenyine nkibaza, nkiha igihe cyo gusubiza amaso inyuma
bikwiranye no kuzirikana mu mucyo kandi bifite inshingano.
Kuva mu mwaka wa 2001, nakomeje imibonano n'abanyapolitiki
b'amahanga barimo abahagarariye rubanda mu Nteko zishinga amategeko, ba
Minisitiri n'Abakuru b'ibihugu. Nasuwe n'abanyarwanda badashaka ko amazina
yabo amenyekana, baturutse ahantu hanyuranye mu Rwanda, abahutu kimwe n'abatutsi,
batazwi mu bya politiki, batagaragara mu binyamakuru kandi batarigera bagira
ibyo batangariza kuri radiyo. Ibyo ntibibabuze kugira igitekerezo ku
butegetsi buriho. Kuri bo, ibintu bikwiye guhinduka mu Rwanda, kuko igihugu
cyasizwe iheruheru n'itsembatsemba n'ibyaha byibasiye inyoko muntu,
nk'itsembabwoko, kiyobowe n'agatsiko, ubwirasi no gukoresha imbaraga by'ako
mu gihugu no hanze bidindiza amajyambere mu bya politiki no mu by'ubukungu.
Ibyo bigera ku Rwanda ariko kandi n'akarere k'Ibiyaga bigari.
Nyuma y'iyo mibonano n'Abanyarwanda ndetse n'abantu
bakuru b'Abanyafurika, b'Abanyaburayi, b'Abanyamerika, nakuyemo amasomo
kandi menya byinshi ku mahame ahuriweho n'abantu bose. Nzarengera iteka n'ahantu
hose ubutabera, ukwishyira ukizana, ukworoherana, guhuriza hambwe
ibitekerezo, ubufatanye mu bantu, uburenganzira bwo kugira amahirwe bungana
kuri bose, umurimo nk'ishingiro y'ubwigenge bwite, uburezi nk'ishingiro
ry'ubumenyi n'amajyambere yose, hanyuma n'urukundo rwa mugenzi wawe n'urukundo
rw'igihugu.
Nzarwanya buri gihe ivangura n'irondakoko uko byaba
biteye kose. Kugira ngo nshobore kurengera ayo mahame ni ngombwa kuba mu
Rwanda rushya aho amahoro n'umutekano byishingirwa na Reta yubahiriza
amategeko, n'inzezo z'ubutegetsi zihamye zishyizweho ku nzira ya demokarasi
nyayo, itari iyishingiwe n'umuntu umwe cyangwa agatsiko. Nzubaha inzego
zihamye, zikwiranya n'abaturage bacu, mbere yo kubaha abantu ku giti cyabo
bakoresha iterabwoba, bambuza epfo na ruguru, bampoza ku nkeke yo kwiwa no
gufungwa.
4.3 Guca burundu ingeso yo kudahana no kugarura
abnyarwanda icyizere.
Igihe nari nkiri Minisitiri w'intebe, nahisemo kubera izo
mpamvu, gukomeza kuvugisha ukuri, kubera kutagira ububasha nahabwaga n'Itegeko-Nshingiro,
ryumvikanweho Arusha rigashyirwaho umukono muri Kanama 1993 nk'amasererano
yumvikanweho, amasezerano yagabanijweho n'ibitangazwa mu rwego rwa
gisirikari n'ubutegetsi buriho. Nari ninjiye muri Reta yiswe iy'ubumwe
bw'igihugu kuko nari mfite amatwara yo kuyobora ku buryo buboneye bushoboka,
yo kunga no gukubira hamwe abaturarwanda, ariko cyane cyane kuvugisha ukuri.
N'ubwo habaye itsembabwoko, nashakaga gushyira imbaraga
zanjye zose mu kubaka Reta, kugarura ububasha bwayo, umutekano n'amahoro
by'abaturage. Icyo nari ngamije cyari gutekereza no gushyira mu bikorwa, nta
gahato no gukoresha ingufu, ibikorwa n'uburyo mboneza mikorere, bishobora
guhuriza hamwe no gushora abanyarwandakazi n'abanyarwanda mu murimo wo
gusana igihugu, kugarura icyizere no kurimbura ingeso yo kudahana.
Igitekerezo cyanjye kizira amakemwa ndacyacyemera n'ubu.
Ariko kubura uburyo bwa politiki hakaba n'ababirwanya bakomeje badashaka
kubyumva, byambujije bikomeye kubishyira mu bikorwa. Imishinga yanjye wo
kurwanya umucyo wo kudahana iracyari ya yindi. Abicanyi bose ni bamwe kandi
bakwiye ibihano bimwe.
Nkomeje kurwanya ibikorwa bidakwiye ikiremwa muntu kandi
bigitesha umuntu agaciro birimo kwicwa urw'agashinyaguro hakoreshejwe
ikiboko cyangwa inkoni kandi by'umwihariko hakoreshejwe "ingoyi" cyangwa "kandoya"
(uburyo bwo kwica agashinyaguro bujyanye no kubohera amaboko imugongo y'uwicwa).
5. Ibyo nemera mbikuye ku mutima muri politiki.
Icyo nemera mbikuye imuzi, ukuri bwanjye nyakuri ni uko
Abanyarwanda bagomba kubana hamwe.
Uvuze uko ibintu biri, ntabwo hakiriho abahutu n'abatutsi
nk'uko byari biri ku ngoma ya gikoronize na mbere yaho : ni ukuvuga abahutu
n'abatutsi mu mibereho y'abaturage, bishyingiye ku nkomoko y'igice cy'abari
mu rwego rumwe rw'imibereho cyangwa rw'umuryango.
Ubu ngubu hariho abahutu n'abatutsi bo mu buryo bwa
politiki, ibice bibiri bigize igihugu akenshi bidatandukanwa n'isura,
bishaka gukoresha imiterere y'ibice by'umubiri wabo, y'ibiranga buri wese,
bitari ibitekerezo bya politiki kandi byubaka igihugu kugirango berekane
ukuri kw'ibyo bisabira.
Ntitugomba gukoresha icyo turicyo kugira ngo duhinduke
icyo tudashobora kuba ku bundi buryo. Ahubwo tugomba guhinduka icyo dushaka
ko twahinduka dukoresheje ingufu ku murimo n'ubushobozi, kandi ibyo bikaba,
n'ubwo duhura n'inzitizi.
5.1 Kudasisibiranya "abahutu" cyangwa "abatutsi".
Niba mbere y'imyivumbagatanyo yo muri 1959-1962, byari
byoroshye gutanga igisobanuro cy'umuhutu n'umututsi ukoresheje ibimenyetso
bitabesha n'ibindi bishingirwaho bigaragara kandi bizwi, ubu ngubu
biraruhije kwisobanura ku bundi buryo uretse gukoresha igenekereza (criché)
rya "nyamwinshi na nyamuke" byo mu mateka, byivanga na "nyamwinshi na
nyamuke" byo mu bya politiki.
Ni ngombwa kwemera ko abahutu n'abatutsi bafite
ibitekerezo bimwe byubaka mu nzira ya politiki, nta kibangamiye ko babana mu
mahoro mu gihugu cyacu. Muri ubwo buryo, simbona ibyo baba batandu kanyeho,
kandi niko ibintu bimeze ubu. Tubafashe kwibohora.
Amayobera y'abahutu-abatutsi aturuka kw' irondakoko gusa,
irondakoko ridadafite aho rishingiye ku baturage basangiye byose (ururimi,
imihango mu byo kubaha Imana, imigirire, imico). Ukuri kwajye ni ukurwanya
iryo rondakoko, kuko ku bisobanuro by'amagambo ku gatsiko k'abaturage bafite
ibyo bahuriyeho, cyangwa ubwoko bw'abantu (tribu) mu Rwanda, hari gusa ibice
binyuranye by'abaturage bagize bose abaturage bamwe rukumbi b'u Rwanda.
Hari Abanyarwanda bakomeye kuri ityo tandukanyirizo kandi
biyemera ko baruta abandi kubera uko gutandukanya kwashaje kw'abatutsi n'abahutu.
Nemera uko babona ibintu ariko ntabisangiye nabo. Bakwiye gushyira mu gaciro
iyo bashyigikira "nyamwinshi" na "nyamuke" mu by'amoko, nko muri Afurika y'epfo
!
Nta kundi byagenda niba tugomba n'ibyo bishushanyo -ngereranyo
(crichés) bibungwabungwa n'inzozi, amateka cyane cyane ya kironize,
ugukumbbura ibya kera, ubwirasi, ubujiji ubwabwo ariko kenshi n'urwangano.
Ni ngombwa kuri iyi ngingo gutanga igitekerezo kiboneye kugira ngo hatabaho
kwitiranya no kuvangavanga mu bya politiki.
5.2 Kurwanira ibitekerezo aho kurwanira ubwoko.
Nibaza niba nyuma y'iriya myivumbagatanyo, nyuma ya
ririya hindura, ryagiye mu mateka, y'ishingiro ry'ubutegetsi, kuva muri 1959
kugeza muri 1962, imibereho y'abahutu itarahindutse. Niba kuri bamwe, iyo
myivumbagatanyo isa n'aho itageze ku ntego nk'uko yari yabyifuje, n'uko nta
na busa bumvise. Nta yindi myivumbagatanyo yo muri ubwo buryo izongera
kubaho na busa, kuko imiterere ya politiki itakiri kandi itazongera kuba
imwe. Kuba intambara ya politiki itakiri imwe nabusa, ni ngobwa guhindura
imikorere. Ni ngombwa kugira imitekerereze ya politiki mishya.
Ni ngombwa kandi kwemera ko, n'ubwo habaye amakosa mu
mikorere, iyo myivumbagatanyo yarabaye kandi ntaho ihuriye n'"itsembabwoko",
ahubwo ni intambara yo kubohoza abahutu ku gasuzuguro n'ubuja. Iyo
mpinduramatwara yagize icyo igeraho gishimishije : Repubulika y'u Rwanda.
Igihe kirageze cyo kurwanya iyo ndwara yo kubona gusa ibyapfuye, amarorerwa
gusa mu bihe byashize. Bizaba ngombwa se ko kandi abahutu bipakurura ingoma
"ntutsi" mu yindi myivumbagatanyo ? Bizaba ngombwa se ko abatutsi barwanya
abahutu kugira ngo aba nabo batabambura ubutegetsi ? Ni ukudashyira mu
gaciro ku batutsi batsimbaraye ku bya kera kwemera ko abahutu iteka bibesha
mu byo basabaho uburenganzira. Kandi n'abahutu b'intagondwa bemera ko
abatutsi ntacyo bafite kuburanaho uburenganzira mu Rwanda, igihugu cyabo
bwite. Iyo migirire igomba guhinduka, ahubwo igihe cyararenze cy'uko
yahinduka.
Nzarwanira ibitekerezo, bitari ukurengera igice mu rwego
rw'igihugu kuko ari abahutu cyangwa abatutsi ari abana b'u Rwanda.
Nzaharanira ko abantu bagira amahirwe amwe, kugira ngo urushije abandi
atsinde. Nzaharanira impamvu, ni ukuvuga, kurwanya akarengane n'isuzugurwa
ry'umuntu ku wundi.
Ku bwanjye, ni ubushake bwonyine bwo guhuriza hamwe
bushobora kuvanaho burundu impamvu zo gutandukana bidafite icyo bimaze no
kwicamo uduce, bigenda bigaragara uko ubutegetsi buriho bugenda bushinga
imizi, bushingiye ku ngufu z'ingabo z'igihugu, bivuzwe ukundi mu yandi
magambo hakoresheswe imbaraga, kugira ngo gihugu hasubireho ubutetsi
bw'agatsiko k'ubwoko bw'abatutsi bahoze hanze kera. Ndwanya ihezwa ry'abandi
banyarwanda rikorwa n'ubutegetsi buriho, hatitawe ku gice cy'abatuye mu
gihugu cyangwa bahuje imibereho.
5.3 Imitegekere mishya
Abanyarwanda barashaka gutegekwa ku bundi buryo.
Barashaka kuyoborwa badatinya ubutegetsi. Barashaka gutegekwa n'abagore n'abagabo
bemera ubutumwa bahawe kandi biyemeje gusubizaho ubutegetsi bugendera ku
mategeko, kubagarurira icyizere no kwiringira kugira ngo bahangane n'ibibabangamiye.
Abanyarwanda barashaka kumva ubushake nyabwo bwo kwiyunga
mu nzira ya politiki no kw'isonga y'ubutegetsi bwa Reta, umurego mu
myifatire mu nzego zose za politiki, ubushobozi no no gutunganya ibyo
ushinzwe ku nzego zose z'ibikorwa mu gihugu.
Twagombwe guha agaciro ubushobozi, kudahemuka, kuba
inyanya mugayo, gukunda igihugu no kubaha abandi mbere yo gutekereza ubucuti
mu bya politiki, ibiryango, "ubwoko", n'akarere. Ni ngombwa kuba warateye
imbere mu bitekerezo no mu bya politiki kugira ngo uyobore Abanyarwanda
barangamiye ubumwe, amahoro n'igihugu gitera imbere.
6. Impamvu za politiki zimpagurukije
6.1 Ihinduka ry'imiyoborere ikomatanya
Abanyarwanda barifuza ihinduka ku buryo butigeze bubaho.
Ni amashyaka yizeza ipiganwa mu matora nyayo ashobora gukora iryo hinduka.
Abanyarwanda baciye akenge bihagije kugira ngo bamenye gutandukanya ikibi n'icyiza,
urumafu n'ingano.
Abayobozi b'amashyaka ya politiki ntibagombye kuvanga
ibintu ku byerekeye "bunyarwanda" bwa bamwe, ku "buhutu" cyangwa "ubututsi"
bw'abandi, iyo babwira Abanyarwanda. Icyo bo bakeneye ni porogaramu
mpinduramatwara, gahunda iboneye, ifite intego zigaragara n'uburyo bwo
kuzigeraho. Abayobozi ntibagombye gupfurika cyangwa gupfobya ibyabayeho mu
mateka. Ni ngombwa ahubwo kubihesha agaciro, bakabyemera nk'aho ari ibyabo
bakabigaragaza aho kubikoresha nk'uburyo bwa politiki bwo guheza abandi
cyangwa se nk'intwaro simusiga yo kwiba ubutegetsi ubutagira iherezo.
Ibyabaye ku bahutu n'abatutsi ni ibintu byagiye mu mateka
yacu. Tubyemera dutyo. Ariko ibyo byabaye ntibyagombye kuba impamvu yo
gutera ubwoba abaturage ugamije kugenzura ubutegetsi mu Rwanda. Ahubwo ni
ngombwa guha abaturage amahirwe atuma bihitiramo abayobozi, mu mucyo.
Ubungubu ikibazo si uko umuhutu cyangwa umututsi baba ku
butegetsi. Tuzi agaciro kabo, ak'uyu kimwe n'ak'uriya, n'icyo bombi bakoze
mu marorerwa yaranze igihugu cyacu. Icya ngombwa ni ugukora ku buryo umupapa,
umumama n'abana babona icyo kurya bihagije none n'ejo. Ko ubuzima bwabo,
umunezero wabo, n'uburere bw'abana babo buba bushinganye.
Ibyo byose bigomba gukorwa hari umwuka w'amahoro, w'umutekano
n'ubusabane hagati y'abanyarwanda.
6.2 Gahunda ya politiki iboneye kandi ikubiyemo byinshi
Muri iki gihe ni ngombwa, kurusha ibihe byashize gushira
imbere gahunda y'ubukungu iboneye, ishyigikira abaturage bo mu cyaro. Ni
ngombwa kwirinda kurenza ingego y'imari ya Reta iterwa na gahunda zidafite
icyo zimaze, umwenda wazo wazabera umuzigo ukomeye abana bacu.
Tugomba gukomeza kurwana muri Kongo ? Oya. Nshyigikiye
ivanywa burundu ry'ingabo zose muri Kongo n'ihagarikwa ry'inkunga yose
ihabwa abarwanya ubutegetsi bwa Kongo.
Nshyigikiye amasezerano y'i Peretoriya, yashyizweho
umukono mu mpera za Nyakanga 2002, n'u Rwanda na Kongo. Kubera ko ngo
intambara yishakira amafaranga, iyo ntego n'icyo yaba ihishe, ntacyo imaze.
Ni ngombwa kugira imishyikirano n'abavandimwe bacu bo muri Kongo, kugira ngo
dushake mu mahoro ibisubizo ku bidutandukanya, niba bihari koko.
Ni ngombwa gutandukanya abanyarwanda bafite intwaro n'abanyarwanda
b'impunzi bari muri Kongo. Aba bo bakwiye kurindwa n'amahanga, niba
badashaka gusubira mu gihugu cyabo baturutsemo. Ni icyo bahisemo gikwiye
kubahirizwa. Ku rundi ruhande, abiyemeza gusubira mu gihugu cyabo, ibyo
ntibyagombye kwishingirwa gusa ku mpunzi ziri muri Repubulika Iharanira
Demokarasi ya Kongo, ahubwo no ku mpunzi zose z'Abanyarwanda ziri mu bindi
bihugu bya Afurika (Kongo Brazavirre, Repubulika ya Afurika yo Hagati,
Afurika y'iburasirazuba n'iyo mu majyepfo, mu Burayi no muri Amerika ya
ruguru…).
Abasore benshyi bafite impamyabumenyi bibera hanze y'igihugu
ariko icyifuzo cyabo gikomeye ni ukugaruka mu gihugu cyabo, bagatanga
umuganda wabo mu majyambere mu by'ubukungu no mu mibereho myiza y'abaturage.
Gahunda y'ubukungu ifatika kandi iboneye isaba na none politiki ihamye kandi
idahindagurika kugira ngo nabo bagaruke. Ni ngombwa gushyiraho ibya ngombwa
bisanzwe by'umutekano, bishingiye ku mahame yo kwishyira ukizana, amahame ya
demokarasi, kugira ngo atari abasore gusa ahumbwo n'abashesha akanguhe, aho
bari hose, bashobore gutaha mu gihugu cyabo aho bazashobora gupiganwa n'abandi
basore basigaye mu Rwanda. Iryo piganwa ryubaka ntawarirwanya ahubwo ni iryo
gutera inkunga kubera akamaro bifitiye igihugu cyacu.
Ni ngombwa guteza imbere inguzanyo z'amabanki ku bacuruzi
baciriritse, ariko kandi hakongera gusuzumwa amategeko ya gasutamo
iy'amahoro n'imisoro. politiki y'ubukungu, igira abo ihitana mu mwanya wo
kugira abo igirira akamaro, yagombye kurwanwa, kuko idakorera inyungu za
benshi mu baturage ahubwo agatsiko gato k'abo baturage. Amaherezo ya gahunda
y'ubukungu igomba kuba amajyambere ya buri muturage abakorera imishahara n'abanyeshuri
bakomoka mu bakene n'abanyacyaro, aborozi, abasore bakomoka mu cyaro no mu
miji, abahinzi borozi, abakozi ba Reta, abanyabukorikori, bose bakeneye
guhumurizwa nyabyo ku bihe biri imbere, hashimangirwa umusaruru,
ukwidagadura, cyane cyane umutekano kuri bose. Ibi ni ishingiro y'amajyambere
y'igihugu cyacu.
Abayobozi bacu b'ubu bateje imbere imibereho y'uduce
tumwe tw'abaturage twahungabanye, nk'impfubyi, abapfakazi, n'abacitse
kw'icumu muri rusange, ariko ntibitaye ku baturage bo mu cyaro ubungubu basa
n'abatereranywe.
Uko ibintu biteye mu Rwanda birasaba gahunda rukomatanya,
irenze imvugo ya nyirarureshwa ya Perezida wa Repubulika, guhindagura
imibare kwa Minisitiri w'Imari n'Ubukungu n'ibitangazwa na Guverinoma y'u
Rwanda. iyo migambi yagombye gusaba ibitekerezo by'ibyiciro byose bigize
abaturarwanda.
Amavugururwa ni ngombwa kandi agomba kugibwaho impaka ku
buryo burambuye, kugira ngo umubare munini w'Abanyarwanda ugiremo uruhare mu
byemezo byerekeye ayo mavugururwa. Urwo rwego rwatuma hahuzwa impuguke mu
by'ubukungu, mu by'imibereho myiza y'abaturage, mu bucungamari, mu buhinzi,
mu by'uburezi, n'abahagarariye imiryango itagengwa na Reta yo mu gihugu,
abahagarariye abashoramari ku nzego zinyuranye n'abikorera ku giti cyabo mu
mirimom inyuranye, kugira ngo habarurwe umutungo kamere w'igihugu,
hagaragazwe ibikenewe kandi hagenwe uburyo bwo kugera ku ntego zaba zagenwe.
6.3 Uburenganzira bwo kwishyirahamwe no kugaragaza
ibitekerezo ni ngombwa
Mu rwego rwa politiki, nemera nkomeje ko ari
uburenganzira kamere ku munyarwanda wese yo kwinjira no kuba mu ishyaka
yihitiyemo. Igihe kirageze ko Abanyarwanda bakwipakurura umuco w'ishyaka
rimwe rukumbi bahatirwa kugira ngo bakorere inyungu z'agatsiko n'abagize "akazu";
FPR ntishobora gusimbura MRND nk'ishyaka rimwe
yiyoberanya mw'"Ihuriro ry'amashyaka" (FORUMS DES PARTIS) hanyuma ngo
turekere aho. Abanyarwanda bose, udakuyemo n'umwe, bagezweho n'imigirire
mibi, mu gihe cy'itsembabwoko, y'abakamiwe n'ingoma y'ishyaka rimwe,
M.R.N.D. Ntidushobora kwemera ko ishyaka rimwe rukumbi ryongera kubaho, tuzi
ingaruka mbi ibyo bibyara, iyo hashize igihe kirekire, ku bihe bizaza
by'igihugu cyacu.
Kwemera ko imikorere nk'iyo yongera kubera ko dufite
ubwoba bwo gupfa byaba ari ukugambanira abapfuye bose bazira ibitekerezo
byabo bya politiki intambara ni imwe kandi igomba gukomeza kugera demokarasi
itsinze. Ni ngombwa gutsinda ubwoba.
Dushobora dute, mu mutuzo usesuye, gukina politiki mu
mucyo igihe tuzi ko uwahoze ari Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, ukomoka
muri FPR, umufasha we wa hafi, ukomoka mw'ishyaka rya PSD n'umunyamabanga
mukuru wa MDR bafungiye i Kigali kubera ibitekerezo byabo ku mivugururire ya
politiki mu gihugu.
Ubutegetsi bwa FPR bugomba kubarekura nta mananiza
abayeho kugira ngo bakomeze ibikorwa bya politiki, batagombye gupfukamira
uwo ariwe wese.
Amashyaka ya politiki yose, harimo na FPR, yagombye
kubahiriza "AMATEGEKO AGENGA IMYIFATIRE MWIZA MURI politiki" yashyizweho n'amasezerano
y'Amahoro ya Arusha, amategeko ari mu bigize Itegeko-Ngenga.
6.4 Ipiganwa mu matora n'uruhare rw'amahanga
Umushinga w'Itegeko-nshinga, usuzumwa ubu ngubu kugira
ngo uzacishwe mu matora ya Kamarampaka, wagombye gusubikwa kugeza igihe
uzagirwaho impaka zirambuye mu rwego rusa n'urw'Inama y'Igihugu yisanzuye (Rukokoma).
Naho ku byerekeye amatora, yagombye kuba ari uko amashyaka ya politiki
yemerewe gukora ku mugaragaro adatinya gukomwa imbere ku ngufu za Reta.
Ariko kandi ku rundi ruhane, aramutse agombye kuba mu buryo n'umwuka
byateguwemo n'ubutegesti buriho, byaba ari uburyo buziguye bwo kwongera
inzibacyuho ho imyaka itanu.
Uruhare rw'amahanga, atanga amafaranga yo gutunganya
amatora mu Rwanda, rufite umwanya w'ibanze. Amatora azaba nyuma y'urutonde
rw'amarorerwa n'inzibacyuho imaze imyaka 9, agomba kuba mu mucyo. Amahanga
agomba kubanza kureba ko ubutegetsi bw'i Kigali bwujuje ibyangombwa kandi
bwishingiye umutekano wa buri muturage kugira ngo ayo matora, azerekana
igitekereje abaturage bacu mu gihe kiri imbere, ntabyare andi marorerwa mu
gihe cya bugufi cyangwa cyegeyeyo.
Ni ngombwa rwose ko, uko ibintu biteye, bihinduka. Kandi
ntibyahinduka byerekeza heza igihe abaturage bose bo mu gihugu n'abari hanze
batazagira uruhare mu mishinga y'ingirakamaro kandi ngombwa kugira ngo
Umuryango wabo ugende neza. Icyo nemera ni uko u Rwanda ruciye akenge kugira
ngo rwibohore ububi buva muri politiki kandi rukaba igihugu kigendera ku
mategeko. Ni ngombwa ko icyo gihugu kigendera ku mategeko kijyaho, kuko nta
piganwa mu matora ririho. Ni ngombwa kwemera ku gahato ipiganwa mu matora no
kwanga ibyo gukoresha imbaraga no kuyobya abantu mu kinyoma, aribwo buryo
bukoreshwa n'ubutegetsi buriho kugira ngo burambe. Imyaka 10 hafi y'Ubutegetsi
butavugirwamo, iyo irahagije.
7. Ibitekerezo ku buryo bwanyurwamo mu kuzahura u Rwanda.
Niba dushaka kubaka u Rwanda rushya no gutegura ibihe
bizaza ku bariho n'abazaza, ni ngombwa guharanira ko ibyumvikanweho Arusha
byari bigamije igabana ry'ubutegetsi mu gihe cy'Inzibacyuho, imaze imyaka 9,
n'igihugu kigendera ku mategeko aho uburenganzira, ubutabera na demokarasi
ari byo shingiro ry'inzego z'ubutegetsi zihamye. Ni koko Itsembabwoko mu
Rwanda, ibyaribanjirije n'ingaruka zinyuranye, byashegeshe imibereho y'abaturage
kandi isenya imiryango yacu. Ariko na none, ntagitangaje nko kubyifashisha
kugira ngo uhambe burundu ibiranga byose Repubulika. N'ibyagezweho
bishimishije mu mishyikirano y'Arusha biri mu Itegeko-nshingiro. Hatabayeho
kugendera ku mategeko, ntihabaho ukwishyira ukizana, cyangwa ubutabera,
nyuma yabyo rero nta majyambere mu by'ubukungu, no mu bya politiki y'igihugu
cyacu.
politiki y'amajyambere itirarira, igiye umurongo umwe
kandi ishobora gushyirwa mu bikorwa. Ibyo bizasaba mu rwego rw'amavugururwa
mu by'ubukungu no guhamya demokarasi, ugukunda igihugu n'ubushake bwa
politiki, kudatinya, kwitanga, kutarambirwa mu bikorwa kugira ngo
ubitunganye kandi ubigereho, guhangana n'ibura ry'imirimo ku rubyiriko mu
cyaro no mu mijyi, ukubura imirimo y'abakibona impamyabumenyi vuba, agahinda
k'abacuruzi, abato n'abaciriritse, ubu bakeneshwa n'ibyemezo bihubukiwe,
ubushobozi buke bwo kwikenura ku bakozi, kwongera no guha umuco ubuzima
rusange. Ni ngombwa kugarurira icyizere igice cy'abanyacyaro no
gushishikariza amashyirahamwe mu tugari (amakomini) tw'igihugu cyacu.
Kugira ngo haze amahoro arambye mu Rwanda kandi imibereho
myiza y'abaturage barwo itere imbere ku buryo bugaragara, iby'ibanze ni
ugutekereza no gushyira mu bikorwa ibintu byatekerejweho bihagije, bikubiye
ku nshingabo z'ibanze zikurikira :
1. Guhindura imyitwarire turwanya ko ubutegetsi
butashingira kw'irondakoko, mu Rwanda, no gushyira imbere inzego z'ubutegetsi
zishingiye ku mategeko no kubaha Itegeko- nshinga.
2. Guteza imbere mu nzego zinyuranye imirerere mishya ku
mibanire mu gihugu, ishyingiye ku kubaha agaciro k'ikiremwa muntu, kwiga mu
mashuri abanza bikaba ubuntu, kandi hakongerwa umubare w'abiga mu mashyuri
yisumbuye n'amakuru.
3.Gutonesha umuco wo kuva kw'izima mubya politiki no muri
demokrasi mu gushaka ibisubizo mu mahoro, ku buryamirane hagati y'ibice
by'abaturage b'igihugu.
4. Guteza imbere ko abaturage bose bagira uruhare mu bya
demokarasi, no kwemerera imiryango y'amashyirahamwe n'abikorera ku giti
cyabo n'abaharanira amajyambere badakorera Reta, kugira ibikorwa yibwirije.
5. Gushingira amajyambere y'ubukungu bw'igihugu ku
kiremwa muntu no gushaka imirimo ku buryo bwose bushoboka.
6. Kugira ubutegetsi bw'imirimo ya Reta umwego rw'igihugu,
ntibe umwihariko w'abatoni b'ubutegetsi.
7. Kwitwararika ubuzima bw'abaturage, ariko by'umwihariko
ubw'abatagira kivurira.
8. Kubungabunga ubutabera buzira amakemwa, umutekano wa
bose no kurwanya umuco wo kudahana.
9. Guca ukwinjizwa mu ngabo abana bato, kandi gukora ku
buryo ingabo ziba iz'igihugu koko aho kuba akarima k'agatsiko.
10. Gushyigikira itangazamakuru mu murimo wayo wo kurera
no kugeza kuri rubanda amakuru atabogamye.
11. Kurwanya irondakarere, irondamuryango, ruswa, guheza
abandi, uburiganya n'ihakirizwa.
12 Gutoza abaturage imico ibahuza nk'ubufatanye, kubahana,
ubuvandimwe, uburinganire kuri bene igihugu.
13. Kurwanya uburyo bwose bwo gusingiza umutegetsi uriho,
byagarura imihango yo gusenga umuntu mu Rwanda.
14. Gushyiraho Ububanyi n'amahanga butari mo ubwirasi,
kubaha amategeko mpuzamahanga, amahame mpuzamahanga, ibyumvikanyweho n'amasezerano
mpuzamahanga, guteza imbere ubufatanye mu karere, hakozwe politiki y'umubano
mwiza n'uburenganzira bwo kugendererana, guhana ibicuruzwa no gushobora
gukorera aho umuntu ashatse.
15 Kwubaha no kwibuka abahoze ari abakuru b'igihugu
batahemutse ku mirimo yabo n'izindi ntwari z'igihugu zagaragaye mu mateka
yacyo kandi mu bice byose, no gutanga ibitekerezo ku byakorwa ngo uwahoze
ari umwami w'u Rwanda agaruke mu gihugu.
Muri gahunda yanjye, ndizera kuzabona umwanya wo gutanga
ibisobanuro birambuye kuri izi ngingo zibanza. Nshobora kwemeza hakiri kare
ko kurangiza ziriya nshingano zose bisaba ingufu za buri wese. Izo ngufu
zizaba ngombwa niba tutacyifuza kuba mu gihugu kirangwa n'ubushyamirane
budashira kandi bumena amaraso, aho kwicamo uduce no gutakaza ubuzima
bw'abantu byaba mu mateka gusa.
8. Umwanzuro
Tugomba twebwe abanyarwanda, tugomba gushyira umukono
kuri kontaro nshya. Iyo kontaro y'ubwizerane hati y'ibice byose bigize
igihugu cy'u Rwanda izatubera intango nshya yo kongera kubaka igihugu
cy'amizero ku bazaza. Ni ngombwa gusezerera ubwoba, urwikekwe mu banyarwanda,
bose uko bari bategerejwe n'ubuzima bumwe. Tugomba gusezerera "irondakoko"
ridafite aho ishingiye mu Rwanda, gusezerera ubutegetsi bw'igitugu no
gusubizaho amahame ya demokarasi, kurwanya umuco wo kudahana no guhanya
ukwishyira ukizana-nshingiro mu gihugu kigendera ku mategeko.
Ingoma ya FPR, iri ku butegets kuva muri 1994, imaze
kwipima hafi imyaka 10. Yagize igihe kugira ngo isubiranye umutekano ari mu
gihugu imbere, ari no ku mipaka yacyo. Yagize n'igihe cyo kumvisha
abashoramari ari abo mu gihugu cyangwa abanyamahanga Icyo gihe kirahagije
birambuye ku ngoma ya FPR yo kuba yaratekereje ku bibazo bya politiki,
by'imibereho myiza n'iby'ubukungu no kuba kandi barashyize mu bikorwa
imishinga imwe n'imwe ikomeye mu bice bimwe by'ubuzima bw'igihugu. Niba
ntacyashobotse gukorwa mu bice byinshi byihariye by'ubukungu, nko mu
by'ubuhinzi, no gutera imbere mw'ishingwa ry'amashyirahamwe mu cyaro, ni
ukubera ubushobozi buke mu byo gucunga ibintu aho kubera uko ibintu biteye
by'igihe gito cyangwa se bihora..
Amahanga agomba gutera inkunga abanyarwanda kugira ngo
batunganye umurimo wabo wo guhindura ibintu mu nzira ya demokarasi mu mutuzo
n'umucyo. Igihe kirageze kugira ngo ayo mahanga agizwe n'ibihugu bigendera
ku matwara ya demokarasi, cyo gusezerera ibyo kurebera, no gusezerera
ubutegetsi bw'igitugu mu Rwanda no muri Afurika. Inkunga yayo mu gutunganya
kw'amatora ari imbere ya Perezida wa Repubulika n'abagize Inteko ishinga
amategeko mu Rwanda, nk'uko amaze kubigaragaza ku buryo bushimishije muri
Kenya, bizabera ikimenyetso cyo kwizera ibindi bihugu by'umugabane wa
Afurika.
Faustin TWAGIRAMUNGU |