Perezantasiyo

Ijambo rya Perezida
Perezentasiyo ya site
Motivations zacu
Intwaro za demukarasi

Abakorana natwe 

Porogaramu

Ibigomba gukorwa  mu     nzego za:

   Politiki    Ubukungu

  Imibereho myiza Tekiniki

  Ubutabera    Uburezi  

Amakuru

Iriburiro(Introduction)
Uburenganzira bwamuntu
Ukwishyira ukizana

Amaserivisi

Ibikunze kubazwa
Uko mwatugeraho na mail
Izindi website

Urubuga rw'abashyitsi
Kutwandikira

Ibaruwa y'amakuru

    n'amatangazo

 Inscription à la lettre d'infos
 

Amateka

Amateka       Ubukungu

Ubutegetsi

Umurage wa demukarasi 

Gahunda zacu

Amatangazo
Gahunda zacu 

Paji ibanza

   

 

Gucapa

     Gufunga iyi paji

Demukarasi n'umurage wayo ntibigomba guhindagurwa no kwamburwa umwanya n'agaciro kabyo.

 Mu bihe bishize, Abanyarwanda bazirikanye ku buryo bucukumbuye uko ibintu byifashe mu bya politiki n'imibereho myiza, mu by'amateka, mu by'ubukungu n'iby'umuco w'igihugu cyabo, basesengura iby'ubutegetsi bwa cyami n'ubwa Repubulika byagisimburanye mo.

Bazirikanye kurushaho ku kibazo cy'u Rwanda rw'ejo, cyane nyuma y'itsembabwoko mu Rwanda ryo muri 1994, n'ibindi byaha byibasiye inyoko-muntu, kimwe n'ibikorwa by'itsembabwoko byakorewe impunzi z'abanyarwanda n'abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, yasahuwe ubukungu bwayo mu gushaka guhanya politiki ya mpatsibihugu mu karere y'Ubutegetsi buriho i Kigali.

Muri ibyo bitekerezo byose, umwanzuro wavuyemo n'uko babeshywe, gushidikanya ku bihe biri imbere, kutizera ubutegetsi buhora mu ntambara. Iyo bareba imiterere y'ibyo bibazo, Abanyarwanda bibaza bucece ibibazo bitabonerwa ibisubizo. Barashaka abayobozi baberekera ibibategereje birushijeho kuba byiza kandi bakabaha icyizere cyo kubaho mu mahoro arambye mu gihugu cyabo.

Uko ibintu biteye ubu, amahanga yagombye kubona uko ibintu biteye, akavana isomo mu marorerwa aherutse, agahitamo ku buryo bugaragara kandi buboneye hagati y'inzira ebyiri : Demokarasi cyangwa Ubutegetsi bw'igitugu.

Kubera ubushobozi buke, abo baturage bibwira ko ibyo basaba bikwiye igisubizo kibaha amizero, kinyuze mu guhindura ibintu mu nzira ya demokarasi n'amatwara mashya ya politiki. Uko biri kose, abo baturage nibo bagomba kugira icyo bakora, bakagikora ku buryo buboneye, atari ku nyungu z'igihugu cyabo gusa, ariko ari no ku nyungu z'abo basangiye imibereho bose kugira ngo babonere hamwe ibisubizo bikwiranye n'imiterere ya politiki ari mu gihugu imbere, ari mu karere, ari no muri rusange.

Iryo hinduka ntiryoroshye, igihe umwuka wa politiki y'ubu werekana ibirere byijimye mu Rwanda, ngo rwabohowe, ariko ni ngombwa.

Imvugo, akenshi itaboneye, kandi yivuguruza, y'abashinzwe kugena aho baganisha abanyarwanda, igamije guhindura amateka yabo. Nta murage nyawo (repères) washingirwaho mu gushinga ibirindiro mu gihugu cyacu. Kuri bo byose ni"itsembabwoko". Abayobozi bose ba Repubulika, uretse Perezida uriho, Generari Major Paur Kagame, ntibabikwiye kandi ni abicanyi. Kuri bo, nta mateka akiriho uretse ayabo. Ibyo rero ntawabyemera. Iyo mvugo rero, akenshi, isesereza, yuzuye agasuzuguro, ku bigaragaza muri rusange ibyabaye ku Banyarwanda, ndetse n'uko amahanga abibona, ihisha uburyo budashobotse abantu bariho ubu ngubu kandi igatatira bikomeye ibihe bizaza, bitagira icyizere kuva FPR yagera ku butegetsi.

Ibohorwa ry'u Rwanda ryaririmbwe n’'’abitwaza gukunda igihugu" ba FPR ntiryabaye, risigaye ku "ntero gusa" idahuje n'uko ibintu biteye. Nyuma y'iryo "bohorwa", abanyarwanda baratsembatsembwe batagira kivurira, bitswa n'inzara, bahunga igihugu cyabo umusubizo. Muri abo bajya hanze muri iyi myaka ya nyuma, harimo abashoramari mu bukungu bw'igihugu, bananijwe n'uburemere bw'amahoro n'imisoro badashoboye kwihanganira, bakirukankira mu bindi bihugu nka Marawi, Zambiya, Mozambiki, Angora ndetse na Madagaskari bashakayo umunezero: iryo ni "ihunga ry'imari y'igihugu". Ni intambara y'ubuzima igihugu cyabo kidagishoboye kubaha. Ni ishyano rwose ! Icyizere cyari cyashyizwe mu mitwe y' abatutsi bari mu mahanga n'abari mu gihugu n'abahutu bakunda demokarasi bakunze kwita "modérés", mu gihe cy'itsinda rya FPR ryo mu minsi yashize, cyasimbuwe buhoro buhoro no kuzeyuka, gushidikanya no kwivumbura bucece muri iki gihe.

Inzira yo guhanya demokarasi yatangiye muri 1990, imishyikirano yakurikiye intambara, ishingiye kw'igabana ry'ubutegetsi hagati ya Reta y'u Rwanda na FPR, Itegeko-ngenga ryavuyemo, izo ntango z'amahoro arambye ubu zarasibanganijwe n'urwitwazo rushiturana, ko "hahagaritswe Itsembabwoko".

Nacitse kw'icumu, nkurikiranywe n'ubwo bugome, sinumva ukuntu ubwo bugome bwakomeza kuba urwitwazo rwo gusobanura amarorerwa, ukwirengagiza, n'ubundi bushobozi buke butihishira, bwagaragaye mu byakozwe ubu na FPR.

Ni ngombwa ko hubahirizwa ipiganwa mu matora aho gukoresha inyerezwa ry'amajwi,  ingufu n'iterabwoba.

Umushinga w'Itegeko-nshinga, wasuzumwe kugira ngo uzacishwe mu matora ya Kamarampaka, wagombaga gusubikwa kugeza igihe uzagirwaho impaka zirambuye mu rwego rusa n'urw'Inama y'Igihugu yisanzuye (Rukokoma). Naho ku byerekeye amatora, yagombye (yagombaga) kuba ari uko amashyaka ya politiki yemerewe gukora ku mugaragaro adatinya gukomwa imbere ku ngufu za Reta. Ariko kandi ku rundi ruhane, aramutse agombye kuba mu buryo n'umwuka byateguwemo n'ubutegesti buriho, byaba ari uburyo buziguye bwo kwongera inzibacyuho ho imyaka itanu.

Uruhare rw'amahanga, atanga amafaranga yo gutunganya amatora mu Rwanda, rufite umwanya w'ibanze. Amatora azaba nyuma y'urutonde rw'amarorerwa n'inzibacyuho imaze imyaka 9, agomba kuba mu mucyo. Amahanga agomba kubanza kureba ko ubutegetsi bw'i Kigali bwujuje ibyangombwa kandi bwishingiye umutekano wa buri muturage kugira ngo ayo matora, azerekana igitekereje abaturage bacu mu gihe kiri imbere, ntabyare andi marorerwa mu gihe cya bugufi cyangwa cyegeyeyo.

Ni ngombwa rwose ko, uko ibintu biteye, bihinduka. Kandi ntibyahinduka byerekeza heza igihe abaturage bose bo mu gihugu n'abari hanze batazagira uruhare mu mishinga y'ingirakamaro kandi ngombwa kugira ngo Umuryango wabo ugende neza. Icyo nemera ni uko u Rwanda ruciye akenge kugira ngo rwibohore ububi buva muri politiki kandi rukaba igihugu kigendera ku mategeko. Ni ngombwa ko icyo gihugu kigendera ku mategeko kijyaho, kuko nta piganwa mu matora ririho. Ni ngombwa kwemera ku gahato ipiganwa mu matora no kwanga ibyo gukoresha imbaraga no kuyobya abantu mu kinyoma, aribwo buryo bukoreshwa n'ubutegetsi buriho kugira ngo burambe. Imyaka 10 hafi y'Ubutegetsi butavugirwamo, iyo irahagije.

Copyright 2003-2004- www.twagiramungu.net